konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse uwahaye umurwaza amaraso agasiragirira muri Nyabugogo

14-07-2018 saa 11:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19767 | Ibitekerezo 32

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse umukozi mu bitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi, nyuma y’imyitwarire ye yagawe na benshi, dore ko uyu aherutse guha umurwaza amaraso ngo ayavane i Gicumbi ayijyanire i Kigali mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye no gutanga no gutunganya amaraso, ibintu ubusanzwe bikorwa n’imodoka zabugenewe cyangwa hagakoreshwa ikoranabuhanga ry’utudege tuzwi nka ’drones’ ariko nabwo bigakorwa n’abakozi babishinzwe.

Umubyeyi witwa Uwizeye Francine, yagaragaye asiragira muri gare ya Nyabugogo mu masaha y’umugoroba wo ku itariki 11 Nyakanga 2018, aho yari afite amaraso yari ajyanye ku kigo cy’igihugu gipima amaraso ngo apimwe. Aho yari agiye ntiyari ahazi neza, bari bamurangiye ko ari hafi y’ibitaro bya CHUK nabyo atari azi aho bikorera, ndetse kubera kudasobanukirwa yavugaga ko agiye kuri ibi bitaro.

Uyu mubyeyi yari yoherejwe n’umuforomo witwa Uwizeye Claudien wo mu bitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi. Uyu mubyeyi avuga ko yari arwaje umukazana we wari wabyariye muri ibi bitaro agakenera kongerwa amaraso, hanyuma bigasaba ko amaraso abanza gupimwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza abigenga. Uyu mubyeyi avuga ko yahawe amaraso ngo ayijyanire anagure imiti, agasaba imbangukiragutabara bakamubwira ko agomba kwitegera bityo akiyemeza kugenda ayoboza ngo arebe ko yarengera umukazana we. Yavuze kandi ko atanyuzwe na serivisi yahawe cyane ko byamusabye gusiga umurwayi akijyanira aya maraso i Kigali.

REBA VIDEO YA BTN UKO UYU MUBYEYI ABISOBANURA HANO:

Umunyamabanga wa Leta Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018, yanditse ibaruwa twabashije kubonera kopi, ihagarika uyu mukozi Uwizeye Claudien mu kazi ke mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse ku myitwarire ye idahwitse kuko ngo ibyo yakoze binatesha agaciro umwuga we nk’uko bigenwa n’indangagaciro zigenga abaforomo n’ababyaza.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 32
Emma Kuya 19-07-2018

Aha niho leta ijya ihombera iyo bayijyanye munkiko nkubu uriya muforomo ntazize ubusa cyane KO twese aritwe twijyanira amaraso iyo duhuye ni iriya cas kdi rwose ni ibitaro byose byo mû RDA byumvikana KO rero ari gahunda na minisante iba izi. Nibarenganure uwo muvandimwe mbere yuko abajyana munkiko.

Dada Kuya 17-07-2018

Uyu muforomo yararenganye rwose ibitaro byinshi Niko bikora batuma abarwayi kujya kwizanira uriya muti minisante nikore iperereza imurenganure ye kuba igitambo

Innocent Kuya 17-07-2018

Uyu muforomo narenganurwe harebwa uko bisanzwe bigenda iyo habonetse cas nkizo Nina ariko bisanzwe bigenda hahanwe abayobozi b’ibitaro kuko bashobora kuba aribo ba nyirabayazana aba bayobozi batange ingero zifatika zakozwe nizitaboneka azabe aribo bazahanwa

Eddie Kuya 16-07-2018

Nyamuneka murebe uburyo uwo muforomo yarenganurwa.

Joseph Kuya 16-07-2018

Yewe uwo muforomo narenganurwe mbona atari byumbagusa niwacu Irusizi nukobimeze Minisiteri nidufashepe

justine Kuya 16-07-2018

Bisanzwe bikorwa.nari mfite umubyeyi i Murunda muri Rutsiro inda yavuyemo,kandi hari imiti bagomba kumutera kuko yarafite rezisi negatif kandi yo ntayo bafite,hari n’ibindi bashidikanyaho,bantuma iyo miti bampa n’amaraso ye ndayijyanira.narabikoze kuko hari hasigaye umunsi umwe ngo iyo miti ibe ntacyo ikimaze binsaba gukodesha imodoka nishyuye amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo inani.Bamuhana bamenye ko bamurenganyije.nibakemure ikibazo muri rusange kuko binatubarisha nabi .

Fofo Kuya 16-07-2018

Uyu muforomo arenganurwe njye mbyaye5 ngira icyo kibazo cya rhesis negative uko mbyaye mfata imodoka numurwaza wanjye nkajyana amaraso agapimwa bakanzanira numuti ibyo byose ndabyiyishyurira

Emmy Kuya 15-07-2018

Uyu muforomo yazize urwabagabo pe,nta modoka zikora ibyo zibaho.imodoka zibitaro zitwarira abayobozi babyo gusa izindi ni imbangukira gutabara zitwara abarwayi.ese za drone iyo ziyajyana? Ubundise kuki ibitaro bitizera ibisubizo byibizami ibindi bitaro byapimye kugirango bihite bitanga umuti umuntu atiriwe azererana amaraso agana urwara2-3ml.birababaje MIINISANTE niyigishe abaganga gupima maze bajye bahuza ibisubizo.

Nsenga emmy Kuya 15-07-2018

Ikibazo ni systems ya transfert ipfuye ESE umu nurse ayobora ibitaro? Mucunge neza hakenewe iperereza ry imbitse

Kamanzi Kuya 15-07-2018

Erega ntibibatangaze iterambere r yacu nuko rimeze, ubwo se iyo umunyamakuru atamubona ubuzima ntibwari gukomeza? ?Niyo mpamvu ubuyobozi bwacu bwanga itangazamakuru

Alfred Kuya 15-07-2018

Icyumweru cyiza kurimwese,iki kibazo kirebanwe ubushishozi hatagira ubirenganiramo,harebwe uko bisanzwe bikorwa ( hatitawe uko byateganijwe bigomba gukorwa )Hanyuma habeho gushyirwaho uburyo na system nziza bizajya bikorwamo, kuko mbonye harabemeza ko ibyo uyu muforomo yakoze bidatandukanye nibikorwa nabandi mubindi bitaro gusa bigomba gukosorwa.
Kumenya ukuri ni ukujya aho CNTS ikorera ikababwira uko bisanzwe bigenda Hanyuma hakabonwa gufata icyemezo kuburyo bwiza bwajya bukoreshwa ubutaha

Appollinaire Kuya 15-07-2018

niba bisanzwe bikorwa uwo muforo narenganurwe ahubwo bakosore system. nibanga kandi kumusubiza mu kazi agane inkiko agaragaze akarengane ke

Gatabazi Jean Bosco Kuya 15-07-2018

Ntaho byabaye ko umurwaza cg umurwayi yitwarira Sample gusa niba ariko system ya Byumba yubatse kurundi ruhande nabo babibazwa.

Mpizi C Kuya 15-07-2018

uriya mubyeyi baramuhohoteye nahandi hose niko bikorwa nanjye muriyiminsi nazanye umugore muvanye mumajyepfo atwaye amaraso gusa ministry nimba ashyira mugiciro nasubize uriya mufromo kukazi ahubwo akurikirane mubujyo bwimbitse hose niko bimeze.

Amina Kuya 14-07-2018

Byakumvikana neza bibaye aribyo koko uwo muforomo yaba yakoze ikosa niba ariwe wafashe icyemezo cyo kohereza uwo murwaza, ariko twibukeko mubitaro ufata icyemezo kumurwayi atari umuforomo cg umubyaza. haricyo njye kd mwe abanyamakuru mutari gutekereza ko muziko ntawe udakunda amafrw, uwo muforomo bamuhaye mission yo kuyajyana aranga? ikindi nibaza ese uwo mubyeyi nta mu Dr wamwakiriye? nkongera nkibaza nti iyo umubyeyi adahuje rhesus numwana ubundi ninde ujyana izo sample kuri CNTS? wanasanga ariko system yubatse bakaba babyijyanira wenda uwo muforomo akaba abigendeyemo. iperereza nirikorwe ariko munamenye uko bisanzwe bigenda. murakoze.

kizere Kuya 14-07-2018

SHA NTAHO MUZAGERA KUBESHYA HOSE IZO MODOKA NTAZIHARI NIBA ZINAHARI BAZIKORESHA IBINDI ABARWAYI TUJYA KUZIZANIRA N’AYO MARASO TUKAYIJYANIRA MUBA MWASEBYE MUGASHAKA ABABABERA IBITAMBO.

Kankazi Kuya 14-07-2018

Yego Mana yo mu Ijuru!!!!Ngo ngwiki????Aba ni babaforomo barangije muri za electricite no mu bubaji muri WDA barimo bakora amahano!!!Noneho ndumiwe!!Uyu we bamurebe ni umwanzi w’igihugu arashaka guharabika isura nziza y’uRwanda!!Bamufunge yo kiyahura!!!Mbega ubunyamaswa weee!!Barebe ahubwo ko nayo maraso atayahumanyije.

Jeanne Kuya 14-07-2018

Niwe byaguyeho ngo n’ahandi barabikora bivuze ko amavuriro yose afite icyo kibazo bakore investigation neza bakosore umuco mubi bose bimitse. Badahohotera uwo muforomo. Babaze service ibyakira niba Hari umukozi w’ibitaro ubizana cg niba ari abarwayi

chaha Kuya 14-07-2018

ibi ni ikibazo uyu muganga yahagarikiwe ubusa kuko bisazwe bikorwa.sindi umuganga ariko hari igihe najyanye numuntu aturutse mumajyepfo ajyanye amaraso chuk.gukoresha uburyo nkubu.ubwo rero igisubizo suguhagarika uwabikoze ahubwo mwashyiraho uburyo iki kintu cyahinduka.murakoze.

Mary Kuya 14-07-2018

Aha muratubeshye umubyeyi ntiyarakeneye amaraso ahubwo ni umuti yagombaga guhabwa nyuma yo gusuzuma amaraso ye na y’umwana basanga adahura bakabona kuwumuha kugirango bamurinde atazagira ibibazo byuko inda zakurikiraho zajya zivamo. Mbabajwe nuyu muforomo uzize system bakaba bamwitakanye kuko ntiyapfa kohereza umurwaza gutyo gusa. Kdi si byumba gusa nahandi nkeka ariko bikorwa. Niyihangane Wenda Imana izamurenganura

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...