Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 22 Kamena 2020, mu turere dutandukanye tw’u Rwanda habonetse abarwayi bashya 59 barimo barindwi babonetse mu mujyi wa Kigali.
Abarwayi bashya bagaragaye barimo ab’i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali (7), Nyamasheke (4), Rubavu (3).
Ibi byatumye abarwayi bose hamwe baba 787, abakize biyongereyeho 11 baba 370, abapfuye ntabwo biyongereye bakomeje kuba babiri.
Kugeza ubu aba barwayi 59 nibo benshi babonetse umunsi umwe kuko undi munsi bari babaye benshi babaye 41.