AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Habaye igiterane cy’ivugabutumwa cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyakorwaga mu ’marenga’

Kigali: Habaye igiterane cy’ivugabutumwa cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cyakorwaga mu ’marenga’
19-08-2019 saa 10:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3587 | Ibitekerezo 14

Umuryango w’Abahamya ba Yehova wasoje igiterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi itatu, cyahuriyemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, cyaberaga mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.

Iki giterane ngarukamwaka cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baturutse mu bice byose by’igihugu cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Urukundo ntirushira".

Iki giterane cyitabiriwe n’abasaga 600 biganjemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, cyakorwaga mu marenga y’ibibenyetso by’Ikinyarwanda.

Umuvugizi w’amakoraniro y’abahamya ba Yehova mu Mujyi wa Kigali, Nkurikiyinka Valens yavuze ko bateguriye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iki giterane kugira ngo nabo bagaragarizwe urukundo.

Nkurikiyinka Valens Umuvugizi w’amakoraniro y’abahamya ba Yehova mu Mujyi wa Kigali

Yagize ati "Mu muryango w’Abahamya ba Yehova twateguye iki giterane kugura ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragarizwe urukundo. Aba bantu barisaga cyane iyo bari kugaragarizwa urukundo. Kuko urukundo iyo abantu babasha kurugaragaza bunga ubumwe."

Yavuze ko Abahamya ba Yehova bagize uruhare rukomeye benshi mu gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kwiyakira no kwigirira icyizere muri Sosiyete Nyarwanda kubera inyigisho babaha babasanze aho batuye.

Yanavuze ko muri ibi biterane bigishwa inyigisho zo muri Bibiliya zifasha abantu mu guhindura ubuzima bwabo.

Sibomana Eric ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ngo nyuma y’ iki giterane agiye gusangiza abandi ibyo yakigiyemo

Sibomana Eric ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga witabira iki giterane, yavuze ko yacyungukiyemo byinshi birimo kwaguka mu mitekerereze, kuba inshuti na Yehova Imana ye no kumenyana n’abandi benshi bahuriye muri iki giterane.

Yavuze ko inyigisho zishingiye ku rukundo bize zamucengeye ku buryo yizeye ko azabishyira mu bikorwa akazarushaho kuba umucyo w’aho atuye n’aho akorera.

Umuvugabutumwa nawe yakoreshaga ururimi rw’ amarenga

Yagize ati "Ubu niteguye gufasha abantu benshi cyane ngendeye kubyo nigiye muri iki giterane by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga."

Mujawumukiza Eva nawe ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yavuze ko yafashirijwe cyane muri iki giterane kubera inyigisho nziza z’urukundo yigiyemo.

Mujawumukiza Eva yashimye inyigisho z’ urukundo yigiye muri iki giterane cy’ abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Ngo nk’umuhamya wa Yehova agiye kuba umunyu w’Isi yigisha abantu kurangwa n’urukundo.

Umuyobozi w’urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda (Rwanda National Union of the Death) Bizimana Jean Damascene, yavuze ko yashimishijwe n’iki gikorwa kuko bikomeza ubumwe bw’abafite ubumuga by’umwihariko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Bizimana Jean Damascene umuyobozi w’urubyiruko rw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bibahuriza hamwe bituma bakomeza kwigirira icyizere.

Bizimana avuga ko nk’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza ko ururimi rw’amarenga rwakwemezwa nk’ururimi rwemewe mu Rwanda kugira ngo nabo bisange muri Sosiyete Nyarwanda.

Yashimye cyane abo mu muryango w’Abayehova bateguye iki giterane ngo kuko ibikorwa nk’ibi bibafasha gukora ubuvugizi.

Yagize ati "Ikibazo tugira ni Communication(itumanaho), twifuza ko ururimi rw’amarenga rwemezwa nk’izindi ndimi zikoreshwa mu gihugu, gusa ariko igiterane nk’iki kiradufasha gukora ubuvugizi."

Baririmbaga bakoresheje amarenga

Iki giterane cy’iminsi itatu cyakozwe mu buryo bw’amarenga, aho inyigisho zatangwaga zose, ubuhamya ndetse no kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana byose byakorwaga mu buryo bw’amarenga y’ibimenyetso.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 14
Sas Kuya 21-08-2019

Ibintu umuryango wa Yehova ukomeje kugeraho bigaragaza rwose ko ukorana numwuka wera.

HI Kuya 21-08-2019

Ni byiza 2!

Alba belyse Kuya 20-08-2019

Nukuri ibi birenze uko umuntu yabyumva Yehova nahabwe ikuzo ,kuko arimana yurukundo ,yita kuri buriwese kugiti cye ,niyo mpamvu nabafite ubumuga ubworibwobwose itabibagirwa

Theocrate Kuya 20-08-2019

Ahubwo namwe muratumiwe kuzaza kwifatanya mu kindi giterane cyubutaha kndi muzungukirwa cyne

Uwimana fulgence Kuya 20-08-2019

Nange cyane nishimiye iki giterane kuko hari ibyinshi cyafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ndukomeze nduterane inkunga

Rebecca Nyirabera Kuya 20-08-2019

Yoo mbega inkuru ishimishije, Turabashimiye uburyo mwagaragarije urukundo rudashira ababana nubumuga bwo kutumva no kutavugs.
Urukundo ntirurobanura kubutoni Yehova nasingizwe.

H.C Kuya 19-08-2019

Gufasha abantu nkabo bigaragaza urukundo nyakuri rwose. Nibakomereze aho Yehova azakomeze ahe imigisha imihate abahamya bayehova bashyiraho

H.C Kuya 19-08-2019

Gufasha abantu nkabo bigaragaza urukundo nyakuri rwose. Nibakomereze aho Yehova azakomeze ahe imigisha imihate abahamya bayehova bashyiraho

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...