konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ubuhamya bwa Rev Uwimana wemeye gukora ubukwe n’umugeni bakuyemo umurerantanga - VIDEO

Ubuhamya bwa Rev Uwimana wemeye gukora ubukwe n’umugeni bakuyemo umurerantanga - VIDEO
19-11-2018 saa 09:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8576 | Ibitekerezo 8

Rev. Uwimana Jean Pierre, ni umuvugabutumwa ariko mu kazi gasanzwe akaba ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigisha mu ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu ariko inzira yo kubona urubyaro kuri we ni ubuhamya bukomeye, bwabayemo n’ibyo abahanga b’abaganga bananiwe gusobanukirwa.

Mu buhamya yahaye ikinyamakuru Ukwezi, Rev Uwimana yasobanuye uburyo mbere yo gushaka umugore na nyuma yo gushyingirwa yabaye mu bihe bikomeye ariko we n’umuryango we Imana ikababa hafi cyane. Ashimangira ko umukobwa bateganyaga gukora ubukwe yagize uburwayi bw’imirerantanga, umwe bakawukuramo naho undi ukagumamo ariko ufite ikibazo. Uyu mukunzi we yaje kumwegera amubwira ko batakibanye kuko yamaze kumenya ko atazabyara, ariko undi amunambaho amubwira ko bazabana hanyuma babura urubyaro bakazarera abana b’impfubyi.

Rev Uwimana Jean Pierre asobanura ko bamaze kubana bakomeje kwivuza ariko bakarushaho gusenga ngo Imana izakore imirimo yayo, bakabaho mu buzima bukomeye kuburyo umugore we yakundaga kenshi kurizwa n’ibihe bari barimo byo kutagira urubyaro, ariko igihe kikagera agakomera kuko Imana yari yaramuhaye isezerano ry’urubyaro ataranashaka umugabo.

Nyuma y’imyaka 6 barabuze urubyaro, baje kubona igitangaza cyababereye amayobera n’abaganga bakananirwa kubyumva, kuko raporo z’abaganga zagaragaje ko imirerantanga yombi irimo kandi ikora neza nyamara hari hashize imyaka myinshi umurerantanga umwe ukuwemo naho undi urwaye. Ibi byahise binakurikirwa n’uko umugore yahise asama, nyuma y’amezi icyenda yibaruka umwana w’umukobwa, ndetse uyu akaba yaraje gukurikirwa n’abandi bana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Rev. Uwimana Jean Pierre n’Umuryango we

Muri ubu buhamya twafashe mu buryo bw’amashusho n’amajwi (VIDEO), umugore wa Rev Uwimana Jean Pierre ndetse n’abana babo n’ubwo bakiri bato, bashimangira iby’ubuzima bwiza bakesha imbabazi z’Imana no gukomera kwayo, bagatanya n’ihumure ku bandi bose baba baruhijwe n’ibihe bibi byo kuri iyi si.

REBA VIDEO Y’UBUHAMYA BWOSE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Toto Kuya 1-12-2018

Ariko nta gitangaza kirimo kuba umurerantanga wari urwaye ntibisobanura ko utashoboraga gukora bimwe na bimwe utakora.Ese mwari muziko hari abamara imyaka guhera kuri ibiri kugera icumi batarabyare kuwa cumi n’umwe bakibaruka.Ngicyo igitangaza rero

Uwamariya verena Kuya 28-11-2018

Manje gusuhuza Uwimana n’umuryango we ibya avuze ni ukuri.Nakurikiranye ikiganiro cye,gusenga bye ni ibyakera. Kandi Imana yaguhaye umufasha wawe ibona ko uzamwihanganira icyo gihe cyose.Uwo mutima uzawukomeze Mukomeze mugire amahoro y’Imana kandi iri hose.

-xxxx- Kuya 28-11-2018

Imana ni nziza ibihe byose

-xxxx- Kuya 20-11-2018

Imana nihatari nanjye nfite umurera ntanga umwe ese nzabona urubyaro

NKERA ERIC Kuya 19-11-2018

Amen Imana nibeshya

LEO Kuya 19-11-2018

Nshimishijwe cyane nubu buhamya bw’uyu mukozi w’IMANA iki ni kimenyetso kigaragara ko tugize urukundo rw’ukuri rutaryarya IMANA yadukorera ibirenze ibyo twibwira nkuko wanze kumutererana mukiri aba cherie ukwemera kubana nawe uzi neza ko arwaye nicyo cyatumye IMANA imana ibakorera ibitangaza ijambo ry’IMANA riravuga ngo (IBYO TWIBWIRA SIBYO YIBWIRA kandi ngo UKWIZERA KURAREMA) IMANA ikomeze kubashyigikira

Bebe Kuya 19-11-2018

Imana ni igitangaza ni we muganga uruta abandi bose twakagombye guhura twiringira.Imana ibakomereze umubano

Claire Kuya 19-11-2018

Iyo Mana niyo nakurikiye!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...