AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MINISANTE igiye gukingira Ebola abantu ibihumbi 3

MINISANTE igiye gukingira Ebola abantu ibihumbi 3
5-04-2019 saa 16:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1064 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko igiye gukingira abantu ibihumbi 3 icyorezo cya Ebola.

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yabitangarije mu kaganiro Minisiteri y’ Ubuzima yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2019.

Minisitiri Gashumba yavuze ko abazakingirwa ari abashobora kugira aho bahurira n’ umurwayi wa Ebola.

Yagize ati “Igihugu cyacu na cyo kigiye gutangira gutanga urukingo rw’indwara ya Ebola, urwo rukingo rukazahabwa gusa ba bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bashobora kuzaba hafi umurwayi wa Ebola igihe twaba tugize ibyago byo kugira umurwayi wa Ebola mu gihugu cyacu.”

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyongeye kugaragara muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Gusa kugeza ubu Minisiteri y’ ubuzima ivuga ko nta Ebola iragaragara ku butaka bw’ u Rwanda.

Dr. Mazarati Jean Baptiste, Umukozi w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC uzaba ahagarariye imirimo yose izagendana n’urwo rukingo mu gihugu, yasobanuye ko izo nkingo zizatangwa ku bakozi bari mu turere 15 dukora ku mipaka y’aho icyorezo cya Ebola gishobora guca kigera mu gihugu.

Dr Muzarati yavuze ko ari uturere two mu Ntara y’Uburengerazuba twose, utw’Amajyaruguru twose na tumwe mu turere tw’Iburasirazuba.

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA