AMAKURU

UKWEZI
pax

Ubuyobozi bwa ADEPR burashinjwa gusumbanisha imishahara no guhagarika amasezerano kuri bamwe mu bakozi

Ubuyobozi bwa ADEPR burashinjwa gusumbanisha imishahara no guhagarika amasezerano kuri bamwe mu bakozi
21-05-2020 saa 11:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5424 | Ibitekerezo 19

Bamwe mu bakozi b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], barashinja abagize Biro Nyobozi gusumbanisha abakozi kugeza ubwo hari abahagarikiwe amasezerano y’akazi kandi hari abandi bagihembwa 60%.

GORILLA GAMES

Abagaragaje iki kibazo ni abarimu bo mu Ishuri rikuru ry’ itorero rya ADEPR [Institut Pentecoste de Gisenyi, IPG] bavuga ko bahagarikiwe amasezerano y’akazi bikozwe n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ubusanzwe aba barimu bahembwa na ADEPR, amasezerano y’umurimo bafite bavuga ko bayagiranye ADEPR, ndetse n’ibaruwa yasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem.

Ku wa 8 Gicurasi 2020, I Rubavu habaye Inama ya Komite Nshungamutungo iyobowe na Rev Butera Celestin, abakozi n’abarimu muri rusange basaba ko ADEPR yareba ibihe igihugu kirimo byahungabanyije ubuukungu noneho ikabagenera 75% by’umushahara bahembwaga.

Bigeze ku wa 13 Gicurasi 2020, nibwo aba barimo bashyikirijwe urwandiko rw’Umuyobozi w’Ishuri rubamenyesha ko basabwe kugera ku ishuri mu gitondo [uru rwandiko UKWEZI ifite kopi yarwo].

Bivugwa ko bahageze bagasanga ibaruwa yo gusesa amasezerano y’akazi mu gihe kitazwi yasinyweho n’Umuyobozi w’Ishuri kandi iryo shuri atariryo risanzwe rihemba abarimu.

Umwe mu barimu waganiriye na UKWEZI avuga ko bose bahise banga gusinya kuko babonaga uwabandikiye atari afite ubwo bubasha.

Yakomeje agira ati “Umuvugizi na SG bahamagaye bamwe muri twe babashyiraho iterabwoba dukomeza kwanga gusinya ariko baje gushaka umuhesha w’Inkiko w’Umwuga asinyisha bamwe muri twe ku ngufu.”

Yavuze kandi ko “Mu gihe harabandi barimo Umuyobozi w’Ishuri basigaye mu kazi ndetse abandi bakozi basanzwe bahembwa na ADEPR basinyiye kuzahembwa 60% by’umushahara bahembwaga.”

Uyu mwarimu ndetse akaba n’umukristo muri ADEPR avuga ko kuri ubu bibaza impamvu babatandukanyije n’abandi bakozi b’iri torero cyane ko nabo ariryo mukoresha wabo.

Umuyobozi w’Ishuri rya IPG, Pasiteri Barekeriyo Bonifase we yavuze ko iki kibazo ubuyobozi Bukuru bwa ADEPR bukizi ari nabwo bugomba gutanga umurongo w’uko cyakemurwamo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na UKWEZI, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem yavuze ko kuri we atumva impamvu basaba guhembwa kandi badakora.

Ati “Ibigo byose byarafunze ntabwo turi gukora. Ni abarimu bahembwa kuko abanyeshuri bari kwiga, nonese baragira ngo bahembwe kandi amashuri yarahagaze ? Ayo ni amarangamutima yabo ariko muby’ukuri nta kindi kintu cyashoboka gukorwa.”

Yakomeje agira ati “Itorero nta bushobozi rifite, niba amafaranga bahembwaga yavaga mu banyeshuri, nta bugome bikoranywe kuko natwe ntabwo twakwanga kubahemba turamutse dufite uburyo.

Rev Karuranga avuga kandi ko ibivugwa n’aba barimu by’uko hari abakozi bahembwa 60% nta shingiro bifite.

Kugeza ubu abarimu uretse abarimu b’iri shuri bahagaritswe , ushinzwe amasomo nawe ari mu bahagaritswe.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 19
HABYARA Kuya 30-05-2020

habya22@yah00.fr

claver BTR Kuya 27-05-2020

Ark mbona ADEPR ntacyaha yakoze kuko ikibazo isi yose ifite kirazwi ntimugasebanye. noneho mwibagiwe ko ubukungu bw’isi bwugarijwe na COVID 19 ?

claver BTR Kuya 27-05-2020

Ark mbona ADEPR ntacyaha yakoze kuko ikibazo isi yose ifite kirazwi ntimugasebanye. noneho mwibagiwe ko ubukungu bw’isi bwugarijwe na COVID 19 ?

