AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Karongi : Umusore yarekuwe mu kigo ngororamuco apfira mu nzira

Karongi : Umusore yarekuwe mu kigo ngororamuco apfira mu nzira
19-06-2020 saa 14:34' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5781 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi yasanzwe ku nzira yafpuye nyuma yo kurekurwa avuye mu Kigo Ngororamuco cya Tangati, bivugwa ko yahavuye arwaye amerewe nabi.

Ikigo Ngororamuco cya Karongi kiri i Tongati mu Murenge wa Gashari, ahagenewe ibikorwa byo kugorora, gutanga uburere, ubumenyi n’ubumenyingiro no gusubiza mu buzima busanzwe abafatiwe mu bikorwa by’ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamiye abaturage.

Uyu musore witwa Giraneza Theogene yarekuwe ku wa Kane tariki 18 2020, aho yari kumwe n’abandi bari barajyanywe muri iki kigo ngororamuco cya Tongati.

Amakuru avuga ko uyu Giraneza yari ageze mu Mudugudu wa Nyagasozi aho iki kigo cyubatse ahita yitaba Imana.

Nyakwigendera yari uwo mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Nyamushishi, Umurenge wa Murundi ho muri aka karere ka Karongi.

Bivugwa ko yarekuwe kubera uburwayi, ariko ni kenshi abarekurwa mu kigo cya Tongati bavuga ko bafatwa nabi nko gukubitwa, kurazwa ku isima bambaye ubusa ndetse mu gitondo bakabyuka babatera amazi bakoresheje umupira uyamisha.

Umwe mu bavuyeyo yabwiye Umuseke ati “Hariya kurya ni ikibazo gikomeye, baduha utugoli duke mu gakombe, ibaze kuba umaze amezi atatu wicaye, ubundi batujyana mu modoka mu gutaha bakatwohereza n’amaguru.”

Avuga ko abantu baba baraturutse mu Mirenge itandukanye, uyu akavuga ko urekuwe akwiye gufashwa gusubira aho yaturutse.

Kuva muri 2018 hamaze gupfa abantu batatu bazira ingaruka zo kuba muri kiriya kigo. Muri 2018 hari umusore wiyahuye yumvise ko agiye gusubizwayo, uyu ni uwo mu Mudugudu wa Kibande, Akagali ka Gisanze, Umurenge wa Rubengera, undi yapfuye muri 2019 agwa ku Bitaro bya Kirinda nyuma yo kuvanwa muri kiriya kigo.

Inshuro nyinshi twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi badusubije ko bari mu nama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA