konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mu magambo y’imitoma, Ange Kagame yeruye iby’umugabo wamusabye akanamukwa - Amafoto

Mu magambo y’imitoma, Ange Kagame yeruye iby’umugabo wamusabye akanamukwa - Amafoto
29-12-2018 saa 19:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18230 | Ibitekerezo 7

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, nyuma yo gusabwa no gukobwa n’umusore yihebeye, yatatse uyu mugabo we mu magambo y’imitoma yo mu rurimi rw’icyongereza yagaragajemo ko akunda cyane uyu mukunzi we.

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Ingabire Kagame yasabwe ndetse anakobwa n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ange Kagame yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu mukunzi we anashimangira urwo amukunda.

Mu magambo yatangaje mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: "Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, mpanze amaso ubuzima nzakomeza gusangira nawe. Njyewe nawe iteka ryose..."

Ange Kagame kandi abinyujije kuri uru rubuga, yanashimiye abantu batandukanye barimo abakobwa bamugaragiye mu muhango wo gusaba no gukwa, anashimira ababyeyi be ndetse na basaza be batatu bamushyigikiye muri ibi byishimo.

Ndengeyingoma uzwi nka Billy yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kami

Ndengeyingoma afite imyaka 26 y’amavuko. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu. Yarangije kwiga ahita asubira mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.






INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
niynzima lauben Kuya 22-02-2019

mbifurije urugoruhire rwamata nubucyi

Safari Kuya 31-12-2018

Ange nkwifurije ishya n,ihirwe murugo rwawe na Billy

Gikundiro Kuya 31-12-2018

Ababyeyi tuguhaye impundu Mwali mwiza!
Imana izakubakire kandi urugo rwawe ruzabe ikitegererezo.
Twifatanyije n’iniryango yombi mu byishimo byo kubakira abana, ni umugisha utangwa n’Uwiteka.
Ni urugero rwiza kubabyeyi b’u Rwanda, ni umurunga utuzirika k’umuco wacu gakondo.
Dushimiye Imana ibyo yadukoreye bitangaje muri uyu mwaka wa 2018, twiteguye kwakira umugisha wa 2019!

bizabarimanaj8@gmail.com Kuya 29-12-2018

congulaturation!

kwaya Kuya 29-12-2018

wawo nibyiza cyane amahirwe kumuryango Ange ashinze ibyishimo byaho avuye imiryango yombi kumuhungu n’umukobwa amahirwe masa

kwaya Kuya 29-12-2018

wawo nibyiza cyane amahirwe kumuryango Ange ashinze ibyishimo byaho avuye imiryango yombi kumuhungu n’umukobwa amahirwe masa

Yuu Kuya 29-12-2018

Hhhh

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...