AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu Rwanda hari ibigo by’amashuri birimo kugaragaramo abanyeshuri banduye Coronavirus

Mu Rwanda hari ibigo by’amashuri birimo kugaragaramo abanyeshuri banduye Coronavirus
19-11-2020 saa 13:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13378 | Ibitekerezo 15

Inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo zatangaje ko mu mibare yaraye igaragaye y’ubwandu bushya bwa COVID19, mu Karere ka Nyamagabe na turere twa Gisagara na Nyamagabe hagaragaye abanyeshuri bamaze kwandura iki cyorezo. Abandi banyeshuri barimo gupimwa hirya no hino mu gihugu ngo hamenyekane ishusho y’ubwandu mu bigo by’amashuri

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku wa 18 Ugushyingo 2020, rigaragaza ko abarwayi bashya 36 banduye Coronavirus harimo abakuwe mu ntara zitandukanye z’igihugu aharimo abo muri Gisagara 9 ndetse na 17 bo muri Nyamagabe.

Mu mibare yagaragaye harimo abanyeshuri 9 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mugombwa mu Karere ka Gisagara.

Ni mu gihe mu bigo byamaze gupimwa mu Karere ka Nyamagabe hagaragaye ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme muri 40 bapimwe basanzemo 13 banduye. Naho mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka hapimwe 40 basanga harimo bane banduye.

Julien Mahoro Niyingabira, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru muri RBC, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko hari ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa mu bigo by’amashuri, biteganyijwe ko buzarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, aho batangiye gupima abanyeshuri 600 muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, bisobanuye ko mu gihugu cyose bapimye abagera ku 3000.

Julien Mahoro Niyingabira avuga ko kugeza ubu ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bugamije kumenya uko icyo cyorezo cyifashe mu bigo by’amashuri bitaraboneka byose, kuburyo umubare nyawo w’abanduye muri abo bagomba gupimwa utaramenyekana. Avuga kandi ko nyuma yo kubona ibyavuyemo, inzobere mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo zizatanga inama z’icyakorwa, gusa ntiyerura ngo asobanure ko ishusho yabyo yazatuma habaho kongera gufunga ibigo by’amashuri.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), giherutse gutangaza ko ishuri rizajya rigaragaramo umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus rizajya rihita rihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu mu bantu benshi nk’uko Dr Nsanzimana Sabin uyobora iki kigo yabishimangiye.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC yagize ati “Icy’ingenzi tubwira abayobozi b’amashuri n’abarimu, ni ugucunga cyangwa kureba ko izi ngamba zubahirizwa. Ni ku nyungu z’igihugu ariko ni n’inyungu z’ishuri kuko ishuri rizagaragaramo uburwayi bukwirakwira byaturutse kuri ibyo bibazo bitatunganijwe rizajya rihagarikwa.”

Yakomeje agira ati “Ishuri rizajya rihagarikwa bitewe n’umubare w’abarwayi barigaragayemo. Igihe rizamara ridakora bishingiye ku barwayi bazaba bahagaragaye turimo gukurikirana, icyo na cyo gisobanuke kuko ntabwo twareka abana kandi icyorezo cyahakwirakwiye.”

Julien Mahoro Niyingabira, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru muri RBC, we yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nko mu bigo byagaragayemo icyorezo, wa mubare w’abanyeshuri 3000 bagomba gupimwa udakomeza kwitabwaho ahubwo hahita hatangizwa uburyo bwo gushakisha abahuye n’abasanganywe icyorezo bose bagapimwa, bisobanura ko abanyeshuri benshi muri icyo kigo bagomba gukurikiranwa n’abaganga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 15
Masengesho emmy Kuya 20-11-2020

