AMAKURU

UKWEZI

Hatahuwe uburiganya mu itangwa ry’akazi ku bakozi benshi ba MINISANTE

Hatahuwe uburiganya mu itangwa ry’akazi ku bakozi benshi ba MINISANTE
30-04-2018 saa 09:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6805 | Ibitekerezo 19

Raporo y’ubugenzuzi yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta mu kwezi k’Ukwakira 2017, yagaragaje bumwe mu buriganya bwakozwe bigaragara ko busa n’ubwagambiriwe mu bizamini by’akazi ku bakozi bashinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) mu bitaro binyuranye bya Leta.

Amwe mu makosa, nk’uko bigaragara muri raporo y’igenzura y’agateganyo ikinyamakuru Umuryango dukesha iyi nkuru gifitiye kopi, harimo abakozi batanze impapuro zisaba akazi itariki yo gusaba akazi yararenze, kongerera amanota abatsinzwe, kwima amanota abatsinze, guha akazi abatujuje ibyasabwaga n’ibindi.

Muri iyi raporo, bigaragara ko Mukankiko Peace wahawe akazi mu bitaro bya Ruhango, Furaha Frank wahawe akazi mu bitaro bya Shyira na Kabanda Albert, impapuro zabo zisaba akazi Minisante yazakiriye hafi amezi abiri nyuma y’aho itariki ntarengwa yo gutanga impapuro zisaba akazi yari yararenze.

Aba bose basabye akazi tariki 17/4/2017 itariki ntarengwa yari tariki 24/2/2017. Mu gitabo cy’abatanze dosiye zisaba akazi aba bahawe nomero umwe umwe ifite iy’undi muntu bisa ariko we watangiye igihe dosiye ye, ibi byasaga no kujijisha. Aba bose uko ari 3 bahawe akazi.

Muri iri genzura kandi, byagaragaye ko hari abakandida bahawe akazi nyamara dosiye batanze zitari zujujue ibisabwa.

Twagirimana Albert, wahawe akazi mu bitaro bya Mibilizi, Komisiyo yasanze muri dosiye ye diplome y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ari iyo ku itariki ya 25/8/2017 mu gihe itariki ntarengwa yo kwakira dosiye zisaba akazi yari 24/2/2017.

Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza we muri dosiye ye harimo icyangombwa cyo ku itariki ya 21/10/2017 cy’uko ari kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza kandi hari amasomo 6 asigaje.

Mu igenzura kandi, raporo igaragaza ko hari abakandida bari batsinzwe ikizamini cyanditse bakongererwa amanota, ndetse n’uwatsinze iki kizamini amanota ye bakayagabanya bityo akimwa uburenganzira bwe bwo gukora ikizamini cy’ibazwa mu buryo bw’ikiganiro (Interview).

Musoni Sylvestre yahawe akazi mu bitaro bya Munini yatsinzwe ikizamini cyanditse aho yari yabonye amanota 15/50 atamwemerera gukomeza ikindi kizamini ariko yongererwa amanota 20 ahita yemererwa kujya mu kizamini cy’ikiganiro ndetse asohoka mu batsinze.

Ndamage Theophile wahawe akazi mu bitaro bya Nyanza yari yabonye amanota 11/50 mu kizamini cyanditse yongererwa amanota 20 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro .

Sinayitutse Desire wahawe akazi mu bitaro bya Gihundwe yari yatsinzwe n’amanota 22 yongererwa amanota 5.5 ngo abashe gukora ikizamini cy’ikiganiro.

Ibyimana Consolatrice wahawe akazi mu bitaro bya Kirehe yari yatsinze ikizamini cyanditse yemerewe gukora ikizamini cy’ikiganiro ariko n’amanota ye arongerwa. Yari yabonye amanota 27.5/50 yongererwa amanota 14.5.

Uwitwa Habiyaremye Valens yari yatsinze ikizamini cyanditse n’amanota 42/50 ariko yimwa uburenganzira bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro kuko mu gutangaza amanota yasanze afite 15/50. Amanota ye yagabanyijweho amanota 27!

