AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Pasiteri yafashwe n’umugore we arimo gusambanira n’inshoreke ye mu rusengero

Kigali : Pasiteri yafashwe n’umugore we arimo gusambanira n’inshoreke ye mu rusengero
22-08-2020 saa 13:43' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 38815 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bukuru bw’Itorero Canan Revival Temple buherutse gutangaza byeruye ko buhagaritse mu gihe kitazwi, Pasiteri Agaba Fred nyuma y’amakuru yavuzwe ko yafashwe n’umugore we ari gusambana n’undi mugore w’inshoreke ye ndetse ngo ibi byakorerwaga mu nyubako y’uru rusengero iherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Pasiteri Agaba Fred n’umugore we Mutoni Fiona Agaba bose bahagaritswe ku buyobozi bw’Itorero Canaan Revival Temple nk’uko bigaragara mu myanzuro yafatiwe mu nama iherutse guhuza abareberera iri torero.

Amakuru agera ku UKWEZI avuga ko Mutoni Agaba Phiona ariwe wifatiye umugabo we amuca inyuma n’undi mukobwa usengera muri iri torero ndetse ibyo bikorwa by’urukozasoni babikoreraga mu rusengero.

Inama yabaye ku wa 17 Kanama 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga, igaragaza imyanzuro itandatu yafashwe irimo guhagarika Pasiteri Agaba Fred ndetse n’umugorewe.

Reba hano video

Umwe mu myanzuro wafatiwe muri iyo nama wagiraga uti “Inama yasabye ko abayobozi b’amatsinda, [Head of Families] bakomeza gukurikirana ubuzima bw’abakristo umunsi ku munsi, kubumva no kubasana imitima.”

Undi mwanzuro ni uko inama yemeje ko guhera uwo munsi “Pasiteri Agaba Fred ntiyemerewe guhamagara abakirisitu ba Canaan nk’ umushumba kandi nta mukirisitu wemerewe kumuhamagara nk’umushumba.”

“Ntiyemerewe kugira inama akoresha cyangwa kugira inama umukirisitu w’iri torero. Ntiyemerewe gukoresha ibikoresho by’itorero, ibiro n’ibindi. Yemerewe gusa guterana no gutura kandi akicazwa mu ntebe z’inyuma.”

Iyi nama yemeje ko mu gihe cy’inzibacyuho, ahakenewe ubujyanama ku bakristu bazajya bifashisha Apôtre Nzamwita nk’inshuti y’itorero cyangwa abashumba baryo bakorera mu ntara.

Uyu muvugabutumwa yabwiye UKWEZI koko ko yahawe izi nshingano zo kuba areberera iri torero ariko avuga ko nta makuru menshi yavuga ku bijyanye no guhagarikwa kwa Pasiteri Agaba Fred n’umugore we Ev Mutoni Fiona.

Reba hano video


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA