AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

COVID-19 : Ibitaro by’Uturere byaramukiye gufata inkingo ngo ejo bizatangire gukingira

COVID-19 : Ibitaro by’Uturere byaramukiye gufata inkingo ngo ejo bizatangire gukingira
4-03-2021 saa 10:25' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 709 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Werurwe 2021, ibitaro by’Uturere byaramukiye mu Mujyi wa Kigali gufata inkingo za COVID-19 kugira ngo ejo hazatangire igikorwa cyo gukingira ibyiciro byihutirwa.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021 Leta y’u Rwanda yakiriye doze z’inkingo ibihumbi 342 zirimo ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca ndetse n’izindi ibihumbi 102 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Ministeri y’Ubuzima ikimara kwakira ikiciro cya mbere cy’izi nkingo zatanzwe muri gahunda ya COVAX, yatangaje ko zihita zijyanwa mu Turere kugira ngo ku wa Gatanu zizatangire guterwa abari mu byiciro byihutirwa.

MINISANTE yavuze ko izi nkingo ziza kwifashishwa mu gukingira abantu 171 480 bari muri biriya byiciro byihutirwa birimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze bari hejuru y’imyaka 65 cyangwa abafite ibibazo by’ubuzima byabashyira mu kaga kimwe n’abandi bari mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko abagomba guterwa muri ibi byiciro bazwi kandi biyizi bityo ko ikizakorwa ari ukuzabahamagara bakaza kuzihabwa.

Ubwo u Rwanda rwari rumaze kwakira ziriya nkingo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame Paul yashimye ko noneho ibihugu bya Africa byatangiye kubona izi nkingo mu gihe byari bimaze igihe bitegereje igihe kinini.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “twese dukeneye inkingo mu buryo bwihutirwa. Ubu ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Africa bihereye muri Ghana…mu gitondo cy’uyu munsi zageze mu Rwanda n’ahandi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA