AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Pasiteri witandukanyije na ADEPR yitabye Imana

Pasiteri witandukanyije na ADEPR yitabye Imana
18-01-2021 saa 08:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3013 | Ibitekerezo

Pasiteri Majyambere Joseph wari umaze igihe ashinze itorero ryitwa Umuriro wa Pantekote nyuma yo gutandukana na ADEPR, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021.

Uyu nyakwigendera yavuzwe cyane ubwo yanengaga ibyo yakorewe kubera kugaragaza ibyo atishimiye muri ADEPR.

Yavugaga ko yakubiswe, akanafungishwa ndetse ngo yari yanashyiriweho amafaranga ngo yicwe azira ibyo yitaga ukuri kwe.

We na bagenzi be barwanyaga igitekerezo cyo guhindura uburyo hatangwa ifunguro ryera muri ADEPR ngo kuko muri iri torero ryari ririmo kubona abayoboke basobanutse bityo ko batasangira n’abaciriritse ku gikombe kimwe.

Bakimara kurwanya iki gitekerezo bahise bashing itorero ryabo ari ryo yanayoboraga ariko baza no gukomeza gushinjwa ko bagiye kumara abayoboke ba ADEPR kuko itorero ryabo ryayobotswe cyane.

Uyu mukozi w’Imana yapfiriye mu ivuriro ryita ku barwayi ba COVID-19 riherereye i Kanyinya mu Mujyi wa Kigali.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA