AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Video ya Pasiteri asengera igitsina cy’umukobwa ngo kizakundwe yavugishije benshi

Kigali : Video ya Pasiteri asengera igitsina cy’umukobwa ngo kizakundwe yavugishije benshi
9-11-2020 saa 20:36' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19166 | Ibitekerezo

Pastor Fanny, umuvugabutumwa wamenyekanye cyane mu Rwanda nk’uwahoze ari umubikira akaza kubivamo akaba umurokore akagera ku rwego rw’ubushumba, yagarutsweho cyane mu mpera z’iki cyumweru dusoje aho abantu batari bacye bakomeje kuvuga ku mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mubyeyi aba asengera umugeni amusabira ngo igitsina cye kizakundwe n’umugabo we.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Instagram, agaragaramo Pastor Fanny arimo gusengera umugeni mu birori bizwi nka Bridal Shower, aho mu magambo aba avuga asenga asabira igitsina cy’umugeni kuzakundwa n’umugabo we kandi akamusabira ko atazigera agiharurukwa.

REBA VIDEO IGARAGARAMO AYO MASHUSHO HANO :

Pastor Fanny mu gusenga ati : "Iki gitsina kizakundwe n’umugabo mu izina rya Yesu Kirisito, ntazagire umunsi n’umwe agiharurukwa, mu izina rya Yesu Kirisito wa Nazareti azahorane igikundiro imbere y’umugabo we kandi azahore atonnye imbere y’umugabo we."

Pastor Fanny yagiranye ikiganiro na Ukwezi TV, yemera ko ayo masengesho ari aye anahishura ko yari yatumiwe mu birori ngo asengere umugeni ugiye kurushinga, hanyuma akamusabira ku Mana muri ubwo buryo. Yemeza ko ibyo yavuze nta kibi kirimo ariko akavuga ko ababishyize hanze bakosheje kuko ubusanzwe byari ibintu byabereye mu mwiherero w’abo byarebaga gusa.

REBA VIDEO IGARAGARAMO AYO MASHUSHO N’ICYO ABIVUGAHO BYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA