AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

No mu bafatiwe muri Bridal Shower i Musanze basanzemo batatu barwaye COVID-19

No mu bafatiwe muri Bridal Shower i Musanze basanzemo batatu barwaye COVID-19
13-07-2021 saa 11:31' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1007 | Ibitekerezo

Mu bagore 24 bafatiwe mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze ubwo bari mu birori byo gukusanya inkunga y’umukobwa ugiye gushyingirwa (Bridal Shower), basanzemo batatu banduye COVID-19 nyuma yo kubasuzuma iki cyorezo.

Aba bagore 24 bafashwe tariki ya 11 Nyakanga ubwo bari bahuriye mu rugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52, utuye mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Kabudundu.

Aba bagore 24 bari baturutse mu Mirenge ya Muko, Rwaza na Muhoza, bamaze gufatwa bavuze ko ibyo bakoze babitewe n’ubujiji bwo kutamenya amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse n’amarangamutima yo gushaka gushyigikira umukobwa w’inshuti yabo Nyiramafaranga Epiphanie.

Nyuma yo gufata aba bantu uko ari 24 bajyanywe mu kato i Nkumba bapimwa icyorezo cya COVID-19 ibisubizo bisanga batatu muri bo baranduye COVID-19.Muri bo harimo na nyiri urugo ariwe Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52 ari nawe wari watumiye bariya bantu bose 24.

Ubwo bafatwaga, Nyiramafaranga yavuze ko yari yatumiye abantu bakeya atazi ko bari buze ari benshi bene kariya kageni.

Ati “Bariya bantu ni inshuti zanjye zashakaga kumfasha gushyingira umukobwa wanjye, natunguwe no kubona haza abangana kuriya nari natumiye bakeya. Twakoze amakosa ariko ntabwo tuzongera kandi ndanakangurira n’abandi kujya birinda kurenga ku mabwiriza aba yatanzwe.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko muri urwo rugo babonye hajyayo abantu benshi.

Ati “Hari nka saa kumi z’umugoroba abaturage baduha amakuru, abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu hateraniye abagore 24 baje mu gikorwa cyo kuremera umukobwa witugura gushyingirwa muri Kanama uyu mwaka, ni umwana wa nyiri urugo, Nyiramafaranga Epiphahie.”

SSP Kanobayire yavuze ko usibye no kuba bariya bantu bararenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 amabwiriza ahagarika ibirori n’amakoraniro muri ibi bihe, bariya bantu nta bwirinzi na buke bari bafite kuko bari bateraniye mu cyumba cy’uruganiriro begeranye cyane.

Ati “Inzego z’ubuzima zikomeje gukangurira abantu ko abantu benshi guhurira ahantu hafunganye ari benshi bitiza umurindi iki cyorezo. Bariya bantu uko ari 24 bari mu cyumba cy’uruganiriro (Salon) begeranye cyane nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi ndetse nta n’udupfukamunwa bari bambaye.”

SSP Kanobayire yavuze ko bariya bantu 24 bamaze gufatwa bahise bajyanwa mu kato i Nkumba bapimwa COVID-19 ari naho byagaragaye ko batatu bafite ubwandu. Harakomeza gupimwa abasigaye bakomeze bagume mu kato kandi banakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru akangurira abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi bakabikora badakorera ku jisho bacungana n’inzego z’ubuyobozi. Yabibukije ko ayo makoraniro ariyo ashobora kubakururira ibibazo byo kwandura cyangwa bakanduzanya iki cyorezo kigakomeza kwiyongera.

Ati “Ni yo mpamvu leta yahagaritse ibirori n’andi makoraniro atemewe, mutekereze ukuntu abantu 24 baturuka ahantu hatandukanye bakajya kwirundira mu cyumba gito cy’uruganiriro nta ntera bahanye, nta gapfukamunwa bambaye mu gihe nyamara inzego z’ubuzima zihora zidukangurira kwirinda ko virusi itizwa umurindi n’ahantu hameze kuriya.”

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego muri uru rugamba rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yongeye gusaba abantu bakora ibikorwa nka biriya kubireka kuko ari byo bikomeje gutiza umurindi itumbagira ry’imibare y’abandura COVID-19.

Yagize ati "Imyitwarire nk’iyi yo guhura mu birori iri mu byongera ubwandu. Birababaje ko kugeza ubu hari abatabyumva bakarenga ku mabwiriza nkana. Nyamuneka aya mabwiriza twese tuyakurikize."

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA