konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Umuvugabutumwa yatawe muri yombi azira gufungira abakobwa 2 mu rugo rwe

Kigali: Umuvugabutumwa yatawe muri yombi azira gufungira abakobwa  2 mu rugo rwe
18-10-2018 saa 07:52' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8878 | Ibitekerezo 4

Umugabo witwa Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa wo mu Mudugudu wa Kayumba, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma yo gutahurwa ko yafungiye abakobwa babiri iwe mu rugo mu gihe cy’iminsi ine batarya batanywa ngo arimo kubasengera.

Aba bakobwa bombi bari bafungiye mu kazu gato cyane karimo umwanda ugaragarira amaso, aho abahabonye bavuga ko kameze nk’ikiraro cy’amatungo.

Dushimimana avuga ko ngo aba bakobwa bazanywe iwe ngo abasengere kubera ikibazo bari bafite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Abaturanyi b’uyu mugabo wiyita umuvugabutumwa batangarije TV1 ko ubusanzwe mu rugo rwe hasanzwe havugwa amarozi, ndetse ngo akaba yarahahinduye urusengero mu buryo butemewe n’amategeko.

Umukuru w’Umudugudu wa Kayumba avuga ko mu rugo rwa Dushimimana wiyita umuvugabutumwa hahoze urusengero, rukaba rwarafunzwe ubwo hafungwaga insengero zitujuje ibisabwa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bamuhuruje bamubwira ko bafite amakuru y’uko hari abana b’abakobwa bagiye kugwa mu nzu ya Dushimimana, aho bari bamaze iminsi bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bavuga ko ngo ari ukubasengera.

Yagize ati “ Ahagana mu ma saa kumi nibwo abaturage bampuruje, tugeze mu rugo rwa Dushimimana dusanga harafunze, twica urugi rw’aho abo bakobwa bari bari, hanyuma turabasohora, gusa bari bameze nabi cyane kuko bari bafite umwanda ubona banashonje.”

Aba bakobwa barimo Nyiransabimana na Uwitije batangaje ko bakimara kubona ko bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa, bagerageje kwirwanaho kugeza ubwo abaturanyi b’uwo muvugabutumwa babimenya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yatangarije TV1 ko abo biyita abavugabutumwa bahise batabwa muri yombi bakaba bari gukurikiranwaho ibyaha birimo gufungira abantu ahantu hatazwi.

Yagize ati “Harimo icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse n’icyo gufungira abantu ahantu hatazwi, bivuga ngo ni ugufungira abantu ahantu hanyuranyijwe n’amategeko.”

Yavuze ko Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo.

Umugore wa Dushimimana wiyitaga mama Pasiteri bivugwa ko yagaburiraga aba bakobwa ibyatsi mu gihe cyose bamaze mu rugo rwabo, yahise atoroka ubu akaba akiri gushakishwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
-xxxx- Kuya 18-10-2018

NIBYIZA

Big man Kuya 18-10-2018

Nibyo Gitwaza yarimo abwira abayoboke biwe mumuha urwamenyo. Ubundi bajyahe? Ntibaramenya ko abahanuzi bibinyoma hariho koko!!!

Mazina Kuya 18-10-2018

Muli iki gihe,umuntu wese ushaka ibyubahiro n’amafaranga yigira "Umuvuga-butumwa".Bible yerekana neza abavuga-butumwa nyakuri.Dore ikizabakubwira:1.Bigana Yesu bakajya Kubwiriza mu nzira,mu ngo z’abantu,mu masoko,etc...2.Babikora ku buntu,badasaba Icyacumi kubera ko Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).3.Ntabwo bivanga mu byisi,cyanecyane Politike,kubera ko Yesu yabibabujije (Yohana 17:16).Nta na rimwe bajya mu ntambara zo mu isi,kubera ko imana itubuza kwicana no kurwana.Ndetse ikadusaba "gukunda abanzi bacu" (Matayo 5:44).4.Barakundana hagati yabo nkuko Yesu yasize abasabye (Yohana 13:35).
Iyo uperereje,usanga aribo bonyine batakoze Genocide.

iganze Kuya 18-10-2018

Ariko aka ni akumiro koo! Uyu se ubutumwa yavugaga ni ubwo yatumwe na nde?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...