konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Eric watoraguwe muri 1997 yashyize ahagaragara ifoto ye ngo arebe ko yabona umuryango we

Eric watoraguwe muri 1997 yashyize ahagaragara ifoto ye ngo arebe ko yabona umuryango we
23-03-2019 saa 11:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7228 | Ibitekerezo 6

Umusore witwa Eric watoraguwe mu muhanda hagati ya Goma na Gisenyi mu 1997 yashyize ahagaragara ifoto yafotowe icyo gihe ari mu kigero cy’ imyaka 2 n’ ifoto ye y’ ubu ngo uwamumenya amuhuze n’ umuryango we kuko atishimiye kubaho atazi umuryango akomokaho.

Eric avuga ko abakozi ba Croix Rouge bamutoraguye mu muhanda bamubajije izina rye akababwira ko yitwa Eric. Croix Rouge imubwira ko nta kindi yashoboraga kuvuga.

Eric ubu warangije amashuri yisumbuye yabwiye UKWEZI ko muri uyu mwaka wa 2019 aribwo yagiye gushaka dosiye ye mu ishami rya Croix Rouge rishinzwe gushakisha imiryango bamuha ifoto bamufotoye icyo gihe ari nayo yashyize ahagaragara ngo arebe ko yabona umuryango we.



Amafoto Eric yafotowe na Croix Rouge mu 1997

Avuga ko umuryango we atigeze awumenya kugeza ubu kandi bimubabaza kuko aba yumva hari ikintu cy’ ingenzi abura ngo amere nk’ abandi.

Yagize ati “Kubaho ntazi umuryango nkomokaho ntabwo binshimishije, mba numva hari ikintu kibura kugira ngo mere nk’ abandi. Uko umuntu abaho aziko afite umuryango cyangwa yawigeze bitandukanye n’ uko wabaho nta nakimwe uzi”.

Eric asaba umubyeyi waba warabuze umwana mu 1997 ari mu kigero cy’ imyaka ibiri cyangwa uwaba azi uwo mubyeyi ko yamwandikira kuri WhatsApp 0784694349 cyangwa akamuhamagara kuri iyo numero.


Eric amaze gukuraho ho gake

Ifoto ya Eric yo muri 2019

Uyu musore yatubwiye ko ubu aba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Thomas Kuya 24-03-2019

Ikibanze nuko ugihumeka! Sasa kora umuryango wawe!

Mukomere Kuya 24-03-2019

Yewe, abana benshi bagiye baburana n’iwabo muri biriya bihe. Hari umubyeyi w’umukongomani waje i Kigali ashakisha umwana we w’imfura wagiye ahetswe n’umukobwa yari yarakuye mu nkambi ngo amukorere mu rugo. Uwo mukobwa ngo yitwaga Chantal agakomoka Kigali Ngali (niyo makuru yonyine yari afite). Byarangiye amasasu abaye menshi, umukobwa yiruka ukwe ataha mu Rwanda umubyeyi nawe agenda ukwe (uwo mubyeyi yambwiye ko akeka ko uwo mukobwa yataye umwana mu nzira). Twajyanye ahari ibigo by’imfubyi muri Kigali turaheba. Kandi yavugaga ko umwana atari yakamenye kurya. Gusa sinzi niba yaba ari uyu.....

Vava Kuya 23-03-2019

Yoooh mbega disi ,Imana izagufashe uwubone disi

Gigi Kuya 23-03-2019

Komera cyane Eric kd humura nyagasani wakurinze ukaba waravuyemo umusore mwiza w.intarumikwa azaguhaza nibyishimo byo kuguhuza numuryango wawe.

Vava Kuya 23-03-2019

Yoooh mbega disi ,Imana izagufashe uwubone disi

Eric Kuya 23-03-2019

Murakoze cyane Ukwezi.com kubwinkunga yanyu mbaye mbashimiye kandi nizeye ntashidikanya ko nzawubona umuryango wange

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...