AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Habonetse abarwayi bashya 24 bafite coronavirus, menya uko bigahaza mu karere

Kigali : Habonetse abarwayi bashya 24 bafite coronavirus, menya uko bigahaza mu karere
22-07-2020 saa 07:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1105 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, yatangaje mu Rwanda habonetse abarwayi 26 bashya bafite covid-19, abakize biyongeraho 10.

Abarwayi bashya babonetse barimo 24 MINISANTE ivuga ko ari abo mu bice byo mu mujyi wa Kigali biri kwitabwaho by’umwihariko. Ni ibice byasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo. Abandi barwayi babiri babonetse mu karere ka Kirehe.

Ibi byatumye abamaze kwandura baba 1655, abakize baba 848, abamaze gupfa ni batanu, abakirwaye ni 802, ibipimo bimaze gufatwa ni 221 039.

Mu isi abamaze kwandura ni 15,097,696, abapfuye ni 619,560 abakize ni 9,115,482.

Mu bihugu by’abaturanyi :

Uganda , abamaze kwandura ni 1,072 abakize ni 958, abakirwaye ni 114 abapfuye ni 0. Burundi : abanduye bose ni 328, abakize ni 207, abakirwaye ni 120, hapfuye umwe, Tanzania : Abanduye ni 509, abakize ni 183, abakirwaye ni 305, abapfuye ni 21. RDC, abanduye ni 8,534 abakize ni 4,528, abakirwaye ni 3,810 abapfuye ni 196.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye neza kwita ku barwayi b’iki cyorezo mu gihe bakwiyongera kuko hari ibitanda ibihumbi 3 byateganyijwe kwakira abanduye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda benshi bari kugerageza kwitwararika iki cyorezo gusa ngo na bake bagerageza kunaniza polisi bazananirwa mbere yayo igume mu kazi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA