konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rabagirana Ministries isaba amadini n’ amatorero kongera imbaraga mu isanamitima n’ubwiyunge

Rabagirana Ministries  isaba amadini n’ amatorero kongera imbaraga mu isanamitima n’ubwiyunge
3-04-2019 saa 12:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 359 | Ibitekerezo

Umuryango wa Gikirisitu ukorera mu Rwanda, Rabagirana Ministries ukora ibikorwa bijyanye nivugabutumwa ndetse n’isanamitima mu Banyarwanda ukanabafasha komora ibikomere batewe na Jenoside, urasaba amadini n’amatorero gushyira imbaraga mu isanamitima n’ubwiyunge.

Ibi ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries bwabigarutseho kuri uyu wa 2 Mata 2019 ubwo bagaragarizaga itangazamakuru ibikorwa bazibandaho muri iki gihe cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.

Pastor Mukiza Joas uhagarariye amadini n’amatorero mu karere ka Kicukiro avuga amatorero n’amadini yagize uruhare rukomeye mu gusana imitima mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ivugabutumwa rikora ku mubiri no ku bugingo bityo bakaryifashisha batanga ubutumwa bukomeza bukanasana imitima abagifite ingaruka basigiwe na Jenocide.

Amadini n’amatoirero amaze igihe kinini mu butumwa bw’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge. N’ubwo tutarabasha kugera kubyo twifuza kugeraho, hari ibyo twakoze. Ibikorwa umuryango Rabagirana wakoze bafatanyije n’amatorero byagize akamaro gakomeye mu muryango nyarwanda.

Ashimangira ko umuryango Rabagirana wafashije amadini n’amatorero kwishyira hamwe mu gukora ivugabutumwa ry’isanamitima kandi ngo byagize umusaruro ufatika.

Gusa ngo n’ubwo hari byinshi bakoze, ngo haracyari urugendo rukomeye kuko hari abagifite ibikomere ndetse n’abagifite imitima yinangiye.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi hari abantu bagikeneye gufashwa kugira ngo babashe kuva mu mitekerereze bari bafite mbere ya Jenocide na nyuma yayo kugezauyu munsi batarabasha kubohoka, cyane abari mu magereza n’abandi bari hanze yayo ku bijyanye no kwemera uruhare rwabo muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Hari no gufasha abarokotse kugira ngo babashe kubabarira no kwiyunga n’ababagiriye nabi. Murumva rero ko ari urugendo rukomeje kandi bidusaba guhozaho kwigisha.

Umuyobozi Mukuru w’umuryango Rabagirana Ministries Pastor Joseph Nyamutera avuga ko amatorero n’amadini agomba kwinjira muri iki gihe cyo kwibuka agira uruhare mu gusama imitima yakomeretse kugira ngo ishobore gusanwa.

Avuga ko ubuzima bwo kubaka imitima no kubaka igihugu bigomba kuba inshingano za buri wese, ntibigarukire gusa mu gihe cyo kwibuka ahubwo byinjire mu buzima bw’amadini bwa buri munsi.

Pastor Nyamutera akomeza avuga ko mubyo Rabagirana yagezeho bigaragara, harimo abantu babwirijwe maze basaba imbabazi ndetse banerekana aho bajugunye imibiri muri Jenocide. Uretse abemeye ibyaba bagasaba imbabazi, ngo hari n’abarokotse bakize ibikomere batanga imbabazi ubu bakaba babana neza n’ababahekuye.

Umuryango Rabagirana Ministries umaze imyaka isaga 20 mu mirimo y’isanamitima ndetse ibikorwa byabo bikaba bimaze kugera mu bihugu byinshi ku isi hakaba haranatangizwa indi miryango binyuze mu butumwe bw’isanamitima.

Umuyobozi Mukuru w’umuryango Rabagirana Ministries Pastor Joseph Nyamutera na Pastor Mukiza Joas basobanura ibikorwa bya Rabagirana

Pastor Mukiza Joas yavuzze ko Rabagirana Ministries yafashije amadini n’amatorero gushyira hamwe mu bikorwa by’isanamitima

Abanyamakuru basobanuriwe ibikorwa bya Rabagirana Ministries


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...