konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamasheke : Abakristo barwaniye mu rusengero rwa ADEPR rubura gica

Nyamasheke : Abakristo barwaniye mu rusengero rwa ADEPR rubura gica
17-09-2018 saa 10:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8088 | Ibitekerezo 13

Abagore batatu barwaniye mu rusengero rwa ADEPR ku mudugudu wa Ntendezi, Paruwasi ya Ruharambuga, bamwe baravunika abandi barakomereka, imirwano ihoshwa n’inzego z’umutekano.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018, ubwo bari mu materaniro nk’uko bisanzwe.

Ibyari amateraniro byaje guhinduka imirwano ikomeye ubwo umwe yavuye gutura agasingira mugenzi we uririmba muri chorale agatangira kumunigagura, batangira kugundagurana ibyari amasengesho bihinduka induru .

Abari muri urwo rusengero batangaje ko uyu umwe muri aba bagore yafatanyije n’umukobwa we bagakubita mugenzi wabo bivugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Iyi mirwano yaje gukomera cyane, yatumye bamwe mu bagerageje kuyihosha bavunika, abandi barahungabana nk’uko Radio Rwanda dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Uwari uyoboye amateraniro yo kuri iki Cyumweru, Uwamaliya Épiphanie, aganira na Radiyo Rwanda yavuze ko iyi mirwano yatangiye ubwo bari bageze mu gice cyo gutura.

Yagize ati “Twari turi gutanga ituro ry’ishimwe, uwitwa Nyirambabazi illumine, atunga urutoki uwitwa Mukashema Béatrice aba aramusumiriye amubwira ngo ari kuririmba ibiki ngo ntakwiriye kuririmba, nyina nawe aza amukurikiye batangira kugundagurana.”

Umwe mu bakirisitu we yagize ati “Yamusanze muri Choral tugira ngo ni ikintu agiye kumubwira tugiye kubona tubona amufashe mu ijosi baragundagurana.’’

Abakirisitu bo kuri uyu mudugudu batangaje ko ibyahabereye bidasanzwe, ndetse ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibaye mu rusengero rwabo. Bavuze ko byari biteye ubwoba n’agahinda, akaba ari nayo mppamvu bamwe mu bakirisitu bahahungabaniye.

Umwe ati “N’umutingito waraje ntitwahungabana gutya, abantu banze kwihana ngo bakizwe none Imana iri gutwikurura ibyaha byabo ngo bijye ahabona. Nari mpari biba hano mpamaze imyaka 24 ari sindabona ibintu nk’ibi.”

Abakirisitu bamaze kubona ko imirwano yafashe indi ntera, batabaje Polisi ikorera kuri Station ya Ntendezi, ihita ihasesekara ita muri yombi babiri bayiteje, ari bo umwana na nyina ndetse inageze ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi abavunitse barimo n’uwavunitse imbavu, abahuye n’ikibazo cy’ihungabana bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntendezi, Ndagijimana Egide avuga ko bagiye gukurikirana impamvu yatumye aba bagore barwanira mu rusengero kugeza ubwo bateje ibibazo by’ihungabana.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Rwatambuga Kuya 20-09-2018

Mwo kabyara mwe niba muri abakristu mwirengera. Si igitangaza ko abantu barwanira mu rusengero n’ubwo ari bibi cyane kandi bidakwiye. Ikibazo kandi si icya ADEPR ahubwo ni icy’abanyarwanda n’amakimbirane ababamo. ADEPR ntikinga inzugi ngo yinjirwemo n’amakiranutsi gusa. Ibyo upfa n’uwo mubana mu rugo cyangwa mu mudugudu mu byinjirana mu rusengero. Iyo utabyihannye rero bishobora kuhagaragarira. Mwe kwikoma ADEPR yakira abanyarwanda bose baje kandi bazana ibibarimo. Ibyahabaye bishobora kuba ahandi. Lucifer yari malaika ukomeye mu Ijuru kandi ibyo yahakoreye murabizi, ntihari mu ijuru se hari ukwera kose kw’Imana. Yuda se we ntayari intumwa nk’abandi. Mujye mwandika mu maze gutekereza. Kuba byabereye mu rusengero ni uko biva mu mitima, mungo no mu midugudu tuduyemo. Cisha make ahubwo urebebe icyo wakora ngo umuryango nyarwanda ubane neza naho ubundi ibyakozwe ntibabibateye mu rushinge mu rusengero.

nkundimana Kuya 18-09-2018

yemwe mwo kanyagwa mweee!!! isi irarundutse peeeee.....umvako abAdepr birirwa bavuga ngo mu macace(church) nyamara ntibagace imanza zandi madini doreko baziko ngo aribo bonyine basenga!!....iyo bihangana se amateraniro agasoza bakaniganira habze koko??inzu yImana koko ihindutse isibaniro??ahubwo buzuye dayimoni nibashake babe maso kuko satani yabatuyemo peee!!...wasanga bapfa umugabo doreko nabo ubusambanyi buvuza ubuhuha....erega bazerure nibyo bitambaro babikuremo,kuko nibigera kubirenge bariherera bagakuramo kdi ngo bavuye muri chorale nyabu🤔.rahirako ayo machyrch muvuga atazabatanga ijuru,mukanuye amaso?🙄😢😭

kanjon Kuya 18-09-2018

ADEPR nayo ibamo abantu benshi bataye umutwe wasanga baribaraye mubyumba kandi ibyombona muriridini bituma ntaryinjiramo satani ikunda kugabamo ibitero bikaze

Burundi Kuya 18-09-2018

Kugwanira murusengero?Ese abakiristo bubu babay bate?

Igiraneza Kuya 17-09-2018

Nakumiro kiko. mu bitambaro mu mitwe ningutiya zigera ku Burengero...!! ubundi bakinishya bivugishwa Za amen. (yagucaho

uzaribara damien Kuya 17-09-2018

Tugeze muminsi yanyuma ubundi ntamuririmbyi ukwiye kuririmba afitanye ikibazo namugenziwe hari ikintu mbona nubwo habayeho kwihanira ariko hari ikibyihishe inyuma( bafite icyo bapfa) ubuhemu bwaragwiriye nuko kwihanira aricyaha gihanwa namategeko hari umuririmbyi wantuste ntavuga .umuririmbyi wanyambuye .umupasiteri wumudive wanyambuye nabandi ubo mushobora guhura wareba bibr nibitabo bacigatiye mukaba mwakocorana (ibyo bakoze ndabagaye kuko bihaniye ariko atarukwihanira sinabarenganya

FANNY Kuya 17-09-2018

UWO MUSHITANI WAHATEYE KO ARI MUBI?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...