AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imibare y’abandura Coronavirus yongeye kuzamuka cyane

Imibare y’abandura Coronavirus yongeye kuzamuka cyane
24-11-2020 saa 01:51' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1735 | Ibitekerezo

Imibare yashyizwe ahagaragara y’ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVI19 kuri uyu wa Mbere yongeye kugera mu bantu 60, ibintu biteye inkenke ndetse bihuzwa no kuba abanyarwanda bakomeje kudohoka ku ngamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, rigaragaza ko mu bipimo 2084 byafashwe, abantu 61 basanzwemo icyorezo cya Coronavirus, byatumye umubare w’abacyanduye mu Rwanda ugera kuri 5726.

Minisante yavuze ko n’ubwo abanduye bageze kuri 61 hari abakize bagera kuri 33 bityo umubare w’abamaze gusezererwa mu bitaro ugera kuri 5197.

Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali ahakuwe batandatu, 21 babonetse i Muhanga, mu Karere ka Rubavu hasanzwe 16, Nyabihu ni 10, Burera ho ni batandatu mu gihe muri Musanze hakuwe babiri.

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bingana na 609 367, hatahuwemo abantu 5726 banduye. Abakirwaye ni 482 mu gihe abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus ari 47.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA