AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

VIDEO: Umupasitoro wanga gusezeranya abageni kuko umukobwa atwite ni igicucu - Pasiteri Ezra Mpyisi

VIDEO: Umupasitoro wanga gusezeranya abageni kuko umukobwa atwite ni igicucu -  Pasiteri Ezra Mpyisi
18-09-2019 saa 16:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5888 | Ibitekerezo 6

Pasiteri Ezra Mpyisi, umukambwe w’imyaka 97 y’amavuko umaze imyaka isaga 70 ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, ashimangira ko umuvugabutumwa wanga gusezeranya abageni kuko umukobwa atwite aba ari igicucu, kuko ngo inda ubwayo si icyaha. Ashimangira ko ku bwe yakabasezeranyije ariko ngo ntabikora kuko aba atinya ko abayobozi b’itorero bahita bamuca.

Mu kiganiro twagiranye na Pasiteri Ezra Mpyisi, yavuze ko muri Bibiliya hari abantu nka Dawidi wishe umuntu ngo akunde arongore umugore we ariko nyuma yakwihana Imana ikamubabarira, ndetse ngo n’umwami Salomo yashatse abagore barenga 1000 ariko aza kubona ko byose ari ubusa arihana arababarirwa. Ibi ngo ni ikimenyetso ko n’ubu uwakora icyaha akihana yababarirwa.

Mpyisi avuga ko mu gihe umusore n’inkumi bakundana, baguye mu gishuko bagasambana umukobwa agatwita, iyo biyemeje kwihana bagashaka ko pasiteri abasezeranya nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma badasezeranywa. Ibi abiheraho avuga ko abanga kubasezeranya ari ibicucu kandi batazi Bibiliya, kuri we ngo yabasezeranya ndetse n’abatari abo mu itorero rye kimwe n’abapagani bose ngo yakabasezeranyije ariko yanga kubikora atinya ko bamuca mu itorero.

REBA VIDEO UKO MPYISI ABISOBANURA HANO:

Pasiteri Ezra Mpyisi kandi avuga ko abantu benshi batazi Bibiliya, ngo ntibanamenye kuyishungura kuko irimo iby’Imana ikabamo n’iby’abantu bishyiriyemo ku nyungu zabo bwite. Avuga ko nko kuvuga ngo Yesu yapfiriye abantu, ari ubujiji kuko Imana idapfa kandi ko itapfa ngo nirangiza izatsindire abantu urupfu. Aha agaragaza ko icyabamwe atari Yesu nk’umwana w’Imana ahubwo ngo habambwe isura ya kimuntu yari yariyambitse akemera kuvukira ku isi abyawe n’umwana w’umuntu.

REBA VIDEO UKO ASOBANURA KO YESU ATAPFIRIYE ABANTU HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Nizeyimana j Claude Kuya 6-11-2019

Umusaza Ntacyavuga kitarukuri nanjyenkibyunva uyumusaza nanjyenunvanga arubusazi ariko najekujyenzuraneza ndanatekereza ndanasomo nasanze yijyisha bibiriya byanyabyo,naweyitindemo utecyereziwitonzibyusomyemo,nawuzamenyukuri kandukuri nikokuzakubatura, murakoze mbifurijekumenya.

Kamanzi Aimable Kuya 8-10-2019

Bibi gutukana mzee! Nta muntu w’igicucu ubaho, iyo ufite uko wumva ibintu bitandukanye n’uko abandi urabyumva, ntabwo uhita ubaciraho iteka ngo wumve ko ibyawe aribyo bizima. Gusa reka tukwihanganire urashaje ariko kandi nanakwifurize kuzagira iherezo ryiza pee! Haama wowe Kiyago eddy Imana ikubabarire gutukana, noneho gutuka umukuru nka mzee Mpyisi ni umuvumo ukomeye cyane wikururiye. Ntabwo Uhoraho atwemerera kuubahuka abantu bakuru ngo tubatuke. Utazamera nka Shimeyi wubahutse Dawidi akamutuka wibuke uko iherezo rye ryagenze. Imana ibahe umugisha.

Peter noheri Kuya 8-10-2019

Yego mpyisi arashaje ariko ararusha benshi mubamunenga ibiteketezo bya gihanga/philosophy iyo umwita igicucu uba ugaragaje the shallowness/ubugufi of your reasoning capacity

Fanuel j Buregea Kuya 21-09-2019

Amahame yitorero ntahinduka kandi yubatse kuri bibiliya,MZEE rero reka kudusazira nabi utazarangiza nabi watangiye neza

Kiyago Eddy Kuya 21-09-2019

Uwo musaza agira asozere nabi. Ukora icaha wese ni umuja w’icaha. Igicucu ni wowe.

Elie Kuya 20-09-2019

Mpyisi arashaje ntimukajye mwumva ibye.Uwasambanye she ko itorero rimuhana igihe cyagera akazakurwa mu bihano ni gute wasezeranya abantu bafite imiziro? Niba avuga we ko we atinya ko waramutse abasezeranyije itorero ryamuca, Bibiliya ivuga iki ku banyabwoba? Nasaze neza atanduranyije

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...