konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ngoma: Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya nyirakuru w’imyaka 86

Ngoma: Umusore afunzwe akurikiranyweho gusambanya nyirakuru w’imyaka 86
6-07-2018 saa 12:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9100 | Ibitekerezo 9

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, akurikiranyweho gusambanya ku ngufu nyirakuru w’imyaka 86, uyu mukecuru akaba avuga ko uyu mwuzukuru we basanzwe babana yamwihereranye akamurusha imbaraga akamusambanya ku gahato.

Mapendo Gilbert, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com iby’aya makuru, avuga ko byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018. Yasobanuye ko uyu musore n’ubusanzwe azwi nk’umuntu wananiranye kuburyo bikekwa ko yari yananyweye ibiyobyabwenge.

Mapendo Gilbert ati: "Ni umwuzukuru we witwa Munezero Said basanzwe babana kuko nyina yagiye i Bugande. Noneho rero nimugoroba baduhaye amakuru yaturutse mu mudugudu avuga ko uwo mwana ashobora kuba yari yafashe ibiyobyabwenge kuko n’ubundi arafunguwe azira ibijyanye n’urumogi, ubwo rero birashoboka ko n’ubundi yari yabinyweye. Biragaragara ko yamuhohoteye ariko ubwo umukecuru twari twamwohereje kwa muganga ngo hakomeze gukorwa iperereza."

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge akomeza avuga ko nyirakuru w’uyu Munezero Said, nawe yihamiriza iby’amahano yahuye nayo agasambanywa n’umwuzukuru we, ubu uyu ukurikiranyweho iki cyaha akaba yashyikirijwe inzego z’umutekano ngo zikore ibisabwa hanyuma ashyikirizwe ubutabera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Ester Kuya 13-07-2018

Narumiwe twasigariye kubona Umwana wumwana wawe agatinyuka Abasenga mwongere amasengesho Abanyarwanda baratatse batakambira Imana ihagarika imivu yamaraso nibongere batakambe uyumudayimoni akurweho

damien Kuya 8-07-2018

bamuhane ukobikwiye
nibasanga aribyo?

claver Kuya 8-07-2018

Mbonye ishyano!!!!!!!!!!GUSA AHANWE BY’INTANGARUGERO KUKO NTABUMUNTU AGIFITE.KANDI TURWANYE IBIYOBYABWENGE .NYIRAKURU TUMUFASHE GUKIRA IRYO HUNGABANA YATEWE N’UMWUZUKURU WE.MANA TABARA IYI SI YACU!!!!

claude Kuya 8-07-2018

barebeneza KBS uwonurwayiwomumutwe

kayigi Kuya 7-07-2018

ni umurwayi so muzima

Ruto Kuya 7-07-2018

Kuki uyu muntu bamufunga aho kumuvuza .Nibamujyane kwa muganga biragaragara ntawakora ariya mahano ari muzima.

Ruhaya Kuya 6-07-2018

Uyu ni ikibwa cyane rwose. Nibashake bazamukone kuko nubundi ntacyo amaze. Ahubwo se iyo ajya gufata icyana kizima agufungwa azize ibiryo byiza. Nyirakuru azamuvume.

Simeon Kuya 6-07-2018

Icyo mpamya nuko ntanuntu muzima wakora biriya, bamubaze beza ibyo biyobya bwenge anywa aho biva kuko birakaje 23 ans agasambanya 86 ans en plus nyirakuruu nakumiro

Murakoze kukazi katoroshye mukora.

Simeon Kuya 6-07-2018

Icyo mpamya nuko ntanuntu muzima wakora biriya, bamubaze beza ibyo biyobya bwenge anywa aho biva kuko birakaje 23 ans agasambanya 86 ans en plus nyirakuruu nakumiro

Murakoze kukazi katoroshye mukora.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...