konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Menya uko wategura neza icyumba cy’amafunguro (salle à manger) akanyura kurushaho uyafata

Menya uko wategura neza icyumba cy’amafunguro (salle à manger) akanyura kurushaho uyafata
13-06-2018 saa 10:28' | By Munderere Hosiane | Yasomwe n'abantu 4955 | Ibitekerezo 1

Hari abantu benshi bagera igihe bakagira ikibazo cyo kubura ubushake bwo gufata igaburo (ibyo twita mu ndimi z’amahanga kubura appetit), umuntu akibaza icyamufasha kugirango appetit ye igaruke. Burya rero n’uburyo aho umuntu yicara ari gufungura haba hateguye, nabyo bigira uruhare runini cyane mu kuzamura cyangwa kugabanya appetit.

Mu cyumba cyo kuriramo hagomba kuba hasa neza, ndetse n’ameza umuntu yicaraho akaba ateguye neza kuburyo ubwonko bw’uwo muntu bwitegura igikorwa cyo gufata igaburo. Muri za restaurants nyinshi twakwita iz’abasirumu aho kurira muzasanga higanjemo ibara cyangwa se irangi ry’umutuku.

Nk’uko tubikesha urubuga www.remax-quebec.com, mu nkuru ifite umutwe uvuga ngo "La psychologie des couleurs", mu cyumba cyo kuriramo iri bara ngo rikangura ubushake bwo gufata amafunguro ari byo twita nyine mu ndimi z’amahanga "appetit".

Uretse umutuku, ibara rya orange (risa nk’igishishwa cy’icunga) naryo muzarisanga henshi muri za restaurants, burya rero naryo rigaragaza ubuzima, rikagabanya umunaniro, bigatuma appetit yiyongera.

Ibindi ugomba kuzirikana, ni uko icyo cyumba kitagomba kurangwa n’urusaku rwaba urwa radio cyangwa urwa television, mu gihe witegura gufata amafunguro cyangwa urimo kuyafata, iyo birimo kuvuga bigomba kuba bivuga buhoro cyane.

Ikindi kandi icyumba cyo gufatiramo amafunguro ntikigomba kugira urumuri rwinshi cyane cyangwa ngo rugire urumuri rucye cyane.

Dore rero bimwe mubyo ushobora gukoresha utegura mu nzu iwawe mu gihe ugiye kugaburira umuryango wawe cyangwa inshuti zagusuye, kandi ugakoresha iby’iwacu i Rwanda:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Kagabo Kuya 14-06-2018

Appetit vient en mangeant

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...