konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Yayeli wo muri Kingdom of God yambikiwe impeta y’urukundo imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo

Yayeli wo muri Kingdom of God yambikiwe impeta y’urukundo imbere y’imbaga y’abitabiriye igitaramo
17-09-2018 saa 14:13' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5129 | Ibitekerezo 5

Niyitegeka Yayeli ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Kingdom of God Ministries, ndetse ufite ijwi rikurura abatari bacye, yambikiwe impeta y’urukundo imbere y’imbaga y’abari bitabiriye igitaramo kiswe ‘Victorious Live Concert’ n’umusore witwa Eric Rukundo bamaze igihe bakundana.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018, ubwo uyu mukobwa na bagenzi be bagize itsinda rya Kingdom of God Ministries bari bamaze kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Victorious Live Concert’ cyari kitabiriwe n’abatari bacye.

Niyitegeka Yayeli ukundwa n’abatari bacye kubera ijwi rye yatangarije Ukwezi.com ko kwambikirwa impeta imbere y’imbaga y’abantu n’umusore bamaze igihe bakundana, ari ikimenyetso cy’uko Eric amukunda ndetse ko anamuha agaciro kadasanzwe.

Avuga ko yatewe ishema n’igikorwa umukunzi we yamukoreye imbere y’abantu, akaba ashimangira ko ari ikimenyetso cy’uko adaterwa ipfunwe n’uwo akunda.

Yagize ati “ Ndishimye cyane, ntabwo n’umvaga ko nzambikwa imppeta vua aha, mbese birantunguye cyane. Eric yagerageje kwerekana ko ankunda, kuko byashobokaga ko yanjyana ahantu turi twenyine babiri akabikora,ariko yahisemo kubikora muri rusange kugira ngo ahamye urukundo rwacu imbere y’abantu.

Yunzemo ati “Burya iyo ufite umuntu ugukunda akabikugaragariza, akabigaragariza n’abantu wumva utekanye. Ishema ririmo ni uko yerekanye ko ntauteye ipfunwe.”

Mu kiganiro Rukundo Eric yagiranye n’umunyamakuru wa Ukwezi.com yavuze ko kwambikira Yayeli impeta imbere y’iteraniro ari uko azi neza ko umwanya we munini awumara mu rusengero, bityo nawe akaba yaratekereje kuzamuhamiriza ko amukunda imbere y’abakirisitu.

Eric Rukundo wambitse Yayeli impeta, ni umusore ukijijwe, usanzwe ari umucuranzi wa Piano mu itorero rya Healing Center, mu buzima busanzwe akaba akora muri Kompanyi ya Kigali Saving.

Niyitegeka Yayeli uzwi cyane mu gutera indirimbo nka ’Nzamuhimbaza’ ya Kingdom of God Ministries n’izindi zinyuranye, yavuze ko amaze umwaka n’igice mu rukundo. Avuiga ko kuva Eric amaze kumwambika impeta y’urukundo akanamusaba ko babana, ngo ikigiye gukurikiraho ni ugutangira gupanga gahunda z’ubukwe.

Igitaramo Victorious Live Concert’ cya Kingdom of God Ministries Yayeli yambikiwemo impeta, cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama cyitabirwa n’abantu benshi cyane barimo n’ibyamamare bitandukanye, nka Ivan Buravan wanaririmbye muri iri tsinda, Aline Gahongayire, Umunyamakuru Anita Pendo, ndetse Umuramyi ukomeye muri Tanzania , Joel Lwaga waririmbiye abari bitabiriye iki gitaramo.

Umuririmbyi w’igikundiro Yayeli ngo yanejejwe n’uko yambikiwe impeta imbere y’imbaga

JPEG - 340 kb

Yayimwambikiye imbere ku ruhimbi

JPEG - 337.9 kb

Yayeli na Eric ngo bagiye gukurikizaho gahunda zo gutegura ubukwe

JPEG - 316.8 kb

Bavuga ko bamaze umwaka n’igice mu rukundo

Yayeli azwi mu gutera indirimbo za Kingdom of God Ministries nka ’Nzamuhimbaza’ n’izindi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
kaje Kuya 19-09-2018

felicitation, kuntabwe mwateye, ariko makoze amakosa ukurikira: 1.ryokubikorera ahatariho ( murusengero)
2. mumuco nyarwanda nta mugabo utera ivi muruhamwe ahubwo atera amavi 2 nabwo ari kuzuza inshingano zabashanye mu rugo, ntamugabo nyarwanda upfukama muruhame keretse yakosheje.

ariko ntabwo waciye inka amabere uzajyenda usobanukirwa uracyari mutoya humura

Titi Kuya 18-09-2018

Hari uduhungu bashakaga kwicaho ntawamenya!Ingeso z’amahanga zaratwinjiranye!Ibintu biri private ntabwo bivangwa na Gahunda yo gusenga rwose!Kwibonekeza bibi

Stones Kuya 18-09-2018

Nta babeshye hari imico yadutse mubantu babakristo kdi itajyanye nijambo ryIMANA none se wambwira ute ko biriya hatajemo kwihimbaza? Ntibyari ngombwa na gato kubizana hariya?biriya nukuvangirwa kbsa si numuco wacu none se nibyo abyemeye?? Cg baba nashaka kwifotoza gusa?? Surprise biriya byapa bavuye mu ijuru c?? Ntimukabeshye.abantu

Stones Kuya 18-09-2018

Nta babeshye hari imico yadutse mubantu babakristo kdi itajyanye nijambo ryIMANA none se wambwira ute ko biriya hatajemo kwihimbaza? Ntibyari ngombwa na gato kubizana hariya?biriya nukuvangirwa kbsa si numuco wacu none se nibyo abyemeye?? Cg baba nashaka kwifotoza gusa?? Surprise biriya byapa bavuye mu ijuru c?? Ntimukabeshye.abantu

Niyo Kuya 17-09-2018

Ese buriya byari ngombwa mu rusengero ra? ibyubu byose nukwibonekezaa. Mbese byabatunguye (abibyapa bizanye se) itangazamakuru ryo ryaje rite? ahaaaaaaaa...

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...