AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Musanze :Umubyeyi w’abana bane amaze igihe abana n’abana be mu rutoki

Musanze :Umubyeyi w’abana bane amaze igihe abana n’abana be  mu rutoki
20-06-2019 saa 12:43' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 4939 | Ibitekerezo 2

Ntamfurayishavu Speciose,umubyeyi w’abana bane utuye mu karere ka Musanze amaze ighe atuye mu rutoki nyuma yaho yirukanwe mu nzu ubuyobozi bw’umurenge bwari bwamukodeshereje .

Uyu mubyeyi atuye Murenge wa Nkotsi Mu Karere ka Musanze ,avuga ko amaze Icyumweru aba mu rutoki, nyuma y’aho aho yari yakodesherejwe n’ubuyobozi bw’umurenge bahamwirukanye bitewe n’uko yari amaze amezi 3 atishyura inzu .

Inkuru dukesha Flash Tv yasuye uyu mu byeyi aho yashinze uduti asesekamo ibirere hejuru asasaho inzitiramibu ubu niho aryama n’abana be .

Yafashe uyu umwanzuro wo kuba mu rutoki , nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi bumusenyeye inzu kuko ngo yari ishaje cyane bumwizeza ko buzamwubakira.

Agira ati: "Nari mfite inzu abayobozi barayisenya bambwira ngo bagiye kunkodeshereza ,maze mu nzu amezi atatu bankura mu nzu.Najya kubibwira abayobozi bakantera utwatsi ngo ntabwo banzi,Maze kwirukanwa mu nzu nza gushinga agahema aha kuko nta hantu ngomba kuba handi nari mfite .”

Abaturanyi ba Ntamfurayishavu bavuga ko nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ubuyobozi by’umurenge ngo bwamukodeshereshe inzu abamo,ngo gusa yayimazemo amezi atatu ubuyobozi butishyura nyirayo.Maze nawe ahitamo kumwirukana.

Mparibatinda Theogene utuye aho bari bakodeshereje uyu mubyeyi yagize ati: "Ubundi bari baramukodeshereje ku mugabo bita Munyaneza, uno mumama narahanyuraga nkahamusanga, ubwo hari igihe cyageze Munyaneza amubaza impamvu umurenge wamukodeshereje ukaba nta mafaranga umuha,umumama akamubwira ko agomba kujya kwishyuza ku murenge.Nyuma Munyaneza yamubwiye ko agomba kumuviramo mu nzu.Ubwo sinzi n’igihe yaviriyemo.”

Nyuma yo kwirukanwa aho bari bamukodeshereje nibwo yaje agondagonda uduti asesekamo ibirere,atwikirizaho inzitaramibu ngo abone aho kwikinga n’abana be.

Harerimana Dative,umuturanyi w’uyu mubyeyi avuga ko bagerageje kumuha amahema ariko ubuyobozi burayatwara.

Ati: “Ubwo rero bigeze igihe arambiwe araza aba aha ngaha, tumuha amahema ubuyobozi buraza burayatwara, amahema yacu atatu barayatwaye. Nimugoroba nari ndi kuvuga nti wagira ngo uyu muntu yaraguzwe,no mu nteko y’abaturage bavuze abantu bazubakira ariko ntibigeze bamuvuga kandi urabona uko ameze.”

Aha niho yazingazinze ibirere atwikirizaho inzitiramibu abanamo n’abana be bane photo by Umuhoza Honore

Ubuyobozi bw’umurenge ntibukozwa ibyo kuba mu rutoki .

Nsengimana Aimable,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi ,avuga ko azi ko uyu mubyeyi atishoboye gusa ntiyemera ko aba mu nzitiramibu.

Ati: “Uriya mudamu dusanzwe tumuzi.Ni umwe mubo dufite utishoboye,ariko wenda kuvuga ngo ari mu nzitiramibu, byo mushobora kuba mwayihasanze ariko ntayo atuyemo.Kuba mwayihasanze ni nk’uburyo bwo kugumuka.”

Uyu muyobozi abajijwe ku kibazo cy’uko bakodeshereje uyu mubyeyi akamara amezi atatu bataramwishyurira bikamuviramo kwirukanwa yavuze ko uyu mugore yakabaye yaragiye ku murenge kuvuga ko atishyurirwa

Yagize ati "We ni ko abivuga ariko twe iyo dushyize umuntu mu nzu utishoboye, iyo habaye n’ikibazo yakabaye aza akatubwira ati ko mwashyize mu nzu ntimuyishyure?”

Uyu mubyeyi avuga ko iyo agiye kubaza ikibazo cye ku karere ngo bahita baterwa n’abantu batazi bakaza kubasenyera akazu bigondagondeye muri urwo rutoki.

Ntamfurayishavu Speciose nyuma yo gusenya inzu ye bavuga ko ishaje aho bamukodeshereje baramwirukanye ahitamo kwibera mu rutoki .photo by Umuhoza Honore


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Claudine Kuya 22-06-2019

H.E Paul Kagame yigeze avuga ngo abayobozintibazajyamu ijuru mugira ngo ntiyaroye kure.sha rizinzira bake bigaragarako abayobozi baho uyu atuye bica urubozo uyu Mubyeyi nkana itangaa amakuru ryaza imijinya ikazamuka kdi rishinzwe kuvugiraabaturage.mbese muyobozi umunsi abaturage bashizeho uzayobira nde?

Kazungu Kuya 20-06-2019

Ubusekko ubuyobozi burebera kko umuntu ahangayika gutya nibuyobozi ki bukora bite?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...