AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ku butaka bw’u Rwanda nta Ebola ihari ariko turasabwa gukomeza kwirinda-Min.Dr Gashumba

Ku butaka bw’u Rwanda nta Ebola ihari ariko turasabwa gukomeza kwirinda-Min.Dr Gashumba
8-08-2018 saa 08:55' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1042 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba yamaze impungenge abafitiye ubwoba icyorezo cya Ebola batekereza ko yaba yarambutse ikagera mu Rwanda, ashimangira ko ntayo irahagera. Gusa yasabye Abanyarwanda bose kwirinda kugira ngo itazabaca mu rihumye.

Ibi Minisitiri Dr Dianne Gashumba yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Kanama mu kiganiro n’abanyamakuru, kigamije kumara impungenge Abanyarwanda bumva ko Ebola iri mu gihugu cy’abaturanyi yazagera mu Rwanda mu buryo bworoshye.

Yagize ati “Ku butaka bw’u Rwanda nta Ebola ihari, ntayo ! Icyo tugomba kubwira Abanyarwanda ni uko bakomeza kwirinda.”

Minisitiri Gashumba yakomeje avuga ko icyo Abanyarwanda basabwa gukora ari ubwirinzi, banoza amasuku ndetse bakanamenya ibimenyetso bya Ebola bagira uwo babibonaho bakihutira gutabaza byihuse.

Ati “ Ubutumwa dukomeza gutanga ni ugukomeza kwirinda. Habaye gahunda y’isuku ihoraho, isuku ikaba umuco, buri wese akajya akaraba intoki akoresheje isabune ntabwo Ebola yatugeraho. N’ubwo mu gihugu hakwinjira uyirwaye, tubyirinze ntabwo yakanduza abantu Ebola.”

Minisitiri akomeza avuga ko abaturage bagomba kumenya ibimenyetso bya Ebola kugira ngo nibabibona bazajye bihutira kubimenyesha abashinzwe ubuzima babegereye, ku mavuriro abegereye ndetse n’inzego za polisi.

Ebola igaragarira mu bimenyetso birimo umuriro ukabije, kubabara muu nda, kubabara mu ngingo, kuruka, gucibwamo no kuva amaraso ahari umwenge hose. Ebola kandi yandurira mu matembabuzi y’uyirwaye iyo utayirwaye amukozeho.

Ebola iri kuvugwa mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Congo Kinshasa aho hamaze kubarurwa abasaga 30 imaze guhitana mu minsi itarenze itatu.

Minister Gashumba yavuze ko mu Rwanda nta Ebola ihari, asaba ariko ko buri wese agomba kwirinda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA