konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ku nkunga y’u Bushinwa, imiryango 6000 igiye guhabwa dekoderi ku buntu mu Rwanda

Ku nkunga y’u Bushinwa, imiryango 6000 igiye guhabwa dekoderi ku buntu mu Rwanda
5-07-2018 saa 21:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2696 | Ibitekerezo 2

Kuwa Kane tariki 28 Kamena 2018, mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gutanga dekoderi 200 za television ku baturage batoranyijwe.

Ni umuhango wabereye mu murenge wa Gataraga, ukaba warayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis KABONEKA afatanyije n’uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda, Bwana Rao Hangwhei.

Ibyakozwe bikaba biri muri gahunda yiswe Access to Satellite TV for 10,000 African villages, gahunda igihugu cy’u Bushinwa kiri gukora kibinyujije mu kigo kigenga cy’itumanaho rya Television, Star Africa Media.
Bikaba biteganyijwe ko mu Rwanda honyine hazatangwa dekoderi ibihumbi bitandatu (6.000) na televiziyo 900 za rutura mu gihugu hose.

Muri uyu muhango wo gutangiza iyi gahunda ku rwego rw’igihugu wabereye mu murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze, Minisitiri KABONEKA yashimiye leta y’u Bushinwa kuri iyi nkunga ndetse anaboneraho kubwira abaturage bahawe izi dekoderi ko ari impano ikomoka ku mibanire myiza y’u Rwanda n’amahanga ihora iharanirwa na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, maze abasaba kurinda ibi bikoresho no kubifata neza.

Na ho ku ruhande rwe, Rao Hangwei yashimangiye ko iki gikorwa gihamya umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse ko mu biganiro by’ubufatanye abayobozi b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa bagiye bagirana mu bihe bitandukanye, ko uyu ari umwe mu myanzuro yagiye ivamo.

Mu ijambo ryabo, abahawe izi dekoderi bavuze ko zizarushaho kubafasha kuva mu bwigunge bamenya ibibera hirya no hino ndetse by’umwihariko bakamenya amakuru ajyanye na gahunda za leta.

Access to Satellite TV for 10,000 African villages , mu Rwanda izagera mu turere twose twigihugu uko ari mirongo itatu, uretse abaturage batoranyijwe bazahabwa dekoderi n’ibijyana nazo nk’ibisahani n’ibindi biteganyijwe kandi hazanatangwa ibikoresho birimo television za rutura na dekoderi zazo ahatangirwa serivisi rusange, nko ku biro by’utugari n’imirenge, ibigo nderabuzima ndetse na za SACCO.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
NDAGANO Kuya 11-07-2018

Kuki mudashima ariko? Uriyemera se izo 39$ uziha bangahe ? Abanyarwanda nkamwe turabahaze. Mwe se mubaha iki? Niba bagize ubwo buntu, mujyeho mwidoge ngo barabasuzuguye? Ndakugaye

Gahima Kuya 6-07-2018

Abo batype basuzugura abanyafrica pe uziko decoder imwe igura 30$ muri china

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...