Leta y’ u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ Ubuzima yatangaje ko ikeneye miliyari 12 z’ amafaranga y’ u Rwanda ku rwego rwo gukomeza gukumira ko icyorezo simusiga kiri muri Kongo no muri Uganda cyakwinjira mu Rwanda.
Iyi Minisiteri yagaragaje iyi ngengo y’ imari ubwo yari kumwe n’ imiryango mpuzamahanga itera inkunga ibikorwa byo kwita ku buzima mu Rwanda.
Minisante yavuze ko ishaka gukaza ubwirinzi mu turere 15 dukora ku mipaka, ndetse no kugera uburyo bwo gupima mu nkambi z’ impunzi.
Ibikorwa byo gukumira Ebola mu Rwanda mu mezi atandatu ari imbere ngo bizagezwa ahantu hose hahurira abantu benshi harimo no muri za gare routiere ndetse no kubahabwa amahugurwa yo guhangana na Ebola igihe yagaragara mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange Dr Patrick Ndimubanzi yabwiye BBC ko nubwo bakeneye miliyari 12 zo guhangana na ebola mu mezi 6, bitavuze ko iteye u Rwanda ubwoba nko mu minsi yashize.
Yagize ati “Ntabwo tuvuga ngo biteye ubwoba kurusha uko yari bimeze mu gihe cya mbere ariko kwitegura bisaba amafaranga duhora twiteguye Plan yawe ukayikora inoze kugira ngo ishyirwe mu bikorwa uko ubushobozi bubonetse”.
Umuryango w’ Abibumbye, Ishami ryita ku buzima OMS ryasabye u Rwanda gukomeza kwitwararika igihe cyose Ebola ikivugwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo no muri Uganda.
Ishami rya Guverinoma y’ Ubwongereza rishinzwe gutanga ubufasha ku rwego mpuzamanga DFID ryatangaje ko rigiye guha u Rwanda miliyoni y’ amapawundi (arenga miliyoni 900 z’ amafaranga y’ u Rwanda). Aya yaje yiyongera kuri miliyoni 2,5 z’ amapawundi DFID yamaze gutanga.
Ebola ni icyorezo gikomeye cyane kuko aho kigeze gihitana abarenga ½ cy’ abacyanduye kandi cyandura mu buryo bworoshye. Umuntu yandura Ebola iyo akoze ku matembabuzi y’ umuntu uyirwaye cyangwa ariye inyamaswa ifite virusi ya Ebola. Ebola ntabwo yandurira mu mwuka.