AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Minisiteri y’ Ubuzima yavuze imvano y’ indwara idasanzwe iri kwibasira abakobwa b’ abanyeshuri

Minisiteri y’ Ubuzima yavuze imvano y’ indwara idasanzwe iri kwibasira abakobwa b’ abanyeshuri
19-06-2019 saa 08:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13444 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko yamaze kumenya indwara imaze iminsi yibasira abana b’ abakobwa biga mu mashuri yisumbuye ivuga ko atari iy’ abakobwa gusa ahubwo n’ abahungu bashobora kuyirwara.

Iyi ndwara yagaragaye ku bakobwa biga mu ishuri rya GS Rambura Fille ryo mu karere ka Nyabihu , yongera kugaragara mu ishuri ry’ abakobwa rya NEGA mu karere Bugesera ku birometero birenga 200 uvuye Nyabihu.

Abaganga bo ku bitaro byegereye aya mashuri basuzumye aba bakobwa barenga 45 ntibagira indwara babona. Aribyo byatumye hiyambazwa inzobere zitandukanye zirimo n’ abavura indwara zo mu mutwe aribo baje gutahura ko “Indwara aba bakobwa barwaye yitwa ’mass hysteria’.”.

Dr Jean Damascène Iyamuremye, Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye BBC ko iyi ari indwara yo mu mutwe ariko ituma ibimenyetso bigaragara ku mubiri.

Yagize ati "Dukurikije ibimenyetso twabonye, turemeza ko ari icyo bita ’mass hysteria’, aho umuntu agira ikibazo cyo mu mutwe ariko akagaragaraza ibimenyetso byo ku mubiri."

Iyi ndwara hari abayihimbye TETEMA kuko uyirwaye agenda atitira mu mavi

Igitera indwara ya Mass Hysteria

Dr Iyamuremye avuga ko ari indwara iba ishamikiye ku bibazo umuntu afite bya kera cyangwa bya hafi. Ati : "Rero sinabura guhamya ko iyo ndwara ishamikiye ku ihungabana twasanze Abanyarwanda hafi 30% bagendana, biriya turimo tubona bisa naho ari ingaruka z’iryo guhangabana rimaze igihe aribyo bita ’complex trauma’".

Dr Iyamuremye we avuga ko nubwo aya mashuri ategeranye hari ikintu gifatanyije aba banyeshuri abantu batarabona ariko bo bashobora guhererekanya. Ngo singombwa ko abantu bahererekanya ikibazo cyo mu mutwe ari uko babonanye

Ati : "Hari ibyo abantu batamenyereye nk’ibyo bita ’télépathie’, ni ugusangira ibyiyumviro n’umutnu mutari kumwe".

Iyi ndwara yibasiye ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze gukorwaho cyane n’ibibazo by’ihungabana. Gusa Dr Iyamuremye avuga ko atari iy’abakobwa gusa kuko ngo ubusanzwe mu bantu 10 bayirwara umwe aba ari umugabo.

Abanyeshuri bagera kuri 45 bayirwaye ubu bari kuvurirwa mu bitaro aho bakurikiranwa n’inzobere. Nta bantu bemerewe kubageraho uretse aba bari kubavura kuko ngo kugerwaho n’abantu benshi bibongerera uburwayi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA