konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Byinshi wakwigira kuri Tuyisenge wabuze akazi bikamutangiza inzira yamugize indashyikirwa - Amafoto

Byinshi wakwigira kuri Tuyisenge wabuze akazi bikamutangiza inzira yamugize indashyikirwa - Amafoto
16-06-2018 saa 11:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9278 | Ibitekerezo 1

Kudacika intege, kwishakamo ibisubizo, guhora ushakisha udushya, kumenya kubyaza inyungu igihombo wagize no kugira intego ihamye ukayihambiraho, ni amwe mu masomo menshi urubyiruko rushobora kwigira kuri Tuyisenge Emmanuel, rwiyemezamirimo ukuri muto ariko umaze kuba ikirangirire kubera ibyo akora nyamara uburyo yatangiye n’urugendo rwamugejejeho aho amaze kugera ubu, ni urugamba rutoroshye abona buri wese warurwana adashobora gutsindwa.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda, abakora ibikorwa by’ubwubatsi bamaze kumenya cyane Tuyisenge Emmanuel nka rwiyemezamirimo ukora ibikoresho by’ubwubatsi byiza cyane kandi bikomeye, kuburyo ababibona benshi batekereza ko byaba byarakorewe mu mahanga. Abayobozi batandukanye, bamazee gushima cyane uyu musore ndetse yanagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera inzozi ze yabashije kugira impamo.

Ubwo yarangizaga kwiga Kaminuza mu cyahoze ari KIST, Tuyisenge Emmanuel yashakishije akazi yumva ari ho azakura imibereho nk’uko benshi barangiza kwiga Kaminuza babitekereza. Ntabwo byamuhiriye ariko, umugani wa ya ndirimbo ngo "Nzi ko akazi k’ubu kabonwa n’uwo zereye...". Yaje kubona akazi gaciriritse muri kompanyi y’ubwubatsi akora nka nyakabyizi, ariko n’ubwo kari kagoye kamubereye ishuri ryiza ryatumye arushaho gusobanukirwa ibijyanye n’ubwubatsi, binarushaho kumuhumura amaso bimutera gutekereza cyane.

JPEG - 233.8 kb
JPEG - 221.3 kb

Bimwe mu bikoresho bikundwa na benshi bikorwa na Temaco Builders

Yaje gutekereza, yumva we ubwe akwiye kurwana urugamba rwo kwishakamo ibisubizo, maze muri 2013 atangiza kompanyi yise TEMACO Builders ikora ibikoresho by’ubwubatsi birimo ama pave, dalette, bordure, claustra(costra), block cement n’ibindi bikoze muri beto(beton).

Yatangiye afite amafaranga macye, nayo ayakoresha nabi arahomba ariko atsimbarara ku ntego ye, amakosa yakoze amubera isomo, agenda akosora ibintu kugeza ubwo yatangiye kubona ko inzozi ze azazigeraho nta kabuza. Yagiye ajya hirya no hino mu bihugu bitandukanye, arirya arimara kugirango arusheho guteza imbere umushinga we. Ibi ni nabyo agiramo inama abashaka kwikorera bose, ashimangira ko ibintu byose bitangira gahoro gahoro.

Ati: "Tangirira aho uri kandi utangire uko umeze unatangirane bicyeya ufite. Urugero niba ushaka kugira inkoko 1000, tangirira ku nkoko imwe wabasha kubona. Abantu benshi b’urubyiruko bumva ko amafaranga ari yo yo gutekerezaho bwa mbere mu gihe umuntu atekereza uko yakwishakamo ibisubizo, nyamara ahubwo iyo wamaze gutekereza uko uzishakamo igisubizo nibwo n’uburyo bwo kuzabona ayo mafaranga bugenda buza. Wowe nubona amahugurwa mu byo wifuza gukora uzayahe agaciro kandi nubona ibikogora byinshi mu byo ukora, nibyo bizagufasha kurushaho gutera imbere. Guhura n’ibibazo ntawabyifuza ariko nibyo bizakugeza ku bisubizo, nanjye byaramfashije cyane"

  • Iyo ushaka kumva uburebure bw’umugezi, ntabwo ushyiramo amaguru yawe yombi, urabanza ugashyiramo kumwe ukumva ko kugera ku musenyi, wakumva kutagerayo ukitonda ngo utarohama. Nuyashyiramo yose icyarimwe, uzamenye ko umugezi nukubana muremure nta buryo bwo kwigarura uzabona... Aha Tuyisenge asobanura ko no kuba rwiyemezamirimo, mu bikorwa byawe utekereza uko washyiramo amafaranga macye ahubwo umuhate ukaba mwinshi, guhanga udushya bigahabwa umwanya munini kandi n’amasomo agufasha kuvugurura ibyo ukora ukagenda uyibikaho ku bwinshi.
  • Niba koko wumva uri umukozi ukunda akazi ukaba unagashoboye, zirikana ko uhembwa mu yo winjije... Aha Tuyisenge Emmanuel asobanura ko mu kugenera umukozi umushahara, umukoresha wese atekereza icyo uwo mukozi azamwinjiriza bityo nawe akabiheraho amugenera umushahara bikwiranye. Ibi ninabyo aheraho ashimangira ko niba wumva aho wahabwa akazi wagakora neza bigatanga umusaruro, ubwo byanze bikunze unikoreye ibyawe wabasha gutera intambwe bikazaguha umusaruro ufatika.
  • Mu gihe wiyemeje ikintu jya ushira ubwoba ariko jya ugira amakenga menshi ukore ibyo wabanje gutekerezaho. Nujya kumva ko mu mwobo harimo inzoka, ntuzashyiramo akaboko kuko ibaye irimo yagaca ahubwo uzabanza ujombemo igiti wumve ko nta kintu cyakugirira nabi kirimo... Tuyisenge Emmanuel asobanura ko mu gihe wiyemeje kwikorera, ugomba kwirinda gukora ibintu byinshi udasobanukiwe. Avuga ko niba ugiye gutangira ubworozi, ugomba kubanza ukamenya amatungo atanga umusaruro, adakunda kurwaragurika, ukamenya umubare w’abazakenera ayo matungo yawe n’isoko ufite uko ringana hanyuma ukanamenya icyo bisaba kugirango umusaruro w’ubworozi bwawe uzabe uhagije.

Avuga ko nawe ibi byamufashije cyane, kuburyo we yagiye yicara akagerageza gukora uruvange rw’amabara akoresha yifashishije Ubutabire yize muri kaminuza ndetse akagerazeza gashushanya modeli z’ibikoresho byose bakora abamugana bakaba ari bo bahitamo ibyo bakeneye ariko yizeye nawe ko ibyo yakoze ari byiza kandi bifite uburambe ntagereranywa.

Tuyisenge Emmanuel na kompanyi ye TEMACO Builders, bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye ndetse banagiye bashimwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi. Aba bayobozi bombi, bagaragarije ku rubuga rwa Twitter ko banyuzwe cyane n’ibikorwa bya TEMACO Builders.

  • Muri 2015, Tuyisenge Emmanuel yahawe igihembo nk’uwahize mu kugira imishinga itanga icyizere cyo guhindura byinshi mu mibereyo y’ababigenerwa (Winner of Rwanda investment expo & business pitching competition 2015).

  • Muri 2017, yahawe igihembo ku bwo kuba indashyikirwa mu bikorerwa mu Rwanda, mu gice cy’ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi (Made in Rwanda 2017, Construction sector)

  • Muri uyu mwaka, Tuyisenge nabwo yahawe igihembo ku munsi w’umurimo, aho yahembwe nka rwiyemezamirimo ukuri muto wabashije kugera ku bikorwa by’indashyikirwa ( MIFOTRA Labor Day young entrepreneurs achiever AWARD).

  • Tuyisenge Emmanuel, yanagiye ahembwa kenshi mu mamurikagurisha n’amamurikabikorwa atandukanye, kubera uburyo we na kompanyi ya Temaco Builders bagaragaza itandukaniro mu gukora no kugurisha ibikoresho by’ubwubatsi bigaragara neza kandi bikaba binafite ubuziranenge bushimishije bwemeye n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge bw’ibicuruzwa.

JPEG - 434 kb

Temaco Builders ubu ikorera ku Kimironko mu mujyi wa Kigali, inyuma y’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryahoze ryitwa KIE. Tuyisenge Emmanuel avuga ko uretse guha abantu ibikoresho batasanga ahandi ndetse na serivisi nzizam ashobora no kugira inama rwiyemezamirimo waba ufite umushinga ateganya gukora. Aboneka kuri telefone igendanwa 0788306074.

Muri TEMACO Builders bakora amapave y’ubwoko butandukanye asaswa mu mbuga, yose afite umwihariko w’ubwiza n’ubukomere bituma guhitamo bigora umuguzi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
James R. Kuya 18-06-2018

Mbega byiza ndumva anyunguye ubwenge kbs. Byakabaye byiza umuntu akamubona akamugira inama

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...