AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ni uburyarya no kunyuranya n’ibyemeranyijweho- P.Kagame avuga ku bihugu byikubira inkingo

Ni uburyarya no kunyuranya n’ibyemeranyijweho- P.Kagame avuga ku bihugu byikubira inkingo
24-02-2021 saa 08:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1432 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bikize biri gushaka kwikubira inkingo za COVID-19, ari imyitwarire y’uburyarya no kunyuranya n’ibyari byemeranyijweho mu guhashya iki cyorezo.

Perezida Paul Kagame yabivuze agendeye ku byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus wavuze ko ibihugu bikize biri gutumiza inkingo nyinshi ku buryo hari ibizazibura yamara hariho intego yo kuzisaranganya.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Ibi ni uburyarya no kunyuranya n’amahame twiyemeje nk’uko twakunze kubivugaho. Ni rumwe mu ngero nyinshi kandi zishobora kugira ingaruka.”

Ubu butumwa bwasubizaga agace k’ubutumwa bwa Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus wagarutse ku masezerano y’ubwumvikana ibihugu bikize biri kugirana n’inganda zikora ziriya nkingo bugaragaza ubushake bwo gushaka kwikubira mu gihe hari gahunda ya COVAX yo kuzisaranganya.

Hari ibihugu byatumije doze amamiliyoni hakaba n’ibindi byatumije doze zihagije zishobora gukingira abataurage babyo bose mu gihe intego ya COVAX ari ko uyu mwaka wazarangira buri gihugu cyarabonye inkingo zingana na 20%.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus agaruka kuri buriya bwumvikane bwa biriya bihugu n’inganda, yavuze ko buri kubangamira iyi gahunda ku buryo na ziriya 20% zitazaboneka ku bihugu bimwe na bimwe.

Yavuze ko iyi myitwarire igamije gutuma ibihugu bikennye bitabona ziriya nkingo mu gihe kurwanya iki cyorezo bisaba ubufatany bw’ibihugu.

Ati “Ntabwo wakwirinda wikingira wenyine, uburyo bwiza bwo kwirinda ni ugukingira bose, mugasaranganya inkingo n’abandi.”

Avuga ko guhashya iki cyorezo bisaba ubufatanye bw’ibihugu dore ko byanagaragaye ko igihugu kirebyeho ubwacyo kidashobora gutsinda iki cyorezo mu gihe cyaba kikiri mu bindi bihugu.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro Battlegrounds aherutse kuvuga ko Umugabane wa Africa uri gusigara inyuma mu kugera ku nkingo ugereranyije n’ibihugu bikize.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA