Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2018, umunsi Afurika yose yizihizaga umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika, umuryango We Act For Hope wafashije abana benshi kwishima no kurushaho kumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho neza no kurindwa ihohoterwa kandi bakishimira mu muryango.
Uyu muryango ubusanzwe mu bikorwa byawo bya buri munsi, harimo kwita ku bana n’urubyiruko babafasha kubaho neza, kwigirira icyizere no kugira ubuzima bwiza kandi baharanira ko bumwe mu burenganzira bwabo bwubahirizwa, burimo ubwo kuvuzwa, kwiga, kuba mu muryango n’ubundi.
Ibirori byitabiriwe n’abayobozi ba We Act For Hope batandukanye
Ni muri urwo rwego, umunsi mpuzahamanga w’umwana w’Umunyafurika, buri mwaka uba wateguweho ibirori birangwa n’indirimbo, imbyino za kinyarwanda n’iz’inyamahanga, imyiyerekano y’imideli n’ibindi bitandukanye by’imyidagaduro, hanyuma hakabaho n’umwanya wo gusangira hagati y’abana, bakishima by’akarusho babikesha uyu muryango udaharanira inyungu.
Abana bishimye mu mikino n’imyidagaduro itandukanye
Benekigeli Chantal uyobora uyu muryango, avuga ko bumva ari inshingano zabo kwita ku bana no kubafasha kubahiriza uburenganzira bwabo, by’umwihariko ku munsi wagenewe umwana w’Umunyafurika. Avuga ko bifasha abana gukomeza gutera imbere mu bumenyi no mu bitekerezo, nabo bagakura bumva ko uburenganzira bwabo bakwiye kubuharanira bakanarwanya ihohoterwa rishobora gukorerwa abana bagenzi babo.
Umuyobozi w’umuryango We Act For Hope
Abana baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, bagaragaje ko bishimiye uburyo umuryango We Act For Hope wabahaye akanyamuneza kuri uyu munsi, banasaba abandi babyeyi kuzajya bamera nk’uyu muryango bafata nk’ababyeyi babo, nabo bakubahiriza uburenganzira bw’abana babo bakabufata nk’inshingano.
Ana bajura banjye babemeza