AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gereza ya Muhanga n’iya Rwamagana zakuwe mu kato k’ iseru

Gereza ya Muhanga n’iya Rwamagana zakuwe mu kato k’ iseru
19-02-2019 saa 13:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1077 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Imfungwa n’ Abagororwa RCS rwatangaje ko Gereza ya Muhanga n’ iya Rwamagana zakuriweho akato k’iseru.

Bivuze ko kuva kuwa 20/2/2019, abantu bashobora gusura abantu babo nk’ uko bisanzwe. RCS yavuze ko abarwayi 130 bari bafashwe n’iseru bavuwe bagakira nta we upfuye.

Abo barwayi 130 bari abagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge, Muhanga, Rwamagana, Huye, na Ngoma. Uburwayi bw’iseru bwadutse muri gereza zo mu Rwanda mu mpera za 2018.

Gereza ya Nyarugenge niyo yabimburiye izindi gukurwa mu kato tariki 7 Gashyantare 2019. Abaganga bateganya ko hari iminsi igomba gushira nta burwayi bw’ iseru bugaragaye kugira ngo bemeze ko yakize batange uburenganzira bwo gukura mu kato.

Gereza ya Ngoma n’ iya Huye nizo zisigaye zitarakurwa mu kato, RCS ivuga ko itegereje guhabwa uburenganzira na Minisiteri y’ Ubuzima kugira ngo nazo zikurwe mu kato.

Umuvugizi wa RCS SSP Sengabo Helaly ati “Abafite ababo bafungiwe muri gereza ya Huye n’ iya Ngoma nibabe bihanganye nk’ uko n’ ubundi bihanganye”

Uretse gushyira mu kato gereza zagaragayemo iseru, ibikorwa byo gusura no kwimura abagororwa bigahagarikwa, abagaragaje ibimenyetso by’ iseru baravuwe abasigaye barakingirwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA