AMAKURU

UKWEZI
pax

Abantu bashya barwaye Coronavirus babonetse i Rusizi barimo umumotari nibo bateje ikibazo

Abantu bashya barwaye Coronavirus babonetse i Rusizi barimo umumotari nibo bateje ikibazo
1er-06-2020 saa 06:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17784 | Ibitekerezo 11

Mu gihe kuri uyu wa Mbere byari biteganyijwe ko ingendo zijya mu ntara no mu mujyi wa Kigali zisubukurwa ndetse n’abatwara abagenzi kuri moto bakongera gukora, byasubitswe igitaraganga kubera ubwandu bushya bwagaragaye mu karere ka Rusizi hagakorwa ubusesenguzi bwerekanye ko bikwiye kuba bisubitswe.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangarije RBA ko impamvu hafashwe icyemezo cyo kudasububukura ingendo z’abamotari n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, byatewe no kuba hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu 5. Minisitiri Ngamije yavuze ko gusubukura ingendo bitari gukorwa hatabanje gusesengura neza kugira ngo harebwe ingamba zafatwa zatuma abantu batakwandura.

Mu bantu batanu bagaragaye mu karere ka Rusizi harimo umumotari watwaraga ibicuruzwa muri ako karere, naho abandi bane bagaragaye ni abasanzwe batwara imodoka zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Minisitiri Ngamije yavuze kandi ko abantu badakwiye kugira impungenge kuko inzego z’ubuzima zikomeje gukora ibishoboka byose, gusa abantu bose bakumva ko icyorezo kigihari mu gihugu ndetse no mu bihugu duturanye. Asaba ko bakomeza kwirinda mu buryo bushoboka bwose.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase avuga ko atari ubwa mbere agace runaka kaba kagaragayemo abanduye, hagakorwa ibishoboka ngo bashakishwe. Avuga ko abantu bakwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho bakirinda gukora ingendo zitemewe.

Mnisitiri Shyaka yavuze ko mu karere ka Rusizi by’umwihariko hagiye gushyirwa imbaraga mu kugabanya urujya n’uruza ruva cyangwa rujya muri aka karere kugira ngo hasuzumwe uko icyorezo gihagaze. Avuga kandi ko ingamba zo kwirinda zitareba aka karere gusa, ahubwo bireba igihugu cyose


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
niyonsaba theobard Kuya 2-06-2020

jyendabona hano irusizi mwagakwiye guhagarika utwatotwose arabaroba arinabataroba kuko mutaduhagaritse nubundi kongo yatwanduza cyane muturwaneho covidi 19 itaturangiza murakoze

Barasa Claude Kuya 2-06-2020

Nibadushakire ingamba nshya zuburyo twagakwiye kwirinda natwe dushyiremo umuhate ariko bafungura ibikorwa dukore kuko ibintu aha hanze bimeze nabi kd buri wese ufite amaso arabibona

Valentine Nirere Kuya 1er-06-2020

Turashimira leta y’u Rda uburyo ikomeje gukaza ingamba zokwirinda covid 19 ariko bakomeze gushyiramo ingufu mucyaro kko ntibacyubahiriza amabwiriza.

giramata vedaste Kuya 1er-06-2020

Inzego zareta ni zishyireho izindi ngamba tubashe guhashya iki cyorezo cy covid cyizejyereje isi urirusajye murakoze

giramata vedaste Kuya 1er-06-2020

Inzego zareta ni zishyireho izindi ngamba tubashe guhashya iki cyorezo cy covid cyizejyereje isi urirusajye murakoze

giramata vedaste Kuya 1er-06-2020

Inzego zareta ni zishyireho izindi ngamba tubashe guhashya iki cyorezo cy covid cyizejyereje isi urirusajye murakoze

Ndayisenga gatoya Kuya 1er-06-2020

Turashimira reta yurwanda yo itureberakure naho abobamotari nibihangane tubanze twirinde ture icyorezo ahokigana ubundi babone gusubira mukazi kwirinda biruta nkwivuza murakoze mperereye mubugesera

Ndayisenga gatoya Kuya 1er-06-2020

Turashimira reta yurwanda yo itureberakure naho abobamotari nibihangane tubanze twirinde ture icyorezo ahokigana ubundi babone gusubira mukazi kwirinda biruta nkwivuza murakoze mperereye mubugesera

Richard Kuya 1er-06-2020

Iyofoto niya kera cyane kbs

Olivier Kuya 1er-06-2020

Buri wese akwiye kurushaho gushyira imbaraga mu kubahiriza ingamba zo gukumira COVID 19 kuko iyo wirinze uba urinze n’abandi.

Mutebuka protais Kuya 1er-06-2020

Rwose birababaje pe ubu abantu baribashyashyanye ngobarafungurirwa none habonetse Indi kesi ubuturimo kwibaza igikuricyiraho ariko twizere ababishinzwe haricyo bagiye kubikoraho vuba ,ningamba zafashwe zogufungura zizakomeza bagafungura ntagihindutse murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...