AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gicumbi: Impanuka yapfiriyemo umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima n’uwari umutwaye

Gicumbi: Impanuka yapfiriyemo umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima n’uwari umutwaye
5-06-2019 saa 19:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10376 | Ibitekerezo 8

Umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Soeur Terimbere Theopiste, yishwe n’impanuka yabaye mu masaha y’igihangamanywa cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019, apfana n’uwari umutwaye amujyanye mu kazi.

Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa saba zishyira saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu. Umwe mu bakozi b’Ikigo nderabuzima cya Rushaki, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko umuyobozi wabo yavaga mu mujyi wa Gicumbi ari kuri moto ahetwe n’umumotari witwa Moïse wari umujyanye ku kazi i Rushaki, ni ukuvuga ko impanuka yabereye mu muhanda uva ahitwa mu Rukomo werekeza i Gatuna.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi ashimangira ko iyo moto yari itwawe na Moïse ahetse Sr Terimbere Theopiste, yagonzwe n’imodoka y’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, uwo mumotari n’umubikira yari ahetse bagahita bahasiga ubuzima. Imirambo y’aba bombi yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Byumba biherereye mu mujyi wa Gicumbi.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi iby’aya makuru. Yadutangarije ko impanuka yatewe n’uko moto yashatse kunyura (depasser) kuri iyo modoka bigahita bigongana. SSP Ndushabandi avuga ko abatwara abagenzi bakwiye guharanira kugeza abo batwaye aho bajya amahoro, nabo bakazirikana ko gutwara nabi no kutubahiriza amategeko y’umuhanda bishobora kubambura ubuzima. Avuga ko abatwara ibinyabiziga muri rusange bakwiye kurushaho kwitwararika bakurikiza amategeko kuko ashyirirwaho kurengera ubuzima bw’abantu.

JPEG - 183.9 kb

Uyu ubanza niwe nyakwigendera Sr Terimbere Theopiste


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Kamana eric Kuya 10-06-2019

Nukuri twihanganishije imiryango yabuze ababo.

Ngirente Francine Kuya 6-06-2019

Nyagasani akira roho zaba bavandimwe ubahe iruhuko ridashira n’abasigaye ubahe kwihangana.

Ngirente Francine Kuya 6-06-2019

Nyagasani akira roho zaba bavandimwe ubahe iruhuko ridashira n’abasigaye ubahe kwihangana.

clarisse Kuya 6-06-2019

sha iyi mpanuka narayibonye pe gusa sinumva uko yadepassaga yari mu kaboko ke!!ikimodoka cyabasanze mu ruhande rwabo kijya kubatura mu kiraro!!!uwari utwaye iki gitorotoro wasanga yari yagasomyeho..Imana ibakire mu bwami bwayo

Umwungeri Kuya 6-06-2019

Nyagasani abakire mu ihirwe ry’ijuru

RUSHINGUBONE Jean Bosco Kuya 5-06-2019

Imana yakire mu bwami bwayo ba nyakwigendera.

NDAYIZEYE samuel Kuya 5-06-2019

Uyu mubikira Nyagasani amwakire. Uyu mumotari nawe yakirwe mu ihirwe ryo mu ijuru.!!!

singizumukiza emmanuel Kuya 5-06-2019

Imana ibakire mu bwami bwayo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...