AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

COVID : Gukingira abafite imyaka 18 muri Kigali byasubukuwe nyuma y’iminsi micye bisubitswe kubera ubwinshi bw’abitabira

COVID : Gukingira abafite imyaka 18 muri Kigali byasubukuwe nyuma y’iminsi micye bisubitswe kubera ubwinshi bw’abitabira
31-08-2021 saa 16:09' | By Martin | Yasomwe n'abantu 590 | Ibitekerezo

Nyuma y’iminsi micye hatangajwe ko ibikorwa byo gutanga inkingo za COVID-10 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura mu Mujyi wa Kigali bisubitswe, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bizasubukurwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama, rivuga ko ibikorwa gukingira COVID-19 abantu bafite kuva ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali byongeye gusubukurwa.

Iri tangazo rigira riti “Buri munsi tuzajya turara tubagejejeho aho site z’ikingira ziherereye.”

Minisiteri y’Ubuzima yari iherutse gutangaza ko yabaye ihagaritse igikorwa cyo gukingira mu buryo bwa rusange abahabwa urukingo rwa mbere kuko abari bateganyijwe gukingirwa mu byumweru bibiri mu mujyi wa Kigali.

Itangazo rya ririya subika ryo gukingira abafite guhera ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali, ryavugaga guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y’urukingo rwa Covid-19.

Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko kuba hasubitswe biriya bikorwa byatewe n’ikibazo cy’inkingo zabaye nke kuko byiciro by’Abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe by’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenze ebyiri.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA