AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Coronavirus yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza’-Perezida Kagame

‘Coronavirus yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza’-Perezida Kagame
27-03-2020 saa 22:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2101 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirirakwira rya coronavirus abasaba no kwihanganira ingorane biteza, gusa abizeza ko Leta izakomeza gukora uko ishoboye igafasha Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byugarije Isi.

Yabitangarije mu butumwa yageneye Abanyarwanda kuri koronavirusi bwatambutse kuri RBA kuri uyu wa 27 Werurwe 2020.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ko kuva mu Rwanda hagaraara umurwayi wa mbere mu byumweru bibiri bishi bakomeje gukurikiza amabwiriza yo kwirinda, ashimira by’umwihariko abaganga bakomeje gufasha abamaze kwandura iyi virus.

Yavuze ko kugeza ubu abamaze kwandura mu Rwanda ari 54 ndetse ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka kuko u Rwanda rukomeje gushaka abahuye n’aba barwayi kugira ngo nabo bavurwe.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko u Rwanda guhagarika ingendo z’indege zidatwaye imizigo no kugabanya urujya n’uruza ku mipaka byatumye nta barwayi bashya bongera kwinjira mu Rwanda.

U Rwanda rwanahagaritse ingendo zitari ngombwa cyane ziva mu karere zijya mu kandi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi.

Perezida Kagame ati “Icyakora coronavirus yandura mu buryo bwihuse ndetse butarasobanuka neza bihagije. Ni inshingano zacu gutuma idakomeza gukwira hose niyo mpamvu mpamagarira buri wese gukomeza gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho na Leta”.

Perezida Kagame yahamagariye buri wese gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho na Leta bakihanganira ingorane zose byateza kugira ngo u Rwanda rubashe gutsinda iki cyorezo cye guhitana abantu benshi.

Mu mabwiriza harimo gukaraba intoki neza kenshi, kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.

Umukuru w’ igihugu yasabye Abanyarwanda kwihangana, ati "Inzego zitandukanye zizategura uko abatishoboye bafashwa".

Yavuze ko u Rwanda ruri gufatanya n’ akarere n’ Isi mu kurwanya iki cyorezo ashimira abateye u Rwanda inkunga barimo Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, n’umuyobozi waryo Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus n’umuherwe Jack Ma na fonasiyo ye.

Umukuru w’ igihugu yashyimiye cyane Minisiteri y’ Ubuzima n’inzego zindi za Leta muri rusange akazi keza n’ubwitange bigaragarira mu bikorwa bakora mu rwego rw’igihugu ruyobowe na Minisitiri w’ Intebe.

Ati "Abanyarwanda dushyize hamwe twivanye mu bibazo byinshi mu bihe bitandukanye, ubufatanye bwacu ndetse kudatezuka birakenewe cyane muri iyi ntambara turimo yo kurwanya iki cyorezo kandi tugoma kuyitsinda, nongeye kubasaba uruhare rwa buri wese mu bikorwa no mu byumvire. Ingamba twafashe ziratanga umusaruro mwiza, ibyemezo dufata uyu munsi nibyo bizatuma dushobora guhashya iki cyorezo vuba kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe. Mbifurije Amahoro y’Imana muri ibi bihe turimo".


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA