Musenyeri Antoine Kambanda uherutse kugirwa umu-cardinal na Papa Francis, arahabwa umwambaro uzajya umuranga nka Cardinal mu muhango uri bubere i Vatican.
Ibi birori bidasanzwe birabera I Vatican kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2020, gusa nk’uko byatangajwe hari bamwe mu baherutse kugirwa aba Cardinal batarabasha kwitabira ibi birori.
Itangazo ryaturutse I Vatican rivuva ko muri 13 baherutse kugirwa aba-cardinal, babiri ntibabashije kujya i Vatican kubera amabwiriza akomeye ibihugu byabo byashyizeho mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Abo barimo Musenyeri Cornelius Sim wa Brunei na Jose Fuerte Advincula wa Philippines. Ingofero n’impeta zibagira aba-cardinal bo bazazihabwa nyuma.
Abahabwa ubu-cardinal baraza kwambikwa ingofero itukura nk’ikimenyetso cy’uko bashobora kwitangira Kiliziya ku buryo bashobora no guhara ubuzima bwabo.
Misa iza gutangirwamo ubu-cardinal irabera muri Bazilika ya Mutagatifu Pawulo, iritabirwa n’abantu bake mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.