AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ubuhamya: Uko Dr Bihira yakoresheje Karate arwanya Interahamwe n’uko yabonekewe - VIDEO

Ubuhamya: Uko Dr Bihira yakoresheje Karate arwanya Interahamwe n’uko yabonekewe - VIDEO
16-04-2019 saa 10:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6007 | Ibitekerezo 2

Dr Bihira Canisius, ni umusaza ukuze kuko yanahawe ikiruhuko cy’izabukuru. Atuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, aha akaba ari naho yari atuye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse iwe mu rugo habitse amateka akomeye y’uburyo yabashije kwirwanaho akoresheje imyitozo y’umukino njyarugamba wa karate, bikamufasha gutsinda interahamwe akabona ako ahungana umuryango we.

Mu buhamya Dr Bihira yahaye ikinyamakuru Ukwezi, agaruka ku kuba mu 1967 ubwo yari umwana muto, yarabonekewe na Bikira Mariya akamubwira ko azahura n’abantu bamurwanya bashaka kumwica ariko akazarokorwa no kwiruka ndetse no guhangana n’abishi akarwana nabo akabatsinda. Ibi ngo byaramuherekeje haba mu 1973 ndetse no mu 1993 aho ibyo yabonekewe yagiye abibona, bikaza kuba karundura mu 1994.

Dr Bihira avuga ko Jenoside ijya gutangira yari yaragiye hanze y’igihugu kwimenyereza akazi, akaza gutaha bwangu kuko yari yamenye amakuru y’uko mu Rwanda hagiye kuba ubwicanyi. Ngo akihagera Jenoside yahise itangira, umuryango we byari biteganyijwe ko wari kwicwa tariki 15 Mata 1994, kuko ngo interahamwe zari zaragiye zigenera abantu igihe zizabicira, zivuga ko bamwe bazaba isasu ya Habyarimana Juvenal wari umaze kurasirwa mu ndege, hanyuma abandi ngo bakazabica nyuma yo kumushyingura bityo akabiyorosa.

Dr Bihira avuga ko yafashe icyemezo cyo kwegeranya abahigwaga ababwira ko bagomba kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo, nawe akabibafashamo akoresheje karate yari yarize mu mashuri yisumbuye mu Byimana no mu rwunge rw’Amashuri rw’Indatwa n’Inkesha za Butare. Ibi ngo byagiye bibafasha cyane ubwo bahungiraga mu bice bya Gitarama, n’ubwo yaje gufata icyemezo akagaruka iwe mu rugo.

Ubwo yagarukaga mu rugo iwe yatewe n’Interahamwe, arwana na zo ziramukomeretsa ariko arazinesha, zihava zijya gushaka abazifasha nawe ahita ahungisha umuryango we bajya mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, aho yahawe ubuvuzi ariko nyuma nawe agira uruhare mu kuvura inkomere kuko yari yarize ibijyanye n’ubuvuzi n’ubwo nyuma yaje kubona impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu.

Dr Bihira avuga ko aho bahavuye bajya i Byuma aho yafatanyije n’abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside. Asobanura ko aho nabwo yahakoze ibikorwa binyuranye by’ubuvuzi, kugeza Jenoside irangiye akagaruka mu mujyi wa Kigali. Avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya uburyo bwo kwitabara ariko runakamenya gushyira imbere amasengesho kuko ari byo byamurokoye.

Kubera ibikorwa by’ubuvuzi byamufashije bikanafasha benshi mu gihe cya Jenoside aho ibyatsi byakoreshwaga nk’amahitamo rukumbi yo komora abakomerekejwe n’abicanyi, ubu uyu musaza uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yatangije umushinga ashaka ko wazafasha urubyiruko, ushingiye ahanini mu guhesha agaciro umwuga w’ubuvuzi gakondo.

REBA VIDEO YOSE Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Samuel MUTABAZI Kuya 26-08-2019

Nifuzaga kubasaba pho number Za Dr. BIHIRA Canisius
Izange ni: 0788489146

-xxxx- Kuya 21-04-2019

Sweet

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...