AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Rubavu: Haravugwa ubusambanyi bukabije mu itorero, ubutekamutwe, amarozi n’ibindi - VIDEO

Rubavu: Haravugwa ubusambanyi bukabije mu itorero, ubutekamutwe, amarozi n’ibindi - VIDEO
20-08-2019 saa 11:13' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15680 | Ibitekerezo 16

Imirwano yatutumbye ku rusengero rwa Shammah Ministries ruherereye mu mudugudu wa Nyarubande, mu kagari ka Mbugangali ko mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu tariki 17 Kanama 2019 mu masaha y’umugoroba, yatumye hajya hanze amwe mu mabanga y’abayobozi b’iri torero, arimo gushinjanya ubusambanyi, ubwambuzi, ubutekamutwe, amarozi n’ibindi byinshi. Hagati aho amakimbirane yatumye urusengero rufungwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano.

Kugirango umuntu abashe kumva neza ibiteye isoni bivugwa muri iri torero, byasaba ko ubanza ukamenya uko ryashinzwe, abariyobora, amasano bafitanye ndetse n’abagiranye ikibazo uko cyaje n’igihe cyaziye. Amakuru ikinyamakuru Ukwezi cyakuye aha ku Gisenyi, ni uko iri torero ryashinzwe na Nsengayire Baudouin, waje kwiyita Intumwa y’Imana "Apotre" atarigeze asengerwa cyangwa ngo yige ibya tewolojiya, ahubwo yarayoboraga icyumba cy’amasengesho. Uwo barishinganye witwa Jean de Dieu baje gushwana, uyu akavuga ko yarimusizemo kubera ubusambanyi n’ubutekamutwe bwe.

Hagenimana Baudouine, kugeza ubu ni umuyobozi wungirije w’iri torero. Mu buhamya bwe, avuga ko amaze imyaka 12 asambanywa n’umuyobozi we Nsengayire Baudouin. Avuga ko muri 2007 yatangiye kumusambanya afite imyaka 16 y’amavuko, akamutera ubwoba amubwira ko niyibeshya akabivuga azahura n’ishyano kuko ngo ntawuvuga umukozi w’Imana. Asobanura kandi ko yamuteraga ubwoba ko naritobora azajya ararana n’inzoka.

Uyu mukobwa ashimangira ko Nsengayire yaje kumusezeranya ko azamuha umwanya ukomeye mu itorero, mu myaka micye akaza kumugira umuyobozi wungirije ndetse ngo byateje impaka mu itorero kuko yamugize umuyobozi akiri muto. Kuva ubwo niwe wari umwungirije, ari umuvugabutumwa utarabyize utaranasengewe nk’uko we ubwe abyiyemerera. Si ibyo gusa kuko kugeza ubu se w’umukobwa ari we wari umudiyakoni mukuru, nayo nyina akaba umudiyakonikazi.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko Nsengayire wari warasabye ababyeyi b’uyu mukobwa ko bamufata nk’umwana mu rugo, yakomeje kujya amusambanya akabihisha ababyeyi kubera ubwoba, kugeza mu mwaka ushize ubwo yabyeruriraga nyina. Agaragaza ko yamwangije ndetse ko yumva azabikurikirana mu matageko.

REBA VIDEO Y’UBUHAMYA BWA HAGENIMANA BAUDUOINE HANO:

Nyina w’uyu mukobwa we avuga ko ajya kumenyana na Nsengayire Baudouin, we yari asanzwe asengera muri ADEPR naho umugabo we ari muri Kiliziya Gatolika. Yemera ko yafatanyije n’uwo wiyita umukozi w’Imana mu gutekera imitwe umugabo we, bakamubeshya ubuhanuzi bwaturutse ku Mana bwatumye ahinduka akaba umurokore nkabo, ndetse bakamubeshya ko Imana yategetse ko batanga ikibanza cyo kubakamo urusengero. Avuga gusa ko atari azi ko uwo mukozi w’Imana yamusambanyiriza umwana, akaza kubimenya nyuma.

UMVA IBYO NYINA W’UYU MUKOBWA WE YAVUZE HANO:

Hagati aho ariko ngo Nsengayire Baudouin, yaje gufata uyu mwana w’umukobwa witwaga Hagenimana Gerturde, amubatiza Hagenimana Baudouine kugirango amazina yabo agirane isano. Umukobwa na nyina bahamya ko ibyo byakozwe uwo Nsengayire avuga ko yabyeretswe n’Imana, ko umwungirije agomba kugira amazina nk’ajya kumera nk’aye.

Ku rundi ruhande ariko, se wa Hagenimana Baudouine we ntavuga rumwe n’umukobwa we ndetse na nyina ntibahuza. We yemeza ko umukobwa we yakundanaga na Nsengayire Baudouin, ndetse ko uwo muvugabutumwa yari yaramubwiye ko azarongora umukobwa we akamugira umugore. Uyu anavuga ko kuba imirimo ikomeye y’itorero yari yarayihaye abo mu muryango we, bijyanye no kuba yarabashimiraga uko bitanga mu kubaka itorero. Uyu musaza avuga ko yatanze ikibanza n’amafaranga menshi yo kubaka no gusana urusengero, byose ariko akabivuga aca amarenga nk’uwabikoraga ashimisha uwo yari yitezeho kuzamubera umukwe.

Avuga ko kuva umukobwa we afite imyaka 16, yakururukanaga na Nsengayire ndetse ngo hari igihe yajyaga iwe akamarayo iminsi itatu, byumvikana ko ashobora kuba afite amakuru y’uko baryamanaga, ariko akavuga ko iby’umusore n’umukobwa bakundana atari kubijyamo. We avuga ko icyamubabaje ari ukuntu uwo muvugabutumwa yamutukiye mu rusengero, akamusuzugura akajya anafata ibyemezo atabizi, umukobwa we atabizi n’umugore we atabizi kandi bose bari muri komite y’ubuyobozi bw’itorero.

REBA VIDEO Y’IBYO SE W’UMUKOBWA YATANGAJE HANO:

Intandaro y’ibibazo byose ni ubukwe?

Abakirisitu bo muri iri torero twaganiriye banze ko tubafata amashusho, bahamije ko Apotre Nsengayire yakundanaga byeruye na Hagenimana Bauduoine, ndetse ko byagaragariraga buri wese ko bazashakana bakaba umugabo n’umugore, ndetse bamwe ngo banamwitaga "Mama pasiteri" nk’izina abarokore bakunze guha umugore wa pasiteri wabo. Kuba barajyaga bararana kenshi nabyo bishimangirwa na benshi mu nkoramutima z’iri torero. Umwe muri bo yahamije ko Nsengiyera yasambanyije Haginimana akiri muto, agasaba imbabazi umuryango we abizeza ko azamugira umugore kandi nabo akabagira abantu bakomeye mu itorero

Hari ubuhamya bwa benshi mu bakirisitu kandi bavuga ko Nsengayire yasambanyaga abakobwa benshi bo muri iri torero, mu bo twaganiriye harimo n’umwe mu bemera ko yasambanyijwe n’uwo mukozi w’Imana imyaka irenga itandatu, akamutera ubwoba ko nabivuga azamugirira nabi ariko yabirambirwa akaza kuva mu itorero akanajya kure y’umujyi wa Gisenyi ngo uyu muvugabutumwa we azamubure.

Uwitwa Jean De Dieu, ahamya ko itorero rijya dutangira yari arifatanyije na Nsengayire ariko akaza kurimusigira akisubirira muri ADEPR kuko yamubonagaho ingeso z’ubusambanyi, aho ngo azi benshi mu bakobwa bakiri bato yasambanyaga, hakabamo n’abagore bafite abagabo yasambanyije, barimo umugore w’umusirikare yateye inda bikaza gutuma bamuhiga bikomeye. Uyu anavuga uburyo Nsengayire yaba afite imbaraga zihariye, kuko hari uwo yateje uburwayi bwo mu mutwe akiruka ku musozi. Uyu nawe yahishuye byinshi birimo ubutekamutwe, kwiyita maneko ukorana n’inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu n’ibindi byatumye yanzura kumusiga mu itorero.

REBA VIDEO UKO UYU ABISOBANURA HANO:

N’ubwo aba bose bavuga ko Apotre Nsengayire yasambanyaga abakobwa n’abagore benshi, ngo Hagenimana Baudouine niwe bari bazi nk’uzaba umugore we kuburyo intandaro yo gushwana no gusenyuka kw’itorero yabaye ubukwe bwa Nsengayire n’undi mukobwa witwa Umulisa Jeanne, uyu bakaba barasezeranye tariki 3 z’uku kwezi kuburyo ubu bakiri mu kwezi kwa buki. Bamwe bavuga ko uyu Umulisa yaba yarijeje Nsengayire amafaranga menshi bigatuma ahitamo kureka Hagenimana bari bamaranye igihe, ndetse imvururu mu itorero zikaba zaratewe n’uko umuyobozi w’itorero yashakaga gusimbuza Hagenimana ku buyobozi bwungirije agashyiraho uwo basezeranye.

Inkubiri yo gushaka guhangana hagati y’umuyobozi w’itorero n’umwungirije ndetse n’umuryango w’uyu mukobwa bivugwa ko yiteguraga kurongora nyuma akamubenga akishakira undi, nibyo byaje guteza imvururu n’amakimbirane mu itorero biza kugera ubwo ubuyobozi bufunga urusengero kuburyo ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 abagiye kuhasengera basanze hari inkeragutabara zikababuza kuhasengera.

Ku ruhande rwa Apotre Baudouin, we yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko ntacyo ashaka kuvuga kuri ibi byose kuko bimwe ari ibyaha bihanwa n’amategeko bityo bikaba bigomba gukurikiranwa niba koko yarabikoze, ikindi yavuze ko iby’ibibazo bye n’abo mu itorero rye biri mu rwego rw’Ubugenzacyaha RIB rurimu kubukirikirana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
IJURU Kuya 1-09-2019

ESE NANUBU RIB NTIRAMUKACIRA!MENYA AFITE IMITI KABISA,NIBATINDAKUMUFATA AZATOROKERA MASISI NIHO AKOMOKA.

IJURU Kuya 24-08-2019

Uriya Boduin ni bandi kuva kera,yatandukanyije ingo nyinshi kubera gusambanya abagore babo,birazwi,ahubwo yatinze kugezwa mu nkiko,jye ntuye Gisenyi ndamuzi bihagijepee.kandi abeshi n’abagore babasirikare batandukanye n’abagabo babo kuberawe!

Isi Kuya 22-08-2019

Sha mbabwire, jye navutse ndi Catholique kandi numva ntapfa kuhava. Hose bakora ibyaha. Muzandangire idini badacumura nzahajye.

fab Kuya 21-08-2019

bamukanire urumukwiye kd amategeko akurikizwe

fab Kuya 21-08-2019

bamukanire urumukwiye kd amategeko akurikizwe

iganze Kuya 21-08-2019

Ni akumiro. Uyu mukobwa yihangane na famille ye nawe agabanye ubuhumyi ntacyo atari yamweretse! Umuntu ugukunda arakubaha ntagutesha agaciro agushora mu busambanyi ukiri uruhinja.
Ese ubundi umuntu mwaryamana iyi myaka yose akaba akigushatse?
IKINDI BAJARAJARA MU MADINI BAJYA HE? aHO BASENGERAGA NTABWO IMANA YARI IHARI? Ni bya bindi byo kwirukanka inyuma y’abahanuzi biganjemo abishushanya!!! N’ibyo mutarabona muzabibona. Mbiswa ma.

iganze Kuya 21-08-2019

Ni akumiro. Iri si itorero ni indiri y’amahano! Ikindi mvuga ubujiji bw’ababyeyi buzajya bubahekura! kUZANA MU BANA B’ABAKOBWA UMUSORE BATAGIRANA ISANO???? N’iyo bagirana isano kandi hakenewe ubushishozi.
Uyu mukobwa yihangane cyane, ariko nawe agabanye ubushwi. Iri bandi ngo ni umukozi w’Imana koko yabonana ryamuryamaho iyi myaka yose rikaba rikimushatse? rimuca iki ko amatsiko yari yarayamumaze yaramuhaze? Ikindi ikunda rye ry’amafaranga ryari rihagije ngo buri wese abone ko ari nyamujya iyo bijya, acungana n’uroshye mu gifu cye!!!!!!

Firimini Kuya 21-08-2019

Nukuri ayomadini arateye,kandi ubuyobizi bwakazu buteye mumadini,ago usanga barabaye ibishitsi mwitorero ntawabanyiganyiza

K Kuya 21-08-2019

Ibi bintu uyu muryango uri guhamya nibinyoma byambaye ubusa kuko ukuri abenshi turakuzi barecyeraho rero guharabika abantu babandi ndetse nizina ry’Imana

Habimana Kuya 20-08-2019

Uyu mukobwa nagende

Dj Kuya 20-08-2019

Oh Lord Jede ugeze aho ugura umugabo se. Bene Karangwa urushako ntirubahira pe. Uwo mugabo ntimuzarambana pe.
Ingirwa apôtre

Emmanuel Kuya 20-08-2019

Arikose benedata bavandimwe ibi ni ibiki ngo umukozi w’Imana!? Iyo ni iyindi mana ariko ntabwo ariyo mu ijuru .ntabwo abakozi b’Imana rurema bajya bakora amabi nkayo yose. Kuko na bible ivuga neza ko abana b’Imana badakora ibyaha. Ukora ibyaha wese ni uwasatani. Rero mbasabe rwose muvuge ko yiyita umukozi kuko ntabwo ariwe pe.

vivi Kuya 20-08-2019

ARIKO UBUNDI MWARETSE KUJARAJARA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

BURI WESE AGUME UKO YAHAMAGAWE.

vivi Kuya 20-08-2019

ARIKO UBUNDI MWARETSE KUJARAJARA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

BURI WESE AGUME UKO YAHAMAGAWE.

B Kuya 20-08-2019

Akaga kahomeye, ibyakorewe myu bwihisho byose bizajya ahabona. Iryo ni ihame.

Alphonse Kuya 20-08-2019

Iyi nkuru ni nziza cyane rwose kandi iracukumbuye. Gusa iraburamo element imwe. Apotre nsengayire nawe nagire icyo ayivugaho kuko uku igaragara nkaho ari urubanza rumuhamya burundu icyaha. Biratuma tubona umunyacyaha uwo ariwe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...