Murenzi esp Kuya 26-05-2020

Ese buriya mwagiye mureka gusebanya koko,buriya ko ibigo byose byagabanije abakozi kubera ikibazo cyugarije isi none kuki ADEPR yabagabanya mukabigira byacitse noneko imirimo yose yahagaze muragirango muhembwe amafranga avuyehe koko ? Burigihe mubamwavuze ADEPR !!gusa itorero niryimana kandi iryicayemo mubamushaka gusebanya ariko murarujwa nubusa ese niki adepr yakoze kidasazwe hazabona ishano ukora itorero ry,mujisho !

Umunyarwanda Kuya 24-05-2020

Ariko buriya abantu mukunda kwandika Kuki muba mutabanje kwibuka ibyo muba mwabanje kwandika ?
None se ko ibi byo guhindura amasezerano no gutakaza imirimo ari rusange kw’Isi yose ADEPR yo ntikorera mu Isi ?
Mu bigo binyuranye mu Rwanda n’ahandi abakozi baragabanijwe kugera kuri 50« andi barasezererwa,nko muri Amerika honyine Ubu abamaze gutakaza akazi ni 30,000,000 millions
👉Hambere COVID19 igitangira ,Umuyobozi w’Itorero yavuze umurongo Itorero rigomba kugenderaho ku bw ’ibihe Isi yose yari yinjiyemo.Abadakunda itorero bakuramo Ijambo amaturo,maze baharabika Umuvugizi bimarayo,batazi ko bari gutema ishami bicayeho.
👉Aba nibo bagarutse mu itangazamakuru ngo bagabanirijwe imishahara.
👉None se ko abo barimu bahembwa ari uko abanyeshuri bazanye minerval,Ubu baragirango bahembwe FRW avuye he.Cyangwa bagizengo bakorera Leta ?
👉👠Banyamakuru bacu rero,mujye munanyuzamo mugire abantu inama aho guhora mwandika byacitse.
👉Aba babazaniye Inkuru igumura abakirisitu ngo ntibature ahubwo ngo bayashyire abakene.
None bagarukanye ikibazo ngo ntibahembwa.Baragirango ave he ??
👠IMANA irashaka kubanza kurobanuramo abacancuro ikabasezerera.
👠👠Nyuma umurimo w’Imana ugukomeza.
Ibi rero mwanditse Ntacyo biduhungabanyaho turabimenyereye.
NTIMUNIGE IYI COMMENT NDABINGINZE.

Jayp Kuya 24-05-2020

Ntimukitiranye ibintu. Ntabwo Itorero ry’Imana ryitwa ADEPR ahubwo mu mahanga yose uwakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza niwe ubarwa muri iryo Torero ryImana kd tuzi neza rero ko riri mu ibanga.

Habinshuti Jean de Dieu Kuya 23-05-2020

None ko ADEPR yanga guhemba abo barimu ngo ntibagikora Kandi bagasaba amaturo kandi nabo badakora ubwo ntibahohotera abo barimu nibabahembe kuko babajwe numushahara wabo nabo niba batabahembye bareke kwirirwa basaba amaturo muri ibi nihe bya covid19

NDIMUBAYO Kuya 22-05-2020

ITORERO RY’IMANA NIRIKORERA MUMUCYO NKUKO UMWAMI WARYO ARUMWAMI W’UKURI.

Dodos Kuya 22-05-2020

Amasezerano ahenshi ko yasubitswe kubera kubura ubushobozi,kuki kuba Adepr nayo yabikora bihinduka icyaha ?

NDIMUBAYO Kuya 21-05-2020

ESE KWITWIKIRA ADEPR BIBAHA UBURENGANZIRA BWO GUHEMUKA MUTEZA MUKANAHOZA ABERA MUMIDUGARARO YOBWAMBUZI ?
MUREKE UBUSAMBO BUTERA IMANA ISESEME, NABAGUZE IMIGABANE MURI CICO ADEPR BARI HAFI KUZA KWISHYUZA IBYABO.

Kabera Kuya 21-05-2020

ukuri kuvugweUwo wiyise MUDOMO numuheza nguni udashaka ko ukuri kuvugwa,Ariko mwibukeko handitswe ngo nibikorerwa mubwiherero bitanejeje Imana bizashyirwa kukarubanda. MWIHANE KUKO UBWAMI BWIMANA BURI HAFI.

tewo Kuya 21-05-2020

adeper tena iratangiye yarimaze kabiri

Mudomo Kuya 21-05-2020

Ariko mwagiye mureka kwibasira itorero ry’Imana koko

Muziko muba muri kuyikora mushisho ?
Buri munsi ADEPR mwabuze ibindi mwandika ?
Mwakwigishije abantu uko bizigama cg uko bakwiteza Imbere mukava muribi .

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...