AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

USAID Soma Umenye yashimiwe uruhare yagize mu gufasha REB gukundisha abana gusoma

USAID Soma Umenye yashimiwe uruhare yagize mu gufasha REB gukundisha abana gusoma
3-10-2019 saa 18:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5246 | Ibitekerezo

Tariki ya 3 Ukwakira, ku kigo cy’amashuri cya GS Congo-Nil kiri mu karere ka Rutsiro, nibwo Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), kibitewemo inkunga na USAID Rwanda, ibinyujije kuri USAID Soma Umenye, kizihije itangizwa ku mugaragaro ryo gukoresha ibitabo bishya by’Ikinyarwanda biherutse kunononsorwa, byagenewe amashuri yo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza kandi bikaba byarakwirakwijwe ku mashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda hose.

Ni ubwa mbere buri munyeshuri azahabwa igitabo ke k’Ikinyarwanda. Iyi gahunda y’igitabo kuri buri munyeshuri izongera amahirwe yo kwiga neza kandi cyongere umubare w’abazi gusoma neza Ikinyarwanda badategwa, by’akarusho igihe giherekejwe n’ikoreshwa neza ry’igitabo gishya cy’umwarimu w’Ikinyarwanda.

Abashyitsi b’icyubahiro biboneye uburyo bushya bw’isuzuma buri kugeragezwa mu turere 5 two mu Rwanda. Uburyo Igihugu cyahisemo bwo gusuzuma urugero rw’imisomere mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza (LEGRA) ni igikoresho cyumvikana gikoreshwa mu isuzuma, gifasha abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gukusanya amakuru inshuro nyinshi ku rugero rwo gusoma umunyeshuri agezeho.

Aya makuru akoreshwa mu kwerekana uko imyigishirize yifashe no mu igenamigambi ry’uburezi ku rwego rw’ishuri/umurenge/akarere. Abitabiriye ibirori banitabiriye kandi inama yakozwe nyuma yo gusuzuma, aho abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bunguranaga ibitekerezo ku byavuye mu isuzuma, hanyuma batega amatwi ubuhamya bw’abarimu bujyanye n’uko babonye LEGRA.

Nyuma yo kwerekana uko LEGRA ikora, habayeho itangwa ku mugaragaro ry’ibitabo bishya biherutse kunononsorwa ryakozwe na USAID Rwanda ibishyikiriza Minisiteri y’Uburezi na yo ibishyikiriza umuyobozi w’akarere ka Rutsiro. Mu bitabiriye ibirori kandi harimo ababyeyi b’abana biga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza kuri GS Congo-Nil.

USAID Soma Umenye ni umushinga w’ubufatanye hagati ya USAID na REB wibanda ku bigo byose by’amashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda hagamijwe kuzamura ubushobozi bwo gusoma neza byibura ku banyeshuri miliyoni imwe. USAID Soma Umenye ikorana bya hafi na REB mu gutunganya ibitabo by’abanyeshuri n’imfashanyigisho z’abarimu, mu guhugura abarimu, no gushyira mu bikorwa uburyo bugezweho bw’isuzuma mu kugera kuri iyi ntego y’ibanze yo kuzamura ubushobozi bwo gusoma neza.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMBASADERI WA AMERIKA N’ICYO YAVUZE KURI IYI GAHUNDA HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...