konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Menya impamvu zituma abagore bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’uburwayi bw’impyiko

Menya impamvu zituma abagore bagira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’uburwayi bw’impyiko
29-04-2018 saa 08:54' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 2876 | Ibitekerezo

Indwara zifata impyiko muri iki gihe zihitana benshi, aho usanga impyiko zitayungurura neza amaraso, ibyo bigatuma umubiri wose muri rusange uhungabana ndetse ntunakore neza. Muri izo ndwara twavugamo: utubuye mu mpyiko (Kidney stones), gucika intege kw’impyiko (Insuffisance rénale), pyélonéphrite... Izi ndwara rero zifata abagore ndetse n’abagabo gusa ku bagore zifite umwihariko. Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ibintu byongera ibyago yo kurwara izi ndwara ku bagore.

Dore zimwe mu mpamvu zongera ibyago byo kurwara impyiko ku bagore:

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa msn, mu nkuru bahaye umutwe ugira uti” Maladies des reins: 5 causes qui augmentent le risque chez les femmes”, dore zimwe muri izo mpamvu:

1. Kugira umuyoboro w’inkari (Ureter) mugufi ku bagore ugereranyije n’abagabo: Bitewe n’uko twaremwe, burya ngo abagore bagira umuyoboro w’inkari (Ureter) mugufi ugereranyije n’uw’abagabo, ibi rero bituma abagore bibasirwa cyane n’udukoko tukaba twakwangiza urwungano rw’inkari n’ibyo bita infections urinaires ari naho impyiko zangirikira. Ni byiza kugira isuku cyane kugira ngo wirinde udukoko dufata urwungano rw’inkari.

2. Gutwita: Nk’uko byatangajwe n’umuhanga mu by’ubuvuzi bw’urwungano rw’inkari bita Doctor Tostivint, burya ngo umugore utwite aba afite ibyago byo kurwara impyiko inshuro 6 ugereranyije n’udatwite. Ni byiza ku mugore utwite kugana muganga kuva agitwita bagapima ibyo bita Albumin na Uric Acid mu maraso kugira ngo barebe niba nta kibazo impyiko ze zizagira.

3. Gucura (Menopause): Mu gihe cyo gucura, abagore benshi barabyibuha cyane, umubyibuho ukabije ni kimwe mu bishobora kunaniza impyiko ndetse bigatuma zishobora no kunanirwa kuyungurura amaraso, ugasanga umuntu yarwaye impyiko. Ni byiza rero kugabanya ibiro mu rwego rwo kwirinda indwara z’impyiko.

4. Kunywa imiti kenshi: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore ari bo bakunda kunywa imiti cyane ugereranyije n’abagabo, hahandi umuntu ashobora gutaka umutwe gato agahita afata ikinini. Ibi rero nabyo nyuma y’igihe kirekire ufata imiti itandukanye, impyiko zishobora kwangirika. Si byiza ko buri gihe cyose waba wumva utameze neza wakwirukira gufata imiti cyane ko wenda uba utanabonanye na muganga.

Dore rero uko wakira ndetse ukarinda impyiko zawe!

Impyiko ni ibice by’umubiri bikomeye kandi bikora akazi gakomeye mu mubiri, ni byiza kuzitaho ndetse tukazisigasira. Ubu rero habonetse imititi ikoze mu bimera ivura ndetse ikarinda impyiko zawe ngo zitangirika cyangwa se ngo zirware. Iyi miti irizewe kuko yemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistartion).Muri yo twavugamo nka: Kidney tonifying capsule,Cordyceps Plus Capsules, Soybean Lecithin Capsules,….

Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0789433795/0726355630 cyangwa ukagana aho Horaho Life ikorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302.Ushobora no gusura urubuga rwabo ari rwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...