konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Muri Kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri babujijwe gusenga, umutekano warakajijwe cyane

Muri Kaminuza y’u Rwanda abanyeshuri babujijwe gusenga, umutekano warakajijwe cyane
7-01-2019 saa 18:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10373 | Ibitekerezo 20

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu cyahoze ari KIST, bavuga ko bababajwe no kuba bamaze igihe kirenga ukwezi barabujijwe gusenga kuburyo umutekano wakajijwe cyane, abashinzwe umutekano muri iyi Kaminuza bakaba bacunga buri wese ugiye gusenga bakamubuza kuburyo no kuganira mu matsinda ibijyanye n’ijambo ry’Imana bitemewe.

Abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza baganiriye n’Ikinyamakuru Ukwezi, bashimangiye ko babangamiwe no kubona babuzwa uburenganzira bwo gusenga kandi ibishingirwaho bikaba ntaho bihuriye n’ukuri. Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bibabaje kubona utubari twiyongera umunsi ku wundi muri iyi Kaminuza ariko abishyira hamwe basenga bo bakabibuzwa.

Umwe mu baduhamirije aya makuru yagize ati: "Ubu nta tsinda na rimwe ryemerewe gusenga bose barahagaritswe. Ahubwo bakomeje kongera utubari muri Campus hari n’agaherutse gufungurwa vuba. Abibumbiye muri CEP, EPR, RASA, GBU n’andi matsinda amenyerewe mu bikorwa by’amasengesho muri Kaminuza bose ntawemerewe gusenga. Bababwira ko gusengera mu nyubako za Leta bitemewe"

Jean Damascene Niyonkuru, ni Perezida wa Kominote y’Abanyeshuri b’Abapantekote (CEP). Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko bababajwe cyane no kubuzwa gusenga nyamara hagashingirwa ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe areba abakozi atabuza abanyeshuri gusengera mu bigo bigamo.

Avuga ko abashinzwe umutekano mu kigo bagenzura cyane abantu bishyira hamwe bagamije gusenga bakababuza, akumva ibikorwa by’abanyeshuri byose bikorerwa muri Kaminuza igiteye ikibazo cyangwa kibangamye ari ugusenga cyane ko ngo ntawe babangamira.

Aba banyeshuri bavuga ko babujijwe gusenga hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo muri 2017 abuza abakozi ba Leta gukora ibikorwa by’amasengesho mu kazi, bakumva ntaho bihuriye kuko bo atari abakozi kandi nta mabwiriza rusange abuza abanyeshuri gusengera mu bigo bigamo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko byagaragaye ko hari abakozi ba leta bakoresha ibyumba bimwe by’ibiro nk’aho gukorera amasengesho cyane cyane mu gihe cy’ikiruhuko, bigatuma hari hamwe abantu bagera saa munani na nyuma yaho bagisenga ku buryo bishobora kudindiza akazi. Ntaho ayo mabwiriza agaragaza ko bibangamye ku banyeshuri gusengera mu nyubako za Leta cyane ko n’ibindi bikorwa birimo imyidagaduro, imikino n’ibindi bikorerwa muri Kaminuza nta nkomyi.

Ikinyamakuru Ukwezi cyagerageje kuvugana ku murongo wa telefone n’Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyarugenge, Dr Ignace Gatare, ariko abwira umunyamakuru ko atamuzi bityo ntacyo yamutangariza. Nyuma yamusabye ko yakohereza ikibazo afite kuri email cyangwa akazajya kumushaka mu biro bye.

JPEG - 186.4 kb

Dr Ignace Gatare uyobora iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda yabereye ibamba umunyamakuru

Ikinyamakuru Ukwezi cyanavuganye na Mike Karangwa ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, we avuga ko byashingiwe no ku ibaruwa ubuyobozi bwa Kaminuza bwandikiwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ihagarika ibikorwa byose by’amasengesho mu nyubako za Leta, ndetse ngo Kaminuza yakoranye inama n’abanyeshuri tariki 17 Ukuboza 2018, abanyeshuri bagaragaza ko babangamiwe kandi byarebaga abakozi atari abanyeshuri, ubuyobozi icyo gihe bgo bwabemereye kuganira na Minisiteri y’Abakozi ba Leta bakazabaha igisubizo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
Cyuma Kuya 23-01-2019

Mu kigo cyahoze kitwa KIE abaturage batuye mu nkengero z’icyo kigo ntibasinziraga ntikwari ugusenga abakuze mwibuke imiborogo yo muri genocide!!!!!iikiciro cya mbere cyatangiraga vers 20h00 cyagera minuit kikajya kuryama kigasimburwa n’ikindi cyagezaga 05h00 mu gitondo
Usibye iryo hohoterwa batugiriraga twibazaga umusaruro abo banyeshuri bashoboraga gutanga!!!! Leta yacu ni laic mu mashuri ya leta ntabyamadini
Abashaka gusakuza cyanga gusenga bucece bage bajya mu masengero yabyo

Deus Kuya 9-01-2019

Tugeze mu minsi yo kurenganywa kw’itorero nimukomere musengere mu mutima nka Hana Imana iraje yikorere umurimo wo kubarengera

Deus Dedit Kuya 9-01-2019

Mukomere Bene data! Mu Minsi tugezemo ntimutangazwe n’akarengane Ku bakozi b’Imana. Ubu nta nikirakorwa batarabakurikirana naho muri ngo mukorerwe ibindi bikorwa byo kurenganwa! Mwe ahubwo ntimucike intege umurimo ni uw’Imana izihesha icyubahiro. Mu minsi mike utubyiniro natwo turaza, utubari batwongere abasenga babibuzwe nyamara ntibazi ko amasengesho y’abera atunga benshi. Ariko nta nigitangaje bene gufata imyanzuro ntibazi ibanga riba mu gusenga nyakuri!

Neliz Kuya 8-01-2019

Bakubatse insengero bakareka gusengera ahagenewe Kwiga. Ndatekereza ko utubari ari ubucuruzi kandi dukorera aho twagenewe tudakorera muri class.
Buri wese yabyumva, amadini dufite buri rimwe nirifata class muri kaminuza ntazabakwira.
Gusa hari icyo bakwigira utubari:
1. Mukabari unywa skol n’unywa Primus ndetse n’unywa sprite baricarana ariko mu idini umudiventiste akeneye icyumba cye n’umusilamu acyeneye icye nabandi gutyo.

Rwema Kuya 8-01-2019

Utubari turemewe muri Kaminuza hanyuma gusenga ntibyemerwe! Ubwo se abasinzi n’abasenga abica umutekano ni abahe mwo kabyara mwe? Amabwiriza ya minisitiri w’intebe arasobanutse ahubwo aba ntibayasobanukiwe!

N.E Kuya 8-01-2019

Bene data nimukomere ntimureke gusenga burundu musenge mu bundi buryo bushoboka.Ibyo ntibibajyane kure ibi bihe turimo ntabwo byoroheye abagenzi buri wese yari akwiriye gukuramo isomo .Erega biradukwiriye kuba maso tukegera Imana nayo izatwegera kandi tukarwanya Satani nawe azaduhunga nta kabuza.

UWIRINGIYIMANA Kuya 8-01-2019

Ngewe sinemeranya na n’uwo wiyise Higiro kubera ko impamvu yatanze zabuza abanyeshuri gusenga nta nimwe ifite ishingiro uhereye mu byashingiweho mukubabuza gusenga. ikindi uvuga ko nawe usenga kandi ubwiriza, nibaza ibintu wanditse uvuga umurongo wo muri Bibiliya Yohana 3:16 ibyo wavuze sibyo bihanditse (abandi badufashe bahasome) ’mubyukuri handitse ngo kuko Imana yakunze abari mwisi cyane..., so rero nibaza ibyo waba ujya kubwiriza niba biotaba bihabanye n’ijambo ry’Imana.
rero nshingiye kuri ibyo byose navuze haruguru rwose ntabwo wowe nkemeye.

Jules Kuya 8-01-2019

Gusenga no uburenganzira bwa muntu ariko,ikiba cyarajyanye abana in ukwiga,ibibera my matdinda birazwi,ushobora no gusanga abenshi baba bibereye no my Hindi,Let’s rero igomba gushishoza ikarengera ,ikanarrebera ababyeyi,.

Jules Kuya 8-01-2019

Gusenga no uburenganzira bwa muntu ariko,ikiba cyarajyanye abana in ukwiga,ibibera my matdinda birazwi,ushobora no gusanga abenshi baba bibereye no my Hindi,Let’s rero igomba gushishoza ikarengera ,ikanarrebera ababyeyi,.

Theogene Kuya 8-01-2019

Buri wese afite uburengenzira bwo kuvuga uko atekereza ariko ibyo utekereza byose ujye unazirikana ko atari ukuri ndetse gukenewe.

Kdi ibitekerezo by’umuntu byerekana uwo ariwe.

Igihugu n’umuntu uwari we wese afite ikibazo nubwo atabimenya ariko ntibijuraho ko kidagphari.

So, Mwitonde ni iminsi ya nyuma ahubwo yesu araje arobanure intama mu ihene.

Urusaku rw’ihene ntirungana n’urw’intama.

Mwitonde

higiro Kuya 8-01-2019

Ngewe nshyigikiye iki kemezo.Nanjye ndi Umunyeshuri muli Kaminuza.Kandi ndasenga cyane,ndetse nkajya no kubwiriza abantu.Dusenga inshuro nyinshi mu cyumweru.Ariko tujya gusengera mu mazu yabigenewe (insengero),cyangwa mu ngo zacu.Amashuli yagenewe ko tuyigiramo,insengero zagenewe gusengerwamo.It is clear.Gusa tujye tumenya ko Imana itumva abantu bose basenga.Urugero,muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha (banga kwihana).Naho muli Matayo 15:9,havuga ko abantu basenga mu buryo budahuye n’ibyo Bible ivuga (bakurikiza traditions zabo),ngo "baba bata igihe".Abasenga banyuranya na Bible ni Billions (milliards) nyinshi (Abaslamu,aba Hindous,aba Bouddhists,Animists,etc...).Urugero,ntabwo bemera ko Yesu ari Umwana w’Imana.Yohana 3:16 havuga ko abantu bose batemera ko Yesu ari Umwana w’Imana batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Bisobanura ko nubwo basenga cyane,Imana ntabwo ibumva.

Mugiziki Aloys Kuya 8-01-2019

Ndabona umwanzuro Kaminuza yafashe yari yaratinze kuwufata kuko amasengesho ateza akajagari mu mashuri. Ni gute buri dini ryafata ishuri ngo ni urusengero ubwo abashaka kwiga bakwigira he ? Bajye bajya gusenga mu nsengero zabo aho guteza umutekano muke. Utubari two ntakibazo kuko Kaminuza igomba gukora business bityo ikabona amafaranga yo kuyitunga aho kugira ngo ibe indiri y’abanyamadini bagamije kuzuza imfuka yabo mu inyubako batubatse. ’kuki Catholic, Islam na Adventiste batateye hejuru abo bandi akaba aribo bavuga ? Nibo Imana yumva cyane ?

MUGIZIKI ALOYS Kuya 8-01-2019

Nibabahagarike kuko biteza akajagari bityo abashaka gukora étude bakabuzwa uburenganzira bwabo kdi ikintu nyamukuru kiba cyarabazanye ari ukwiga. Bajye basengera hanze kuko amashuri si insengero. Ese abavuga ko babujijwe uburenganzira ko mbona na Catholique irimo ahubwo ya madini ateza akajagari nkaba mbona ariyo yababaye ?

byimana Kuya 8-01-2019

eeh!!!utubari Mu mashuri? naho abasenga bo bacecekeshwe? ko numva bidafututse. niba biteza akavuyo ndatekereza utubari twaza mbere mugufungwa kandi niba ari n’amabwiriza bibuke ko nta kabari ndabona bashyize muri ministeri

kiki Kuya 8-01-2019

ibi ni bimwe mu bimenyetse byerekana ko nta gihe tugisigaranye,gusa ndabona ari ukuba maso,

Jmv Kuya 8-01-2019

Nibyo rwose,bajye bajya hanze mu tudini dini twabo kuko buriya igituma dukomeza kugira injiji nyishi kdi zarize,ni imyemerere ikoloniza ubwonko yo mumadini birirwamo bibeshya ko ngo barasenga.

Idini ni uburozi,ntawusengeramo ahubwo yigiramo amacakubiri gusa.

emmy Kuya 7-01-2019

ibyo naho byabaye abanyeshuri bafite uburenganzira bwabo ,ok ndumva bafunga nutwo tubari turi muriyo kaminuza as well

******* Kuya 7-01-2019

Yesu araje ni mureke twitegure ibindi Imana irabizi gusa muzareba ak’Imana n’abantu.

Banyeshuri musabwe kugira amateraniro yo mumutima mugaharanira kwezwa no gukiranuka.Uwiteka arenganura abarengana kd ntazareka intoreze zimutakira kumanywa na nijoro.

Jmv Kuya 7-01-2019

None se ninde wababwiye ko abanyeshuri Bose baba bakeneye kumva ayo Masengesho yabo ? Ikindi leta ntishingiye kubasenga gusa cyangwa idini

John Kuya 7-01-2019

Njye ndabona ari satani ubyihishe inyuma ahubwo abasenga bashyiremo ingufu niba abantu bagiye kubuzwa gusenga ariko utubari two tukongerwa bazirikane ko indangagaciro za gikristo boga zituma batsinda amasomo ariko inzoga zituma basinda

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...