konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uwari Burugumesitiri wishe nyina wa Padiri Ubald ni we basigaye bafatanya kwigisha

Uwari Burugumesitiri wishe nyina wa Padiri Ubald ni we basigaye bafatanya kwigisha
9-01-2019 saa 09:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4766 | Ibitekerezo 7

Padiri Ubald Rugirangonga amaze kubera impano idasanzwe afite yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga butandukanye n’indwara zikomeye ziba zarananiye abaganga b’inzobere. Uretse ibyo ariko, anazwiho kugira uruhare mu kwigisha abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge, ibintu akora yihereyeho kuko yabashije kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside. Uwishe nyina wa Padiri Ubald aherutse gufungurwa agasanga Padiri Ubald yararihiriye amashuri abana be, none asigaye afatanya n’uyu mupadiri kwigisha.

Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, yabaye Padiri Ubald ari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke, n’ubwo nyuma yaje kwimurirwa muri Paruwasi ya Mushaka, ndetse nyuma anahabera Padiri mukuru kuva mu 1999.

Se yishwe mbere ya Jenoside yo mu 1994 azizwa ubwoko bwe, ndetse icyo gihe nibwo Padiri Ubald nawe yaje guhungira mu mahanga nyuma yo gutotezwa azira ubwoko, ariko akaza kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumva ijwi ry’Imana rimusaba kuza kwigisha urukundo Abanyarwanda. Mu 1994 nyirizina, Jenoside yavukije Padiri Ubald nyina n’abandi benshi bo mu muryango we, nyamara abamwiciye yaje kubababarira, ndetse arihira amashuri abana babiri; umuhungu n’umukobwa b’abamwiciye umuryango muri Jenoside.

JPEG - 56 kb

Mu kiganiro kirambuye Padiri Ubald yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, yadutangarije ko muri gahunda y’ivugabutumwa rigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyabwo asanzwe akora, ubu asigaye afatanya n’uwamwiciye umubyeyi muri Jenoside.

JPEG - 220.8 kb

Padiri Ubald yari aherutse kudutangariza uko yababariye uwamwiciye umubyeyi akanarihirira abana be. Yagize ati: "Njye aho nageze, buri wese ni ishusho y’Imana imbere yanjye, n’uwishe mama naramubabariye, ndihirira amashuri abana be, aherutse no gufungurwa, yari Burugumesitiri, kuko yaburanye yemera icyaha baramufunguye. Umugore we yapfuye akiri muri gereza, abana be ndabarihira, afite umukobwa we wiga Medecine ni njyewe umurihira, mu minsi micye araba yabaye Dogiteri."

Ikinyamakuru Ukwezi cyabajije Padiri Ubald uko abanye n’uwo wamwiciye umubyeyi muri Jenoside nyuma yo gufungurwa, maze adutangariza ko ubu basigaye bafatanya kwigisha muri gahunda ye y’ivugabutumwa rigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Padiri Ubald ati: "Ubu turafatanya kandi mbona bimurimo kuko aho mubwiye ngo amfashe hose araza, njyewe nigisha ibyo gutanga imbabazi hanyuma nawe akigisha ibyo gusaba imbabazi. Mbona we bimurimo, ikibazo ni benewabo mbona ko bamwanga, ntibishimira ko avugisha ukuri."

Padiri Ubald avuga ko bazanajyana aho bavuka i Nyamasheke vuba aha, bakajya kwigisha abakoze Jenoside n’abayirokotse bakabafasha kubohorwa imitima binyuze mu gusaba imbabazi kw’abayikoze ndetse no gutanga imbabazi ku ruhande rw’abayirokotse biciwe ababo.

Ibyo kujya i Nyamasheke ngo byatewe n’uko bamutumiye ngo azajye kwifatanya nabo muri Kanama uyu mwaka muri Yubile y’imyaka 75 Paruwasi yabo imaze, Padiri Ubald akabahakanira akababwira ko iyo Yubile ishingiye ku kinyoma adashobora kuyijyamo. Ati: "Nababwiye ko nzajyayo ariko ntagiye kwifatanya nabo ahubwo nkajya mu birori byabo ngasakuza nkavuga ko barimo kubeshya bakora ibirori byubakiye ku kinyoma, Padiri mukuru waho nawe yumva ndavuga ukuri, ubu rero tuzabanza tujyaneyo n’uwo nakubwiraga dufatanya kwigisha, nawe azajyayo anavugishe ukuri tunafashe abandi kubohoka bavuge ukuri"

Padili Ubald avuga ko hari na gahunda yari afite yo kuzajya hanze y’u Rwanda muri Kanama uyu mwaka ariko ngo ubwo bemeye ko azabanza gukorayo ivugabutumwa rigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ngo iyo gahunda yindi azayihorera ajye gufatanya nabo kwizihiza Yubile ariko ibe baramaze gusasa inzobe bakareka kubakira ku kinyoma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
iganze Kuya 14-01-2019

Abantu nkaba ba Rukebesha na Hitimana n’abandi..., niba mutemera ko umurwayi ashobora gukizwa na Yezu mu isengesho, ni uburenganzira bwanyu. Ariko urusaku rwanyu ngo ababyemera barayobye....., ntawe murusha ubwenge, kubyemera kwacu dufite impamvu kandi ubuhamya burahari, byaba byiza mwicecekeye, ukemera ibyawe ukareka kwivanga mu by’abandi utabitumiwemo. Ayo matiku yose aba ari ay’iki?
Reka mbakosore kandi nta muntu ukiza undi, aramusengera hakiza Imana yonyine muri Kristu waducunguye. Niyo ikizaabarwayi basabirwa n’aba bagaragu bayo Padiri Ubald cyangwa n’undi waba afite iyo ngabire nk’iye.

Gruec Kuya 10-01-2019

RUKEBESHA, ndabashimiye kuncira amarenga. Umwanzi wese arakabura umurangira inzira. Uriya mubyeyi nasabiraga ibitangaza Obald na Rugagi ndetse n’abandi bose bifitemo iyo mpano, ntabwo muzi uretse kumva inkuru ye nkamubona no mu mafoto y’ibinyamakuru. Ariko inkuru ye yambujije amahoro kuburyo icyo bansaba cyose ngifite akava muri coma nagitanga. Imana ibahe umugisha.

rukebesha Kuya 10-01-2019

Ndasubiza uwitwa Gruec.Arasaba Padiri Obald gusengera umugore umaze umwaka muli Coma kuli CHK.Igisubizo nuko OBALD adashobora kumukiza.Ntukishinge ibyo abayoboke ba Padiri bavuga.Kuki se we na Bishop Rugagi batajya gukiza abantu muli CHK cyangwa FAYSAL.Ni imitwe gusa na sentiments z’abafana babo.Ndagusabye,soma inyandiko ya Hitimana munsi hano.

uwimana Kuya 10-01-2019

Padiri Obardi wamfashije ukansengera nkabaho nishimirwa n,Imana? sibyo?

Ndikuriyo Diore Kuya 10-01-2019

Nyakubahwa Padiri Obaldi n’Umukozi w’Imana usobanutse uvugisha ukuri kandi murabizi ko ukuri muri benshi kutugora uhereye no kubihaye Imana ariko Padiri wacu nyaguhorana amahoro n’imigisha ya Rugirabyose aravugisha ukuri kandi ukuri twasanze ariko kuzakiza iki gihugu cyacu konyine. tureke gusasira ikinyoma korosa ikinyoma reka ukuri kujye ahabona nibwo imitima y’abanyarwanda (ku bishe nabiciwe) kuzabatura imitima yacu tukabana mu mahoro. Padiri Obladi uri ingabire ya Nyagasani yo muri iki kinyejana cyacu, reka dukurikize impanuro zawe n’inama nziza zubaka zawe nibwo u Rwanda ruzagira amahoro atagira ikizinga. Padiri Obaldi jyewe ndamuzi neeeza yaransengeye muri 1998 mu isengesho ryabereye muri St Andre nari mfite ikibazo cyo kutabyara maze imyaka myinshi cyane nta nicyizere ngifite ariko yaravuze ati abantu batarabona abana (wewe ntajya avuga ko umuntu atabyara oya) Imana ibagabiye abana nibwo 1999 nahise nsama inda y’umwana w’umuhungu mbyara muri 2000 nkuko yabivuze abitumwe n’Imana Data itajya yivuguruza, ubu ndi umubyeyi w’abana nkabandi babyeyi kandi nabaganga booose (ndetse no mu muhanga byari byaranze) ariko Nyagasani ikoresha Padiri Obaldi agatanga ubutumwa Imana imuhaye, Padiri wacu dukunda turagushimira kuko ukora ibidasanzwe kuko nawe udasanzwe ! Nyagasani akomeze kubakoresha kandi mukomeze kuyikorera kuko ikamba zanyu ni nyinshi iyo mu Ijuru. abana bawe wasabye Imana barakuze mukunzi wacu, komeza ukorera Imana kandi urukundo rukomeze rududubiza mu mutima wawe. Uri impano ikomeye ya Nyagasani. gira amahoro mubyeyi dukunda.

Hitimana Kuya 10-01-2019

Kuba hari Pastors cyangwa Abapadiri basengera abantu bagakira indwara,usanga ari urujijo.Yesu n’Abigishwa be,ntabwo bakizaga indwara gusa,ahubwo bakizaga n’abaremaye hamwe n’abahumye.Ndetse bakazura n’abapfuye.Kuvuga ngo ukiza gusa abarwaye indwara "zitagaragara",urugero ibibyimba byo mu nda,sida,etc...,kubyemera biraruhije kubera ko nyine izo ndwara zitagaragara.Kuki se badakiza abamugaye n’abahumye cyangwa ngo bazure abapfuye??Muli 1 Abakorinto 13:8,Pawulo yahanuye ko IBITANGAZA byari kugeraho bikavaho,Umukristu nyakuri akarangwa n’Urukundo gusa.Kandi niko bimeze.Nta muntu n’umwe waremaye cyangwa wahumye twari twabona Pastor cyangwa Padiri bakijije.Nyamara FILIPO yageze mu mujyi witwaga Samariya akiza abaremaye n’abamugaye benshi cyane,ku buryo umujyi wose wishimye.Bisome muli Ibyakozwe 8:7,8.Niba koko Padiri Obald na Pastor Rugagi Imana ibakoresha,kuki bo badakiza abaremaye???Biroroshye kubeshya ko bagusengeye ugakira Malaria cyangwa Sida.

Gruec Kuya 9-01-2019

Padiri Obald, mwasengeye koko uriya mubyeyi yagiye muri coma(amazemo umwaka urenga) kuva yabyara 2017 kugeza nubu (MADAME wa HABYARIMANA Juvenal) yitwa Théodette..... koko niba mwarabashije kubabarira uwabiciye umubyeyi ubwo ibyo bindi byabananiza iki koko? Mbaye mbashimiye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...