AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibindi bitaro byari bikomeye i Kigali byafunzwe kubera amakosa akomeye yabigaragayemo

Ibindi bitaro byari bikomeye i Kigali byafunzwe kubera amakosa akomeye yabigaragayemo
3-10-2021 saa 11:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2706 | Ibitekerezo

Ibitaro byigenga MBC Hospital byo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, byafunzwe nyuma yo kugaragarwaho amakosa akomeye atatuma bikomeza gukora nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima yabifunze.

Ibi bitaro byafunzwe na Minisiteri y’Ubuzima, bizatangira kubahiriza iki cyemezo cyo gufungwa tariki 06 Nzeri 2021.

Ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, bifunzwe nyuma yo gukorerwa igenzura ryagaragaje ko ririmo amakosa akomeye atatuma bikomeza gutanga Serivisi.

Dr Corneille Ntihabose, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi, yemeje amakuru y’ifungwa rya biriya bitaro ndetse ko atari ryo ryonyine kuko igenzura rigikomeje.

Yagize ati “Hari ubugenzuzi turi gukorera amavuriro yigenga yose ntabwo ari ryo ryonyine rero raporo bakorewe yerekanye ko harimo amakosa bikenewe ko rifungwa.”

Ibi bitaro byatangiye gukora muri 2018, rifunzwe mu igenzura riri gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima ryatangiye tariki 01 Nzeri 2021 mu rwego gukomeza kunoza imitangire ya Serivisi mu nzego z’ubuvuzi.

Ibi bitaro bifunzwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima ihagaritse ibindi bitaro bizwi nka Baho International Hospital (BIH) biherutse gupfiramo umugore bikekwa ko byaturutse ku burangare bw’abaganga.

Biriya Bitaro Mpuzamahanga (BIH) byafunzwe nyuma y’amakosa menshi byagiye bishinjwa arimo na ririya ry’uburangare bwatumye habaho urupfu rwanatumye hari abaganga babiri ba biriya bitaro batabwa muri yombi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA