AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Minisitiri Gashumba yamaganye ibivugwa ko umurwayi wa Ebola yageze mu Rwanda

Minisitiri Gashumba yamaganye ibivugwa ko umurwayi wa Ebola yageze mu Rwanda
19-07-2019 saa 12:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2796 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yamaganye amakuru avuga ko hari umugore wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo uherutse guhitanwa na Ebola wageze ku butaka bw’ u Rwanda afite virusi ya Ebola

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko uwo mugore wacuruzaga amafi yambutse umupaka tariki 11 Nyakanga akaruka inshuro enye mbere y’ uko asubira iwabo agahita apfa.

Hari amakuru yatangaje ku munsi w’ ejo n’ ibinyamakuru birimo na Reuters avuga ko uyu mugore ashobora kuba yarakandagiye ku butaka bw’ u Rwanda n’ ubwa Uganda afite iyo virusi. Aya makuru Minisitiri Gashumba yayahakanye.

Yagize ati “Turashaka kubabwira ko ayo makuru ari ibihuha, ariko turabasaba gukomeza kuba maso mugira isuku mugihe habonetse ikibazo mugahamagara 110, umurongo utishyurwa wagenewe amakuru y’ indwara z’ ibyorezo”.

Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko kugeza ubu Ebola itaragera mu Rwanda, kandi ko u Rwanda rwiteguye bihagije kuyikumira no guhangana nayo igihe yaba igeze ku butaka bw’ u Rwanda.

Ebola imaze guhitana abantu 1,676 muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuva muri Kanama 2018. Abo imaze guhitana barenga 2/3 by’ abayanduye.

Nubwo Ebola imaze amezi arenga 10 muri Kongo, muri uku kwezi kwa Nyakanga nibwo yavuzwe cyane kuko aribwo bwa mbere yari igaragaye mu mujyi munini. Umujyi wa Goma utari kure y’ u Rwanda.

Nubwo Leta y’ u Rwanda yafashe ingamba zo gupima abinjira mu Rwanda kugira ngo hatagira uwinjirana Ebola ku butaka bw’ u Rwanda, hari Abanyekongo n’ Abanyarwanda bagendererana banyuze mu kiyaga cya Kivu. Aba ntibapimwa.

Ubuyobozi bw’ Intara y’ Iburengerazuba bwasabye abaturage kwirinda izi ngendo zambukiranya Ikivu zijya muri Kongo kuko zishobora gutuma Ebola yinjira mu Rwanda.

Abaturage barasabwa kunyura ku mpika yemewe ihuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kugira ngo bage babanza gupimwa.


Minisitiri Dr Diane Gashumba yavuze ko amakuru y’ uko hari umugore wageze mu Rwanda afite virusi ya Ebola ari igihuha


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...