Muri iri genzura kandi, raporo igaragaza ko Sylvestre Musoni wahawe akazi mu bitaro bya Munini atigeze yerekana dipolome y’u Rwanda inganya agaciro n’inyamahanga iri muri dosiye ye nabyo bikaba binyuranye n’amategeko.

Umuyobozi w’Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager) muri Minisante, Valens Ndonkeye, arashyirwa mu majwi ku makosa yose ari muri iyi raporo.

Hari amakuru avuga ko Valens Ndonkeye, Umuyobozi w’Imirimo Rusange muri Minisante yaba yarabanje kwima abakozi ba komisiyo dosiye zakosoreweho ikizamini cyanditse ariko akaza kuzitanga hakoreshejwe izindi mbaraga.

Andi makuru ni uko aya amakosa ngo ashobora kuba atarakozwe mu buryo bwo gucikwa nk’uko Minisante yabibwiye abakozi ba Komisiyo ahubwo bishoboka ko hari icyagiye gitangwa ngo bamwe bahabwe akazi hirengagijwe ibyasabwaga.

Abavuga ibi bakabihera ko hari amazina agaruka muri buri kibazo Komisiyo yagaragaje mu muri iyi raporo kandi bose barabonye akazi.

Uyu Valens Ndonkeye yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko iri genzura ryakozwe ndetse raporo y’agateganyo igasohoka, bakagira icyo bayivugaho ariko bakirindiriye raporo ya nyuma ndetse n’ibyo basabwa gukora ngo bayishyire mu bikorwa.

Yagize ati:”Ntabwo harasohoka raporo ya nyuma, raporo iracyari muri komisiyo, mu gihe izaba yasohotse igira n’ibyo isaba nibwo tuzabishyira mu bikorwa”.

Habiyaremye Valens, afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibaruramari, yari yatsinze ikizamini cyanditse n’amanota 42 ariko amanota ye bayagabanyweho 27 asigarana 15. Avuga ko icyamubabaza atari uko yakwimwa amanota ahubwo azababazwa n’uko bizanamenyekana ariko ababikoze ntibahanwe.

Yagize ati:”Nk’umuntu wabaye mu bwarimu ndabyumva, birashoboka ko wakwibeshya, ariko kwibeshya amanota umuntu yayabonye ukayagabanya simbyumba, ariko nanone icyambabaza cyane ni igihe igenzura ryarangira ababigizemo uruhare ntibabibazwe, hari icyizere ko amategeko yazandenganura... Kundendanya simbifatamo nk’ikibazo cyane, ikibazo ni uko byagaragara bikarangirira aho gusa ntawe ubibajijwe”.

Olivier Kanamugire, Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Abakozi mu bigo muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje ko iyo bakoze igenzura bagasanga hari amakosa yakozwe mu gutanga akazi abo bakozi bahawe akazi birukanwa.

Yagize ati: “Ubusanzwe amategeko ateganya ko iyo bigaragaye ko umukozi yagiye mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahita yirukanwa hagatangwa ibizamini ku bamusimbura”.

Nta gisubizo twabonye cya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku cyakorwa mu gihe byagaragara ko hari abakandida bibwe amanota bari babonye mu kizamini iki n’iki bikabagiraho ingaruka zo gutsindwa.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 19
uwimana Kuya 6-05-2018

hhhhh uwabageza remera rukoma abaforoma twarumiwe kongeza umushahara hagasigara abaforomo gusa minisante irananiwe bagire babakoremo kuko ntacyo bakora

mikel Kuya 2-05-2018

ngo hatahuwe uburigananya? sha mbabazwa n’uko twirwa dusenga Imana ijye itubabarira ubu buriganya se sibwo bwiberaho gusa?

Joriji Kuya 2-05-2018

u Rda ni igihugu gitemba amata n’ubuki kdi ruryoshye nk’igisheke!u Rda oyeeeeee

RUKUNDO Oscal Kuya 1-05-2018

wowe uvuga urabizi? Jya ureka gusebya abantu urumva? Ndahakora reka umuyobozi mwiza twifitiye yashyize ibintu mu buryo ubwo nawe wasanga uri muri bamwe birirwa mu manama kwa Bizimana bacura imigambi yo kunaniza ubuyobozi. iyo usebya umumanma nkuyu koko ntugira n’ubwoba kuva yagera I Nyanza mumurwany ngo si umunyenyanza ntaggomba kuhakora kuva kubwa Moyor Abdalah Murenzi, asaba affectation ku karere barayimwimye ntiyarenganuwe na komisiyo y’abakozi ba Leta. None c si wowe ubaha iyo ruswa n’umuyobozi? ahubwo bagufate bagufunge. iyo ni harassement . ubwo uri mu kigare cya bamwe birirwa bahimba amafuti mujyana ku karere gucinya inkoro ngo batazababaza amakosa yanyu. Imana irahari kandi irakuzi. urabona ukuntu ushinja abantu ruswa birashoboka ko ari wowe uyitanga kabisa. ko utavugwa itangwa mu karere ka Nyanza bakaba baranze guhana no kuryoza iriya clinic abatumye itubakwa kugeza none ibitaro bikaba biri kuhadindirira n,abarwayi babura aho bivuriza? Ninde ubonamo akazi se adatanze miliyoni? Kuko rero baba bagutumye rero ngo uze gusebya abantukandi barengana. Uzaze umbaze ndahakora. Abakozi akarere kanga guhemba suko kashakagako gashyiramo ababo bamaze gutanga amaturo. ubundi se uyu mudamu ko yabaye Chef comptable ashinzwe abakozi? DAF niwe ufite mu nshingano ze abakozi ni nawev perezida wa komite ishinzwe gushaka abakozi warangiza ngo ngwiki. ukuri kurazwi. ibitaro biri gukora neza abagutumye ngo usebye ubireke. hanyuma iyo migambi mwacuze ngo yo kumuzanira ruswa uyu mumama mwitwaje polisi ngo ihite imufata nabyo birazwi kandi mutitonze nimwe byafata kuko Imana iba ibabona.

Kalisa Kuya 1-05-2018

Ariko rero iyi komisiyo niba ikorera nayo mumucyo yakagombye Gukora iperereza mubigo bya leta byose maze ikabishyira mucyegeranyo kimwe abashimwa bagashimwa nabagawa bakagawa kuko ibi bireze mubigo byinshi. Naho bagere muri minisiteri hafi ya zose Niko bimeze. MINECOFIN,MINICOM ni uburiganya gusa

bimawuwa Kuya 30-04-2018

igishimishije nuko nta mwisilamu ugaragaramo ko bazi neza ko niyo basaba akazi nta ubwo bo barenga ni gice cya mbere kandi bakaba badafite kivugirwa mu gihugu mu myanya myinshi yubutegetsi. akarengane kazahoraho ntabwo kazarangira cyereka isi nishira gusa. mfite aba abana bamushikiwa wanye barangije amashuri mu manota ari hejuru cyane kuburyo bya naniranye kubona wenda naho bahabwa amahirwe yo gukora interview ya kazi ukibaza icyo uvunikira urihira umwana ishuri kugeza arangije amashuri akaminuza ariko byagera mu gihe cyo gushaka akazi akakimwa kubera ko adafite uwo yagezaho dosiye birababaje cyane rwose.

richard Kuya 30-04-2018

Ibi kereka kubigira kurugamba sisitemi igahinduka burundu, ubundi ntibiteze gucika muriki gihugu kicyama!!! ibyo za larga ibyo zirirwa zikorera muturere ninde utazizi azigutekereza?? Aho byabacanze ntibakagabira abasimbura imyaka nimyaka bigahita, ibyo iyo komisiyo ntabyizi tuyihe ingero??? Hangahe ijya ikavumbura amakosa arenzayo nayo bakayituga ikinumira, ingero zifatika tuzibahe??? Nonengo minisante, ibyo kobyokamye igihugu na mzee abizi ikigo cya leta nikigenga bitabamo nikihe??????

Moïse Kuya 30-04-2018

None Se Uretse Ko Ari Aha Bigaragajwe Gusa, Aho Bitaba Nihe?
Uwakubwira Urwo Twaboneye Muri NIC, RMI, NRS, Mu Turere Ho Wagirango Ni wo Muhigo.
Gusa Nihanganishije Abapfukiranwe Nka Njye

turebe esperance Kuya 30-04-2018

Ibihe turimo biragoye, Nyakubahwa Paul Kagame baramunaniza pee. Ndasaba abanyamakuru ko banyarukira i Butare mu kigo cy ubushakashatsi aho umuyobozi w ikigo yanze kujya kuba i Butare, leta ikaba imwishyurira ibiro bihenze hano i Kigali, ikindi ni uko minisiteri iherutse kohereza muri kiriya kigo umukozi ufite ubumenyi mu byubushakashatsi, hanyuma uwomuyobozi aramwanga kubera impamvu Nyakubahwa aherutse kuvuga. Ikigo cyarazambye kubera abayobozi batumva inshingano zabo. Ugirango ni uguharabika, azanyarukire yo abaze neza uko bimeze, azaze atubwire. Hari amafranga menshi yatanzwe ngo bagure ibikoresho bw ubushakashatsi, ariko ntawamenya irengero ryayo. Umwana uvuna umuheha...

NTARINDWA Kuya 30-04-2018

Ibihe turimo birakomeye cyane wagirango ni ugusubiza agaciro wa mubyeyi wabayeho witwaga NYIRARURESHWA kuko batangaza umwanya w akazi ugakora azwi neza
murakarama

NTARINDWA Kuya 30-04-2018

Ibihe turimo birakomeye cyane wagirango ni ugusubiza agaciro wa mubyeyi wabayeho witwaga NYIRARURESHWA kuko batangaza umwanya w akazi ugakora azwi neza
murakarama

Kane Kuya 30-04-2018

Ariko mwagiye mwicecekera!
Uburiganya mu gutanga akazi bumeze nabi.
Gusa bazajye badufasha ibi bintu bareke kubikora muri domain zijyanye n’ubuvuzi kuko
Abantu nkaba bazajya batwicira abantu aho kubavura (kubera ubumenyi buke). Uziko hari ibitaro bimwe dusigaye dutinya kujya kwivurizamo kubera abantu bakoramo bahawe akazi muri ubu buryo!

MUKURIRA Kuya 30-04-2018

Bavandimwe ibi bintu bireze cyane pee!!!!!Benshi twararuciye turarumira aho ukora ikizamini ukavamo wasuzuma nibyo wari gusubiza ugasanga ufite amanota meza wajya kureba amanota baguhaye ngo ni 10/50.Muri Minisiteri byo ni agahomamunwa bazagere no muri MINILAF kuri Director of Planning barebe amanota yahawe abantu ndetse nayo bakagombye guhabwa bazibonera ko byacitse rwose aho umuntu yihinga agatanga umwanya akiga agasubiza neza ariko bakamukosora bigendeye kumarangamutima.Iyi komisiyo ikomeze n’ahandi ariko n’ababa bararenganye bajye barenganurwa ntayandi mananiza kuko bamwe hari igihe ubona umwanya w’akazi ahantu runaka watekerezako ari hahandi warenganiye ukabireka atari ubushobozi bwabuze ahubwo ari ugucibwa intege n’abakora ibitajyanye n’umurongo wa Leta.Ikindi no muturere bazarebe naho si shyashya mu itangwa ry’akazi.

john Kuya 30-04-2018

uru ni u Rwanda rufite ubudasa ruhora rushimwa na mahanga kd ruswa hamwe ni kimenyane aribyo bikora gusa kereka niba aribwo budasa bahora batubwira

mahoro Kuya 30-04-2018

Ni bwo mukibimenya koko?? ba Titulaires bo bameze nka ba Burugumesitiri ba cyera. Barica bagakiza.

Florien Kuya 30-04-2018

kubirukana birumvikana ariko nanone ntibihagije kuko bishe amategeko baba bo ndetse nababafashije bagombye gushyikirizwa ubutabera. Hari uruhurirane rw’ibyaha biba byarakozwe nka Ruswa, itonesha, ikimenyane, icyenewabo n’ibindi

Elisee Kuya 30-04-2018

Mubyukuri aba Bantu bakurikiranwe n’aba barenganyijwe barenganurwe. Birababaje Ko umuntu atanga dossier ye asaba akazi bwacya agasanga bayifunzemo ubunyobwa!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...