Bagume Aho Bari hatagira nu toroka ahumwe ibyo bihombo turabihaze

Masengesho Jean haratsinze Kuya 20-11-2020

Ese ko harabatsinze2020bakagira amanota menshi pe ariko bagakorera mukarere kamwe ntimubahe akazi ahubwo mukagaha abagize make mutundi turere abahanga bagasigara byo bimeze bite ???ese ko umuntu higa combination ngo math and chemistry mukamuha bruse mukavuga ngo ntibijyanye mukamwima akazi byo bimeze bite mukanga kumuha umwanya Yaba ariwe washyizeho iryo SoMo murakoze

Remy franky nsanzimfura Kuya 20-11-2020

ndikumva ngewe iki cyoreza sicyo gukina nacyo uhereye nki burayi ubwox usanze abanyeshuri bose barwaye ndumva bakitonda bagategereza urukingo

Cypre Kuya 20-11-2020

Nonese Bagumye Ahobari Jyenikobyunva Bataje Kwanduza Abandi Oky

Alphonsine NDACYAYISENGA Kuya 20-11-2020

Ibigo by’amashuri birimo COVID19 birakwiye ko abanduye muri ibyobigo bakwitabwaho ukwabo n’inzeho z’ ubuzima abanyeshuri basigaye bagakomeza kwiga neza bubahiriza ingamba zo kwirinda corona virus.

Alphonsine NDACYAYISENGA Kuya 20-11-2020

Ibigo by’amashuri birimo COVID19 birakwiye ko abanduye muri ibyobigo bakwitabwaho ukwabo n’inzeho z’ ubuzima abanyeshuri basigaye bagakomeza kwiga neza bubahiriza ingamba zo kwirinda corona virus.

Alphonsine NDACYAYISENGA Kuya 20-11-2020

Ibigo by’amashuri birimo COVID19 birakwiye ko abanduye muri ibyobigo bakwitabwaho ukwabo n’inzeho z’ ubuzima abanyeshuri basigaye bagakomeza kwiga neza bubahiriza ingamba zo kwirinda corona virus.

tur Kuya 19-11-2020

babashire mukato

tur Kuya 19-11-2020

babashire mukato

RUTAMU Kuya 19-11-2020

Abatazi covid19 ngo batahe bajyahe bajyane ubwandu bamare abo basanze ahoyagaragaye baguma ahobari ntagusohoka bagapimwa abafite ubwandu bakitabwaho abatabufite bakaguma mukato kugirango itazarenga imbibi

RUTAMU Kuya 19-11-2020

Abatazi covid19 ngo batahe bajyahe bajyane ubwandu bamare abo basanze ahoyagaragaye baguma ahobari ntagusohoka bagapimwa abafite ubwandu bakitabwaho abatabufite bakaguma mukato kugirango itazarenga imbibi

RUTAMU Kuya 19-11-2020

Abatazi covid19 ngo batahe bajyahe bajyane ubwandu bamare abo basanze ahoyagaragaye baguma ahobari ntagusohoka bagapimwa abafite ubwandu bakitabwaho abatabufite bakaguma mukato kugirango itazarenga imbibi

Kankundiye Kuya 19-11-2020

Mubyukuri njyewe ndumva abana Bose bapimwa mbere yuko binjira mu mashuri bityo abanduye bagahita bitabwaho nabaganga

Gaga Kuya 19-11-2020

Ikigo cyose gikwiriye kubanza gupimwa ndetse byaba ngombwa icyo kigo kigashyirwa mukato kugirango hamenyekane abanyeshuri barwaye hanyuma abarwaye bakajya kuvurwa abasigaye bakabona kwiga. Kandi hakwiriye gutekereza ku ngamba zo gukumira abanyeshuri biga bataha kugirango batanduza about basanze mu kigo

Niwemugeni Alphonsine Kuya 19-11-2020

Njye ndumva nkabo bantu barwaye covid -19 bakwitabwaho neza ariko ikigo cyagaragayemo abanyeshur banduye kubwange ndumva mwasubizaho kuguma murugo abo banyeshuri bakajya iwabo murakoze

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA