Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari abarwayi 13 bashya banduye icyorezo cya COVID19 baturutse muri Gereza ya Ntsinda iherereye mu karere ka Rwamagana.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko U Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID19 igihe haba babonetse imibare myinshi y’abanduye kuko ibikoresho birahari.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, aravuga ko ntihatagira igikorwa mu kwirinda icyorezo cya COVID19 ubuyobozi burafata umwanzuro wa gahunda ya ”Guma mu rugo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, aravuga ko hakiri intege nke mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
”Biraza gusaba ko inzego zishyiraho ibihano bizamuye.”
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 5222 bayanduye mu bipimo 570 609 bimaze gufatwa. Muri bo 4960 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 227 bakirwaye mu gihe 36 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko kugeza ubu abantu 50.740.558 bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe abamaze gupfa bo ari 1.262.168. Yaba ku gipimo cy’ubwandu n’icy’impfu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo ziri hejuru mu mibare.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
Mwirie .turabachimi ye kubwo inama mutujyira murakaze ?