AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya abantu amategeko yemerera gukuramo inda mu Rwanda

Menya abantu amategeko yemerera gukuramo inda mu Rwanda
27-02-2020 saa 21:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4237 | Ibitekerezo

Mu Rwanda gukuramo inda ntibyemewe hakurikijwe ingingo y’123 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda gusa nk’uko izindi ngingo zibigaragaza umuntu ashobora kwemererwa gukuramo inda ntibigire inkurikizi.

Ingingo y’123 iri mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwakuyemo inda cyangwa akayikurirwamo aba akoze icyaha kuko uhamwe n’icyaha cyo kuyikuramo ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka 1 n’imyaka 3 n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 100 n’ibihumbi 200 yaba undi umuntu wayigukuriyemo ahabwa igihano kigifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 n’ibihumbi 500 byavamo ubumuga bwemejwe na muganga ubifitiye ububasha agafungwa imyaka iri hagati ya 20 na 25 byavamo urupfu agafungwa burundu.

Dr Mporanyi Theobald, Umujyanama mu muryango uharanira uburenganzira n’ubuzima(HDI) wahoze ari umudepite yifashije ingingo y’125 akavuga ko ari irengayobora by’ingingo y’123 ni 124 iyo uhawe iyo serivisi yo gukurwamo inda igakurwamo n’umuganga ubifitiye ububasha biba atari icyaha nk’uko bigaragazwa n’iteka rya Minisitiri w’ubuzima ryo muri 2019 bitewe n’ibi bikurikira :

1.Utwite ari umwana atarengeje imyaka 18

Iyo umwana yasambayijwe agasama inda maze akandika ibaruwa abisaba muganga ubifitiye ububasha ndetse akagaragaza n’icyemezo cy’amavuko cyerekana imyaka y’ubukure bigakorerwa ahantu hemewe kandi inda itarengeje amezi atanu iyo serivisi yo gukurwamo inda ahita ayihabwa.

2. Utwite yarafashwe ku ngufu

Uyu we asabwa kwandika ibaruwa abisaba muganga ubifitiye ububasha bigakorerwa ahantu hemewe kandi singombwa ko muganga amenya uwagufashe ku ngufu maze inda yaba itarengeje amezi 5 muganga ubifitiye ububasha akaba yayikuramo.

3.Uwatewe inda n’uwo bafitanye isano itarenze igisanira cya kabiri

Igihe uwatewe inda yayitewe n’ababyeyi be, umwana we,umuvandimwe we n’abandi uyu nawe asabwa kwandika ibaruwa abisaba muganga ubifite ububasha kandi singombwa ko muganga amenya uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina inda yaba itarengeje amezi atanu muganga ubufitiye ububasha akaba yayikuramo.

4.Uwatewe inda yarabanishijwe n’ undi muntu

Uyu nawe asabwa kwandika ibaruwa yandikira muganga ubifitiye ububasha akabikora mbere yuko inda igira amezi atanu, muganga akaba yayikuramo.

5.Inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi

Iyo umubyeyi yasamye inda abaganga bakabona ishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga cyangwa se umwana uri mu nda adashobora kugeza igihe cyo kuvuka, iyi nda yo si ngombwa ko igira igihe runaka iyo abaganga babona yashyira mu kaga ubuzima bw’umubyeyi bakabyereka umubyeyi si ngombwa ko igira igihe runaka abaganga bayikuramo nta kibazo.

Dr Theobald kandi akomeza avuga ko kuba umuntu yakurwamo inda yasamye yahohotewe bidakuraho kuba yajyana mu butabera uwamuhohoteye yahamwa n’icyaha akaba yabiryozwa, kugeza ubu mu Rwanda amavuriro yemewe yose afite abaganga babifitiye ububasha arabyemerewe gusa ariko amavuriro ya Kiliziya Gatolika kubera imyemerere ya Kiliziya ntibabyera kuba inda yakurwamo.

Iyo uwakuriwemo inda ibimenyetso bigaragaje ko ibyo yavugaga yabeshyaga arabihanirwa.

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’ umuryango uharanira uburenganzira n’ubuzima (HDI),Imbuto Foundation bakaba bakomeje gukora ubu kangurambaga hirya no hino uko itegeko rivuga rijyanye no gukuramo inda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA