AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muhanga : Ikigo cy’amashuri cyubatse mu manegeka hejuru ya Nyabarongo giteye inkeke

Muhanga : Ikigo cy’amashuri cyubatse mu manegeka hejuru ya Nyabarongo giteye inkeke
8-05-2018 saa 07:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3216 | Ibitekerezo

Ikigo cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kitwa G.S Kibingo mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga, cyubatse mu manegeka mu gace n’abaturage baho biteganyijwe ko bazimurwa, ibi bikaba biteye inkeke ku buzima bw’abanyeshuri, isuku mu kigo ndetse n’ibindi bituma haba impungenge ku buzima bw’abanyeshuri.

Ubwo intumwa za Minisiteri y’Uburezi zirimo gukora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi zageraga muri iki kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kibingo, zagaragarijwe n’ubuyobozi bwacyo imiterere y’ikigo, ibijyanye n’isuku ndetse n’ibindi bijyanye n’imyigire n’imyigirishize.

Iki kigo cyubatse muri metero nke cyane uvuye ku mugezi wa Nyabarongo ku gice ugabanyamo Muhanga na Gakenke, kuburyo iyo amazi abaye menshi muri uyu mugezi asatira cyane ikigo, aya mazi yanduye akaba ashobora no kuba intandaro yo kuba abanyeshuri bahura n’indwara ziterwa n’umwanda. Iki kigo kandi cyubatse munsi y’umusozi muremure, nabyo bigatuma kibasirwa n’ibiza kuburyo bigaragara ko ubuzima bw’abahiga buteye inkeke.

Iki kigo cyubatse hafi cyane y’umugezi wa Nyabarongo

Umuyobozi w’iki kigo cya G.S Kibingo, Twagirimana Viateur, yabwiye intumwa za Minisiteri y’Uburezi ko abaturage baturiye iki kigo biteganyijwe ko bazimurwa, hanyuma n’ikigo nacyo kikazahita kimurwa kikajyanwa ahazimurirwa abo baturage bigaragara ko batuye mu manegeka. Gusa umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga, Sebashi Claude, wari kumwe n’izi ntumwa za Minisiteri y’Uburezi, yanenze uburyo ubuyobozi bw’iki kigo bwirengagiza gusana no gufata neza ibikorwa remezo biri muri iki kigo, bitwaje ko ikigo kizimurwa nyamara batazi igihe nyacyo iki kigo kizaba cyakuwe muri aka gace k’amanegeka.

Ku gice cyo haruguru naho hari umusozi muremure, iki kigo kiri munsi yawo

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi zikora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi, zasabye ubuyobozi bw’iki kigo n’abarimu bacyo gukora ibishoboka byose bagafata neza ibikorwa remezo bafite banabyaza umusaruro amahirwe ahari, hanyuma banizezwa ubuvugizi buzatuma ibibazo bahura nabyo bidindiza ireme ry’uburezi bivugutirwa umuti.

Intumwa za MINEDUC zaganirije ubuyobozi n’abarimu ku bijyanye n’ibyadindiza ireme ry’uburezi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA